Friday , 20 January 2017

AMAKURU YO MU MAHANGA

Ese  ko duhora dusabwa gutanga ni iyihe nyungu bizanira ubikora?

Ni kenshi humvikana amajwi hirya no hino mu nsengero asa n’ayinubira gusabwa kwitanga ku bw’inyungu z’umurimo w’Imana cyangwa ku bwa benedata.Gusa nubwo bimeze bityo hari icyo ijambo ry’Imana ribivugaho.Nk’umukristo ukwiye kumenya inyungu iri mu gutanga bityo ukabikora uzi neza ibyo urimo ukora nta gushidikanya. “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenze urugero, ariko we bizamutera ubukene ... Read More »

Nashakanye n’umuntu utizera. Mwangira inama y’uko nabyifatamo?—Greg Laurie aragusubiza

Umushumba mukuru wa Harvest Christian Fellowship, Greg Laurie, yagiriye inama umugore washakanye n’umuntu utizera ko atagomba kuba agerageza guhindura umugabo we yifashishije ibyigisho bya buri munsi, ko ahubwo yakabaye amugaragariza ubuzima bw’umukristo nyawe binyuze mu rukundo. Mu mashusho yashyize ku rukuta rwa facebook, Laurie yasubije ikibazo kigira kiti:“Nashakanye n’umuntu utizera. Mwangira inama y’uko nabyifatamo?” Uyu mushumba uyobora itorero rigari yemeje ... Read More »

Ese Imana yemera amasengesho y’utaramenya gusenga ? — BILLY GRAHAM

Abakristo benshi bifuza gusenga cyane. Ariko akenshi babishidikanyaho kuko baba batazi icyo bavuga. Umuvugabutumwa Billy Graham aragira ati: “Nta guhangayika. Wowe isanzure gusa ubundi ube wowe n’Imana yawe gusa. Abizera bayivugisha nk’aho ari abana bato. Abinyujije ku rubuga rwe rwa interineti (website) rwitwa the Billy Graham Evangelistic Association, Graham arakangurira abasomyi kongera gutekereza igihe abana babo bari bakiri bato bakiga ... Read More »

Kureba amashusho y’urukozasoni ( pornography ) n’icyaha ku bashakanye niyo baba bagiye gutera urubariro ?

Mu kiganiro yashyize ku rubuga rwe (website) DesiringGod  kuwa Gatandatu, umuyobozi wa Bethlehem College & Seminary, John Piper, yavuze ko yabajijwe iki kibazo imyaka myinshi. Muri icyo kiganiro yagize ati: “Akenshi bikunda kubazwa n’abagabo, ariko cyane cyane mu bagore bafite urujijo. Vuba aha icyo kibazo cyabajijwe n’umuntu umwe utaravuze izina rye wabazaga ati: “Pasiteri John, ese byaba ari icyaha kurebana ... Read More »

Vatican:Baritegura kwakira Igitaramo cy’abakene n’abadafite aho barambika umusaya.

I Vatikani mu kwezi gutaha baritegura kwakira igitaramo kizatumirwamo abakene n’abadafite aho kuba.Aba batumirwa badakunze kwibukwa mu birori bisanzwe bazaza i Roma nk’abashyitsi b’imena bakazanafashwa kubonana na Papa mu bikorwa by’urukundo ategura. Ni igitaramo cyiswe ‘With the Poor and for the Poor’  kizaba ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016, kikazabera mu nzu mberabyombi yitwa Paul VI i Vatikani . Ubufasha ... Read More »

Kwakira Yesu byatumye akira Paralize n’abo mu muryango we bizera iryo zina

Mu gihugu y’Ubushinwa Pasiteri Zhang Heng uyobora China Gospel Mission, akaba n’umushumba mukuru w’itorero Zaidao Church ryo muri Beijing,yatanze ubuhamya bw’uko umuryango we wose wahindutse abakristo nyuma y’uko akira indwara yari yaramugize paralize akiri muto.Ibi yabivuze ubwo bari mu cyitwa Movement Day Global Cities muri New York. Zhang Heng, yabwiye amagana y’abantu bari bateraniye aho ko uko gukira kwatangije urugendo ... Read More »

Imana itoranya ku bw’ubuntu si ku bw’imirimo—TB Joshua

Umuhanuzi TB Joshua ukomoka mu gihugu cya Nigeria asobanura ko abanyantege nke nibagana Yesu, azafasha intege nke zabo nk’uko yafasha abakomeye. Yifashishije icyanditse cyo mu (Abefeso 2:8-9) Avuga ko Imana izi ko turi abanyantege nke akaba ari nayo mpamvu ihitamo ku bw’ubuntu. Iyo Imana ihitamo igendeye ku imirimo kurusha Ubuntu, umuntu yagira uburenganzira bwo guhitamo uwo afashisha imirimo ye n’uko ... Read More »

Kuki wakagombye gufata kwiyiriza ubusa nk’umwanzuro uhoraho mu buzima bwawe?

Umwe mu myanzuro ikomeye uzafata mu rugendo rwawe n’Imana ni uwo kwimenyereza kwiyiriza. Nubwo ntizera ko kwiyiriza ari kimwe mu bisabwa mu kugira agakiza cyangwa ku kuba umukristo, ni ikintu abakristo bagomba guha agaciro. Urubuga the Christian Today ruragusobanurira impamvu twagombye gusenga no kwiyiriza ubusa n’icyo byatumarira mu buzima bwacu bwa Gikiristo.   Kwiyiriza byahozeho na mbere y’indi myitwarire yose ... Read More »

Yesu yapfiriye n’umwana utaravuka Nuko Mwirinde gukuramo inda

Gukuramo inda byateje guhangana gukomeye hagati y’ababishyigikiye n’ababirwanya. Urubuga The Christian Today ruragufasha kumenya aho wabogamira. Abagore bashyigikiye ikurwamo ry’inda zitateganijwe bavuga ko ari uburenganzira bwabo. Bizera ko uwo utaravuka aba atari yakabaye umuntu. Gusa babyemera cyangwa bakabyanga, ubuzima bwa muntu butangira agisamwa. Icyo kuvanamo inda bikora ni ukwica umuntu udafite umurengera. Abadashyigikira ikurwamo ry’inda baharanira uburenganzira bw’umwana bwo kubaho ... Read More »

Ese abantu bapfuye mbere y’izuka rya Yesu bagiye Mu ijuru cyangwa ikuzimu?

Pasiteri Greg Laurie umuyobozi w’itorero Harvest Christian Fellowship muri Riverside, ho muri California, yasubije ikibazo cy’ibyabaye ku bantu bapfuye mbere y’izuka rya Yesu, niba baragiye mu ijuru cyangwa ikuzimu. Ku mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook , Laurie yavuze ko igisubizo nyacyo ari “Nta na hamwe.” Ati :“bagiye kwa Hades (igihugu abapfuye bajyamo.)” Laurie yakomeje agira ati: “Yesu yavuze ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress