Wednesday , 29 March 2017

AMAKURU YO MU MAHANGA

Ku nshuro ya 6 Rehoboth Ministries yongeye gutegura igitaramo ngaruka mwaka yise “ Praise and Worship Explosion ”

Nkuko bitangazwa n’umwe mu bayobozi ba Rehoboth Ministries , avuga ko mu mpera z’umwaka bategura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana , bagamije gukora ivugabutumwa ryagutse kandi rigera kuri benshi . Bwana Patrick Munini aganira n’Ibyishimo.com ati “Rehoboth Ministries muri gahunda z’ivugabutumwa dutegura , twibanda cyane mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza . Mu mwaka wose tugiramo ibikorwa bibiri cyangwa ... Read More »

Dore Ingingo 4 zemeza ko udakwiye gutinya ikibi icyo aricyo cyose.

Zaburi 23:4: “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Twese hari igihe kigera tukumva tugize ubwoba, tukumva ducitse intege ndetse hari n’ibintu byiza bidutera ubwoba kuko tuba dushaka kubyitwaramo neza nk’iyo tumaze gushinga urugo cyangwa twatangiye akazi gashyashya. Ijambo ry’imana riduha ingufu dukeneye kugirango dukomeze gushikama rikomeza ... Read More »

Nyuma yo gusaba Imana ngo imwice kubera ubuzima bubi yari arambiwe,icyamamare mu gukina Filimi yagize byinshi avuga ku Mana yo mu ijuru.

Umukinnyi w’amafilimi wo mu gihugu cya Nigeria Ramsey Noah wamenyekanye cyane hano mu Rwnda ndetse akaza no kwitabira igikorwa cyo Gutora miss Rwanda 2015 ubwo byavugwaga ko ari gukorana Filimi n’umunyarwandakazi Mutesi Aurore, yatangaje amagambo akomeye yuzuyemo uburyo Imana ari igitangaza kuva yamukura mu nsi y’ikiraro yararagamo akarya ari uko asabirije ibiryo mu mujyi wa Lagos. Uyu mukinnyi wa Filimi ... Read More »

Umuhanzi Kidumu yiyeguriye Imana ahita abatizwa mu mazi menshi — AMAFOTO

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nimbona Jean Pierre wamenyekanye ku izina rya Kidumu mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba no hagati kubera indirimbo ze zakunzwe na benshi yabaye icyaremwe gishya nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi . Uyu mugabo wakunze kumvikana mu ndirimbo zikangurira abantu kugira urukundo no kuva mu ntambara zibasiye akarere k’Ibiyaga bigari , yabatijwe mu mazi menshi ubwo ... Read More »

Papa Francis yatangaje ikintu gikomeye yabonye ndetse agira n’icyo avuga k’uburyo yakiriwe muri Afurika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yatangaje ko yatangajwe bikomeye n’uburyo abatuye umugabane wa Afurika bamwakiriye bakanamugaragariza ibyishimo kandi bugarijwe n’intambara, inzara n’ibindi biza.     Ubwo yari mu ndege asubira i Roma, nyuma y’urugendo muri Kenya, Uganda na Centrafrique, papa Francis ntiyahishe ubwuzu yavanye muri Afurika. Ati” Afurika yarantangaje, bafite umuco wo kwakira abantu, baba bishimiye ko umuntu abasura. Icyantangaje ... Read More »

IJAMBO RY’IMANA : Niki twakwigira ku mwami Yefuta mu guhigura imihigo ?

Akeshi iyo turi gusoza umwaka;tugiye kwinjira mu wundi mwaka mushya; abantu benshi baba bafite inzozi z’ibyo bifuza kuzageraho mu mwaka mushya bagiye gutangira babona bibagoye; bityo bagashyira ibyifuzo imbere y’Imana; ndetse bagahiga n’Imihigo ku Mana; ko Imana yakoze ibyo wayisabye; mbese waba waributse guhigura imihigo wahize nkuko wayihize ? ” Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.” Umubwiriza 5:4 Akenshi duhiga ... Read More »

Muri Centre Afurika Papa yatangiye ubutumwa mu musigiti — AMAFOTO

Mu ruzinduko umushumba wa Kiliziya gaturika arimo kugirira muri Afurika, ubwo yari mu musigiti w’abayisilamu muri Repubulika ya Centre Afurika yasabye abakristu n’abayisilamu kuba abavandimwe. Ibi Papa Francis yabivuze aganira n’abayisilamu bari mu mujyi wa Bangui bahaje gushaka ubuhungiro nyuma y’imyaka itatu muri iki gihugu hadutse imvururu hagati y’abayisilamu n’abakirisitu. Uruzinduko rwa Papa mu musigiti rwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye. Umubare munini ... Read More »

Dore Ubuhamya bugaragaza ko abanyabyaha bafite iherezo ribi cyane

Nitwa Nantenaina mfite imyaka 18. Navukiye mu muryango w’abakristo, ariko sinigeraga mpa agaciro urukundo rw’Imana yerekaniye muri Yesu. Ahubwo uru rukundo narushakiraga mu bantu nabo bakanyobya. Nashakaga gushimisha umutima wanjye ariko sinari nzi inzira nziza nabinyuzamo. Nibagiwe ko Yesu ashobora kunkunda akarenza n’uko abantu babikora. Umunsi umwe nashatse kubatizwa, ubwo naringize imyaka 16, ubwo nibwo navuga ko nifuzaga kubaho ubuzima ... Read More »

ZIMBABWE:Urujijo mu bakiristu ndetse bemera ijambo ry’Imana bibaza niba umushumba w’itorero ryabo yaba yaratumwe n’Imana

UUmushumba w’itorero ritwa World International Ministries ribarizwa mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe, bwana Paul Sanyangore, yateje impaka mu bantu nyuma yo gusengera ngo aheshe umugisha amakarito y’udukingirizo. Nk’uko byatangajwe na MyZimbabwe, ikinyamakuru gikorera muri kiriya gihugu, bavuga abagore batari bake bari muri ryo teraniro bahise bihutira gufata utwo dukingirizo bo bavugako twejejwe kandi twasizwe kuko twasengewe. Pasteur Prophete Paul ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress