Wednesday , 29 March 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Intumwa y’Imana Charles Murenzi yashyize ku karubanda abapasiteri biyoberanya bakabeshya abakristu — REBA VIDEO & AMAFOTO

. Abavugabutumwa basengera amabuye barangiza bakayaha abakristu ngo bajye kuyakubita ba Goliyati , . Guha abakristu ibyatsi ndetse n’indi miti ngo bayinywe umunsi k’umunsi , hirengagijwe ko iyo miti itapimwe na muganga ,  . Umuvugabutumwa w’umugabo ujyana abakristu ahantu hihishe ngo abasengere kandi ari abagore gusa , . Kubwira abantu ko nibagura amazi yavuye muri Israheli bazakira indwara ndetse n’ubundi butekamutwe , birashinjwa bamwe mu ... Read More »

GISOZI : Ibitangaza no gukira indwara biri gukoreka muri Ministeri Isoko y’ukuli.

Ku wa Gatandatu tariki 25 nibwo Ministeri y’ivugabutumwa yitwa Isoko y’Ukuli ifite icyicaro mu murenge wa Gisozi yar’iri gusoza igiterane cy’iminsi itatu cyatangiye ku itariki ya 23 Mata 2015. Ubwo iryo Torero ryasozaga igiterane  cy’iminsi itatu cyari cyatangiye kuwa kane tariki ya 23 Mata , nibwo umunyamakuru w’Ibyishimo.com yahageraga agasanga iyi Ministeri ifite abayoboke benshi kandi bose usanga bafite inyota yo ... Read More »

Kanseri ituruka ku mubyibuho ukabije yugarije ibihugu bikize

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye raporo ivuga ko  umubyibuho ukabije ari imwe mu mpamvu yo kurwara kanseri, cyane mu bagore bo mu bihugu byateye imbere, kurusha ibikiri mu nzira y’amajyambere. Umubyibuho ukabije wabaye intandaro ya kanseri ku bantu bagera ku bihumbi 481 ni ukuvuga 3.6% y’uburwayi bushya bwa kanseri mu mwaka wa 2012. Ubushakashatsi bwasohotse mu kanyamakuru ... Read More »

Umuhango wo kwimika Bishop Kigabo B. Douglas wamenyekanye cyane muri Korali Rehoboth witabiriwe na Apotre Simeon Mukwiza ndetse Apotre Paul Gitwaza ,… — AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 26 Mata 2015 , nibwo umushumba mukuru w’itorero rya Wells Salvation Church Pasiteri Kigabo Douglas yasengewe ku mwanya wa Bishop. Umuhango nyiri zina watangiye ku isaha ya saa munani , ubanzirizwa n’akarasisi kerekanaga ibyishimo bidasanzwe . M’urusengero rwa Christian Life Assambly I Nyarutarama niho ibi birori byabereye , binitabirwa n’umushumba mukuru torero w’itorero Wells ... Read More »

KIGALI : Ubuhanuzi ndetse n’imiti iri gutangwa mu matorero , birerekana ko hari abapfumu biyita abakozi b’Imana. — REBA AMAFOTO

Hashize igihe kitari gito tubabwira abagabo n’abagore biyita abakozi b’Imana ndetse bagahanura ubuhanuzi butera abantu ubwoba bagamije kubakamuramo amafaranga n’indi mitungo itandukanye. Iyi nkubiri y’ubuhanuzi , ni nako ikorwa n’abandi biyita abakozi b’Imana, bakagurisha abantu uducupa duto turimo amazi ndetse n’amabuye bavuga ko bayakuye muri Isiraheli kandi ari ay’umugisha. Uretse ibyo tumaze kuvuga hejuru kandi bikorerwa mu Rwanda , ubu ikigezweho ... Read More »

Rutsiro: Inyoni ivuye i Burayi yarumye umuturage

Abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro batangajwe n’inyoni ifite ibirango byo mu gihugu cya Pologne ku mugabane w’i Burayi yaguye iwabo, ikanazana imico batamenyereye yo kurumana. Iyi nyoni nini ishushe nk’igisiga cya Sakabaka gisanzwe kimenyerewe mu Rwanda yatoraguwe n’abana bari baragiye mu ishyamba, bahita bayitahana. Abaturage bo muri aka gace batari bamenyereye iyi nyoni baje kuyireba, ... Read More »

Ibyari ukwinegura , byarangiye umunyamakuru akaba n’umuririmbyi yizihirijwe isabukuru y’amavuko. – REBA AMAFOTO

K’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 23 Mata 2015 , nibwo habaye inama yahuje abanyamuryango bagize umuryango wa Gikiristu witwa Doxa Light Entertainment Group Ltd . Abagize uyu muryango batangarije ibyishimo.com ko uku guhura kwari kugamije kwishimira ibyagezweho ndetse no kureba ibitaragenze neza ngo byongerwemo imbaraga mu gihe gito uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda . Mu masaha ya ... Read More »

Abahanzi batwaye Groove Awards bazahurira mu gitaramo cy’umuhanzi Brian Blessed.

Umuramyi akaba n’Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda nyuma yuko ashyize hanze indirimbo ye ya mbere nshya yise “ Dutarame “. Uyu musore usanzwe azwi  nk’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana  , akaba akorera umurimo w’Imana m’urusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro mu Kagarama yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ” DUTARAMIRE IMANA LIVE CONCERT .” Aganira n’umunyamakuru w’ibyishimo.com ... Read More »

Aho bucyera Umugore ashobora kuzayobora idini ry’Abadivantisite mu Rwanda .

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Byiringiro Esron, yavuze ko igihe gishobora kuzagera iri torero rikayoborwa n’umugore, akaba asaba abantu kubitegereza. Mu nama nyunguranabitecyerezo yari yateguwe n’Umujyi wa Kigali, ihuje abayobozi mu nzego za Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’amadini n’amatorero atandukanye, kuwa 21 Mata 2015 ku guteza imbere uburezi bw’umukobwa, Pasiteri Byiringiro Esron yagaragaje ko umuco w’ihezwa ry’abagore ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress