Wednesday , 29 March 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Reba amafoto utigeze ubona ahandi y’igitaramo Light Gospel Choir yatumiyemo Patient Bizimana , Healing Worship Team na Herman , unamenye ibintu 5 byabashimishije.

‘  Yansezeranyije byinshi  ‘ ni umuzingo mushya w’indirimbo Light Gospel Choir yashyize ahagaragara mu gitaramo cyabaye ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 , kitabirwa na Patient Bizimana , Healing Worship Team na Herman Worship Team International .  Presence y’Umwuka Wera mu bantu ,  Ubwitabire ku rwego rwo hejuru ,  Uburyo Imana ishyigikira abantu bicishije bugufi ,  Uburyo abantu bakuze kandi ... Read More »

Ku nshuro ya kabiri New life Bible Church igiye gusenga Imana ngo ihembure abatuye umugabane w’Afrika .

Itorero New life bible Church ( NLBC ) rifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro ryateguye igiterane cy’amasengesho kigiye kuba ku nshuro ya kabiri  , hagamijwe gusenga Imana ngo ibembure abatuye umugabane w ‘Afrika. Mu gihe umugabane wa Afrika abawutuye bataka inzara , indwara z’ibyorezo , intambara z’urudaca mu bihugu bitandukanye , hari abagize ihishurirwa ko ... Read More »

Holy Nation Choir yateguye igiterane cyo kuramya no gushima Imana itumira Korali yo ku Gisenyi.

Holy Nation Choir  yo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR muri Paruwasi ya Gatenga mu Mujyi wa Kigali , yateguye igitaramo cyo gushima Imana gifite insanganyamatsiko iri muri Zaburi 143 : 5 – 6 hagira hati :” Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w’intoki zawe. Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.” Ruzibiza Athanase ... Read More »

Chorale Bethlehem yashyize hanze urugero rw’imodoka nini iteganya kugura — AMAFOTO.

Umuryango mugari w’Abaririmbyi ba Korali Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba  n’inshuti zayo bahagurukiye ikibazo cy’ingendo z’ivugabutumwa bakoreraga hirya no hino , bakarushywa no kubona amikoro yo kwishyura imodoka zibatwara . Kuri uyu wa mbere tariki 21 Werurwe 2017 umuyobozi wa Korali Bethlehem yari mu Mujyi wa Kigali ... Read More »

Abari abavandimwe n’inshuti za nyakwigendera Kayibanda Gratien witabye Imana adatunguwe n’urupfu , bishyize hamwe ngo bashakire umuryango we icumbi.

Kayibanda Gratien wari umudiyakoni mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Kicukiro Sheli akaba n’umuririmbyi muri Korali Iriba ya ADEPR Sheli yitabye Imana ku cyumweru  tariki 12 Gashyantare 2017 azize indwara ya Asima . Nyakwigendera yashyinguwe ku wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2017  , mu irimbi ryo mu Busanza . Kuva ubwo abantu bishyize hamwe ngo bashake uko ... Read More »

Papa Francis yasabye imbabazi ku ruhare Kiliziya Gatulika yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda [ AMAFOTO ] — YAVUGURUWE.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe n’umushumba mukuru  wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis . Uku kubonana kw’abayobozi bombi kwabaye kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017. Perezida Paul Kagame yageze i Roma ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe, aho yitabiriye ubutumire bwa Papa Francis. Dailymail itangaza ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis ... Read More »

Umuhanzikazi Geraldine Muhindo uherutse kwibaruka umwana yatangaje amazina ye — AMAFOTO.

Umuhanzikazi Geraldine Muhindo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana akiri mu Rwanda yibarutse umwana w’umuhugu aho we n’umuryango we batuye mu gihugu cya Canada . Inkuru nziza yatangiye kumvikana mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gashyantare . Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IBYISHIMO.com , Geraldine Muhindo yahamije aya makuru , avuga ko we n’umwana bameze neza . Ati :” Umwana ni umuhungu ... Read More »

Abapadiri bera bafunze imiryango i Butare — AMAFOTO

Abapadiri Bera bahagaritse ubutumwa bwabo muri Diyosezi ya Butare bari bamazemo imyaka 117 kuko bari basigaye ari babiri gusa kandi bashaje. Aba bapadiri b’abamisiyoneri nibo batangije ubukiristu mu Rwanda ubwo bahagera mu 1900, bagatangira kubaka za Kiliziya. Guhera tariki ya 13 Werurwe 2017, nibwo bahagaritse ku mugaragaro ibikorwa byabo muri Diyosezi ya Butare. Pam Denis, ukuriye Abapadiri Bera mu Rwanda ... Read More »

Papa Francis wohereje intumwa nshya mu Rwanda agiye kwakira Perezida Kagame.

Radio Vatikani  ku wa gatandatu  w’iki cyumweru  tariki 18 Werurwe 2017 yatangaje ko Papa Francis azakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame ku wa mbere tariki 20 Werurwe 2017. Papa yatangaje ibi amaze gushyiraho Intumwa ye ( Nonce apostolique ) mu Rwanda.  Abepiskopi gatolika mu Rwanda, hari hashize igihe gito bahuye na Papa baganira ku byerekeye Kiliziya mu Rwanda ... Read More »

Impamvu 8 udakwiriye kugereranya urukundo urimo cyangwa imibanire n’uwo mwashakanye n’iby’abandi.

Abantu bamwe bakunda kugereranya urukundo bakundana n’abakunzi babo cyangwa se abashakanye bakagereranya imibanire yabo n’abandi. Nyamara nubwo waba ubikora uziko ari byiza, bishobora kukwangiriza iterambere ryawe mu rukundo ndetse n’imibanire yawe ikarushaho kuba mibi kuruta uko wumvaga kwigana hari icyo byahindura. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu udakwiriye na busa kwigereranya n’abandi mu rukundo cyangwa imibanire hagati yawe n’uwo ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress