Monday , 20 February 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Korari Hoziana yongeye gukumbuza abatuye umujyi Huye ibihe bya kera.(AMAFOTO)

Korari Hoziana yamenyekanye kuva mu myaka yo hambere mu ndirimbo zayo zakunzwe na benshi yataramiye abatuye umujyi wa Huye bongera kwibuka ibihe byo hambere. Mu giterane cyamaze iminsi ibiri Korari Hoziana isengera mu itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR ku mudugudu wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yataramiye abakirisitu bo kuri Paruwasi ya Taba kuri uyu wa gatandatu tariki ya ... Read More »

Rehoboth Ministries yongeye gukomereka mu gisebe , umuririmbyi wayo yitaba Imana .

Mu ijoro rya cyeye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyantare , nibwo hatangiye guhanahanwa amakuru avuga ko hongeye gucika ikindi gikuba muri Rehoboth Ministries . Iyi nkuru yabaye impamo ahagana saa tatu na mirongo itanu n’itanu z’ijoro , ubwo umuyobozi mukuru wa Rehoboth Ministries yatangarizaga Ibyishimo.com ko Mutware Alexandre wari umuririmbyi wabo yitabye Imana azize uburwayi yivurizaga muri ... Read More »

Abavuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa baza bameze nka Pawulo — Bishop Sibomana Jean .

Umuvugizi w’itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR Bishop Sibomana Jean  yasabye urubyiruko rw’itorero ayobora kuba urugero rwiza birinda ibiyobyabwenge kuko batagize uruhare mu kubikumira nabo byabagiraho ingaruka. Mu muhango wo gusengera komite nshya y’umuryango w’Abanyeshuri b’Ababapantekoti biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CEP UR Huye Campus), Bishop Sibomana yasabye  abari bahateraniye biganjemo aba banyeshuri kwirinda ikintu cyose cyabarangaza ... Read More »

Nubwo ibimenyetso by’amasezerano byaba byarasibamye guma mu Ijambo – Pasiteri Kalisa Emmanuel

Umushumba w’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR ururembo rw’Amajyepfo Pasiteri Emmanuel Kalisa yatanze ijambo rihumuriza imitima ubwo kuri iki cyumweru yigishaga uko isezerano Imana itanga nta kintu cyarikuraho nubwo umuntu we yabona ko nta n’ikimenyetso cyaryo gihari. Pasiteri Kalisa ari mu iteraniro ry’abanyeshuri b’Ababpantekoti biga muri kaminuza y’u Rwanda i Huye (CEP) ryo ku wa 12 Gashyantare yavuze ko nta ... Read More »

Theo Bosebabireba yihakanye Violette uvuga ko ari we wamuteye inda y’umwana afite

Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba  arahakana kubyarana n’umukobwa w’imyaka 24 witwa Violette uturuka mu ntara y’Amajyepfo.  Ni mu gihe Violette amusaba kumufasha kurera umwana w’imyaka itatu  avuga ko babyaranye nyuma yo kumuterera inda muri Lodge. Nk’uko Violette abyemeza, ngo yahuye na Bosebabireba bwa mbere bataziranye, ubwo yamuhamagaraga akava mu Majyepfo akamusanga i Kigali hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo muri lodge ... Read More »

Sobanukirwa neza n’ ubutware bwa Yesu! – Pastor Desire Habyarimana

Umukozi w’imana Pasiteri Desire Habyarimana yatanze inyigisho ivuga ku butware bwa Yesu aho agaragaza ko Yesu afite ubutware ku bintu byose. ni ukuvuga : mu butabire, mu binyabuzima, mu bugenge, mu bukungu, mu mateka, mu iyobokamana n’ahandi. Ni inyigisho yatanze mu byiciro bine gusa twe twabibumbiye hamwe nk’uko muri bubibone mu nkuru yacu. Dore uko Umukozi w’Imana yagaragaje ubutware bwa ... Read More »

Umutekamutwe wiyitiriye Dominic Nic Ashimwe amaze abantu abacucura utwabo

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Dominic Nic Ashimwe aratangaza ko hari umuntu wiyitiriye amazina ye ku rubuga rwa facebook akaba yamaze abantu abacucuraho utwabo. Mu magambo yatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe wamenyekanye mu ndirimbo Ashimwe, Nemerewe kwinjira n’izindi nyinshi, yaburiye abantu abasaba kwitonda no kubimenyesha abandi kugira ngo ... Read More »

Guverineri  Kazaire arakebura abahora mu masengesho ntibitabire umurimo .

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwagaragaje ko hari abantu bagomesha abaturage biganjemo urubyiruko, aho usanga umwanya wose bakagombye gukora bawumara mu masengesho akenshi bakorera hirya no hino mu misozi, mu buvumo n’ahandi. Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gukurikirana iki kibazo, abasenga bagasenga ariko nanone bigakorwa bitabangamiye gahunda zifasha abaturage kwihuta mu iterambere, kandi bikanakorerwa ahantu hazwi, hadashobora ... Read More »

IJAMBO RY’UMUNSI : Ujya ufata umwanya ngo usenge wingingira bene wanyu batatanyijwe n’ibibazo by’Isi ? Aho ntubaseka ukabannyega ?

Mu isi y’Abantu habamo ibibi byinshi n’ibyiza byinshi , byombi  ingaruka zabyo zikagera kubo babyaye ndetse n’abuzukuru babo . Intambara bateza , ibico baca ( ubugambanyi ) bifuza ko abo batumva ibintu kimwe babigwamo akaba aribo bigarukaho . Inzangano ziterwa n’ishyari zikamamara hirya no hino bitewe n’amagambo akwirakwizwa , bamwe bakabigwamo ariko kuko ari inzirakarengane hakarokoka abo kuzabara inkuru z’uko ... Read More »

Bahinduye izina ariko ntibahindutse ( Igice cya nyuma ) – Dr. Masengo Fidèle

Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda Dr. Masengo Fidèle yasoje inyigisho ye yise ‘ Bahinduye izina ariko ntibahindutse.” Ni inyigisho yari igizwe n’ibice bitanu, aho yasoje igice cya nyuma yibanda ku nzira iganisha ku mpinduka mu bukristo. Hari ibintu bine by’ingenzi rero umukozi w’Imana yagarutseho, avuga ko abona byahindura ubuzima bw’uwakwiyemeza kubikurikiza wese. Ibyo bintu bine ni ibi ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress