Friday , 21 July 2017

AMAKURU YO MU MAHANGA

Kubera gutera ibipfunsi bya rutura , Padiri yabaye icyamamare — AMAFOTO

Padiri Pierre “Jalapeno w’imyaka 37 y’amavuko wo muri Irlande yatangaje benshi, aho yagaragaye mu mukino w’iteramakofe (boxing). Mu mpera z’icyumweru dusoje (kuwa Gatandatu), Padiri Pierre “Jalapeno yarwanye n’umwe mu bakirisitu be, bateranira igipfunsi mu kabari, mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gukora ibikorwa by’urukundo. Uyu mukino wa box wateguriwe mu kabari, uza kuba nk’uko Padiri yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa. Yagize ... Read More »

Aho bucyera , umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis ashobora gutanga imihoho .

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi  Papa Francis, yatangaje ko ashobora kwegura atarangije igihe agenerwa nk’uwo yasimbuye mu gihe gioshize umudage Benedigito wa XVI . Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yatumiwemo kuri televiziyo yo mu gihugu cya  Mexico ku isabukuru y’imyaka ibiri amaze ayoboye Kiliziya Gatolika . Papa Francis atuje cyane , yavuze amagambo akakaye mu matwi y’abayobocye ba ... Read More »

Umuntu w’Imana ( umukristu ) akwiriye gukoresha ate imbuga nkoranyambaga ?

Uko iminsi igenda yigira imbere, niko umubare w’abantu ukomeza kwiyongera w’abitabira ikoranabuhanga rya interinete cyane cyane imbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo Facebook, Twitter, Instagram, Watsapp n’izindi, kandi ukabona byitabirwa n’ingeri zitandukanye: abakuze, abana bato, urubyiruko n’abandi. Dusubiye inyuma gato buri wese ureba kure ashobora kwibaza niba izi mbuga hari umusaruro nyakuri zatanga ku muntu w’Imana uzikoresha cyangwa zaba ziri mu bimutakariza ... Read More »

Nyuma ya Israel Mbonye , u Rwanda rwungutse undi muhanzi uba mu mahanga — AUDIO

Nkundayesu Gloire ni umuhanzi umaze imyaka micye hanze y’igihugu cy’u Rwanda , aho yari yaragiye kwiga mu gihugu cy’Ubushinwa ( China ) . Uyu muhanzi agezeyo ntiyicaye ubusa cyangwa ngo aheranwe n’amasomo gusa  , ahubwo yakomeje kuramya no guhimbaza Imana . Ubusanzwe uyu muhanzi arubatse ndetse akaba n’umukristu wo mu itorero rya Adepr i Musanze mu ntara y’amajyaruguru . Gloire ... Read More »

Menya byinshi ku mugabo wamenyekanye nka Yesu muri filime , doreko hari abakoresha amafoto ye bamwita umucunguzi wabo n’ibindi.

Kugeza uyu munsi hari abantu bamufata nk’umwami, umucunguzi wabo, ushobora byose, Rurema, nibindi byinshi bigaragaza ubutwari bw’uwitangiye abantu ndetse ntibabe banatinya no kuririra imbere y’ifoto ye bamwitirira Yesu. Uyu mugabo w’umwogereza hari abatunze amafoto ye mu nzu, munsengero nahandi hantu hahurira abakristo, hari abamupfukamira ngo abasabire kuri nyagasani Data watwese uri mu Ijuru, nyamara hari abantu benshi batarabasha gusobonukirwa n’uyu ... Read More »

Umupasiteri wo muri Kenya yasabiye umugisha Polisi y’u Rwanda bitewe n’ibyo yamukoreye.

Ku itariki 4 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yashyikirije abayobozi b’igihugu cya Kenya imodoka yo mu bwoko bwa T/Land Cruiser yari yaribwe muri Kenya igafatirwa mu Rwanda .Iyo modoka ni iya Pasitoro mukuru wo mu itorero ryitwa Ministry of Repentance and Holiness, ryo mu mujyi wa Nakuru witwa Michael Nieswand . Nieswand ntiyashoboye guhisha ibyishimo yagize ubwo yamenyeshwaga n’ishami rya Polisi ... Read More »

NTIBISANZWE : Kiliziya Gatolika yatangiye kwijandika mu bya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza

Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Burundi bagaragaje ko badashyigikiye na mba ko Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kamena uyu mwaka. Nyuma y’inama yari imaze imisi ibiri ibera i Vatikani kwa Papa Francis, abasenyeri bo mu Burundi basohoye urwandiko rwasomwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu, kuwa 6 Werurwe, rigaragaza ko Perezida ... Read More »

Mbese kujya impaka birakwiye ku muntu w’Imana? Bibiliya ibivugaho iki ?

Mbere yuko tureba icyo Bibiliya Ijambo ry’Imana ribitubwiraho, ubusanzwe tuzi yuko akenshi impaka zose zihawe intebe zivamo intonganya n’amahane. Iteka ryose abantu babari bisanze bajya impaka iyo umwe adacishije make imbere y’undi, umuriro uraka bikabaviramo amahane. Ibi kugira ngo turusheho kubyumva, mureke wenda twifashishe nk’urugero rumwe ruje hafi: Abantu bakunda kureba umupira w’amaguru ariko badafana ikipe imwe, akenshi mu gihe ... Read More »

Abakonikoni batanu bashinjwa kubuza imvura kugwa bishwe .

Polisi yo mu gace ka Serengeti mu karere ka Mara muri Tanzaniya yatangaje ko abagore batatu n’abagabo babiri bishwe n’abandi baturage kuri uyu wa Kane babaziza gukora ibikorwa by’ubupfumu bibuza imvura kugwa muri ako gace. Ikinyamakuru Daily News cyatangaje ko umuyobozi wa Polisi mu gace karere ka Mara, Kimola Ernest yavuze ko abishwe bicishijwe ibikoresho gakondo kandi ko abakekwaho gukora ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress