Monday , 29 May 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Pasiteri Seth wari umushumba wungirije w’Iburengerazuba muri ADEPR , yandikiwe ibaruwa imuhindurira inshingano azira ibyo yabarije Abakristu ku nyubako za Gisozi .

Reverand Munyamahoro Seth wari umushumba wungiririje w’ururembo rw’Iburengerazuba mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yandikiwe ibaruwa imukura kuri uwo mwanya , amenyeshwa ko Biro Nyobozi ya ADEPR yamwohereje kujya kuba umushumba wa Paruwasi ya Masaka mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ibaruwa yandikiwe uyu muvugabutumwa watangiye gukorera umurimo w’Imana muri ADEPR mu Ntara y’Iburengerazuba mu myaka y’i ... Read More »

ADEPR yihakanye Abakristu babaza uko amafaranga yo kwishyura Banki batanze yakoreshejwe.

Nyuma yuko bamwe mu bayoboke b’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR  bavuze ko batumva ukuntu Itorero ryabo rikirimo kwishyura inguzanyo ya Banki yafashwe ngo harangizwe imirimo yo  kubaka Hoteli y’iri torero ( Dove Hotel ) , kandi baramaze kwakwa amafaranga y’ubu bwishyu agatangwa , umuvugizi wungirije w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda  ADEPR  Bishop Rwagasana Tom yatangaje ko abavuga ibyo itorero ... Read More »

Menya uburyo wategura mayoneze ( Mayonnaise ) muri avoka

Avoka ni rumwe mu mbuto zigira intungamubiri zikenerwa cyane n’umubiri w’umuntu  , igafasha  abana gukura neza, kandi ikongerera imbaraga abantu bakunda gukora Sport. Ubwoko bw’amavuta buyibonekamo bugabanya ibyo bita “ mauvais cholesterol” , ndetse bigatuma umutima ukora neza n’amaraso agatembera neza mu mubiri. Muri Avoka habamo intungamubiri za Magnesium , Potassium , Phosphore,  n’izindi  zo mu bwoko bwa Anti-oxydant zituma umuntu ... Read More »

Umubikira wamaze imyaka isaga 70 mu murimo w’Imana yashyinguwe n’abayobozi batandukanye.

Umubikira wagize uruhare mu iterambere ry’iyogezabutumwa mu Rwanda, Soeur Marie Vianney Mukarushya, aherutse kwitaba Imana; yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu hatangwa ubuhamya bw’uburyo yaranzwe no kubiba amahoro no gukunda abantu bose. Soeur Marie Vianney Mukarushya yavutse 1919 yari afite imyaka 98. Yavukiye muri Paruwasi ya Kansi muri Diyosezi ya Butare, ahabwa amasakaramentu y’ibanze i Save. Yinjiye mu muryango w’Abenebikira kuwa ... Read More »

IJAMBO RY’UMUNSI KU IBYISHIMO.COM : Gutegeka kwa kabiri 1-3

Mbanje ku basuhuza mw’ izina ry’Umwami wacu Yesu Kristu ari we waducunguye ngo aduheshe ubugingo buhoraho mu rupfu rwe , niho dukura imbaraga no kunesha. Uyu munsi tariki 21 Mata turaganira ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya riri mu Gutegeka kwa kabiri 1 – 33 hagira hati :” Yabajyaga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema ,igendera mu muriro nijoro ngo ... Read More »

Urusengero rwa ADEPR  rwubatse mu mudugudu wa Kigali rwakubiswe n’inkuba irwangiza — AMAFOTO.

Tariki 7 Mata 2017 ahagana saa 15:20 z’amanywa , nibwo inkuba yakubise urusengero rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu karere ka Nyamagabe , mu Murenge wa Kitabi mu kagari ka Uwingugu , mu mudugudu wa Kigali ho mu Ntara y’Amajyepfo yangiza ibikoresho byinshi by’urusengero rwari rucyubakwa. Iyi nzu y’Imana yari yarubatswe bitewe n’ubwitange bw’Abakristu yarangiritse bikomeye , igice kimwe ... Read More »

Patient Bizimana na Papy Clever basobanuye byinshi ku ndirimbo bakoranye .

Patient Bizimana na Papy Clever basobanuye uko indirimbo iri kuri Album nshya ya Patient  bise ‘ Utwumvire ‘ yaje , ndetse bahishura ukuri kuzuye kuri iyi ndirimbo nuko yanditswe . Patient Bizimana aganira na Ibyishimo.com ati :” N’indirimbo yanditswe na Clever Papy ,  n’inshuti yanjye ndamukunda  kandi yifuje ko twakorana indirimbo bituma mwemerera . Utwumvire n’indirimbo yamfashije , ni nayo ... Read More »

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bemeza ko kumenya itandukaniro hagati y’abitwa ko basenga n’abadasenga bitoroshye muri ibi bihe.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali,baravuga yuko kubona itandukaniro riri hagati y’abitwa ko basenga n’abadasenga bitoroshye muri iyi minsi.Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye na Ibyishimo.com,kuri uyu wa 20 Mata 2017. Kuba nta tandukaniro aba baturage babona hagati y’abasenga n’abadasenga,ngo babishingira ku kuba ibyo abadasenga bakora n’abasenga babikora.Gusa nubwo nta bushakashatsi bashingiraho kukumenya itandukaniro hagati y’abajya mu nsengero n’abatazikandagiramo ... Read More »

Pasika ya 2017 isize Umunyarwenya Kanyombya abatijwe — PHOTO & VIDEO

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Nyarwanda Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi nkuko bigaragara ku mafoto na Video. Umubatizo wa Kanyombya wakiriwe neza n’abantu batari bacye , nkuko babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyahawe numwe mu bakristu b’Itorero Rehoboth Pentecostal Church avuga ko Kanyombya yabatijwe n’umushumba mukuru w’iri torero Bishop Mugisha Gerald k’umunsi mukuru wa Pasika. REBA ... Read More »

Benshi batekereza ko abantu bose ari abana b’Imana, ariko siko Imana ibiduhishurira—Prophet Sultan Eric

Prophet Sultan Eric ni umushumba mukuru w’itorero Zeal of The Gospel Church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.Uyu mupasiteri, abinyujije mu nyandiko ye yitwa “Umucyo w’ukuri”, avuga uko umuntu yitwa umwana w’Imana ndetse akanasobanura icyo kubyarwa n’Imana bisobanuye yifashishije ibyanditswe byera. KUBYARWA N’IMANA  “ Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.Icyakora abamwemeye Bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress