Friday , 20 January 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Cyera kabaye , Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside.

Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itangazo ryashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda rikubiyemo zimwe mu ngingo zigaragaza gusaba imbabazi ku bw’abayoboke bayo bijanditse mu byaha birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi icyenda b’amadiyosezi Gatolika atandukanye ... Read More »

Pasiteri Cleophas Barore yabwiye abantu uko babona amahoro no mu gihe cy’imibabaro

Pasiteri Cleophas Barore akaba n’umunyamakuru, mu giterane yabwirijemo muri Kaminuza i Huye, yahamirije abantu ko ab’isi iyo bashaka amahoro bategura intambara ariko ko abari muri Yesu no mu bibazo baba banezerewe. Ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016 mu giterane cyahuje imiryango yose ya gikirisitu y’abanyeshuri ikorera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Pasiteri Cleophas Barore ... Read More »

Umuryango Rabagirana Ministries urasaba abanyamadini ko bahera aho Leta igejeje mu kunga Abanyarwanda, nabo bakunga imitima.

Umuryango Rabagirana Ministries ukora ibikorwa bijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge mu Banyarwanda ndetse no kubafasha komoka ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ukibanda cyane muri za kaminuza. Uko umwaka utashye umuryango Rabagirana Ministries ukora ibikorwa nk’ibi ukibanda mu banyeshuri bo muri za Kaminuza cyane cyane ababa baje mu mwaka wa mbere. Uyu muryango uvuga ko nubwo abanyeshuri benshi bari muri za ... Read More »

UBUHAMYA : Lyse warazwaga amajoro na Pasiteri wifuzaga kumugira umugore wa kabiri , bigiye kumwicira ubukwe .

Lyse Mukansanga ni umukobwa ufite imyaka 25  y’amavuko , apima metero imwe na 80 , afite ibiro 65 akaba umunyeshuri muri imwe muri kaminuza zikorera mu mujyi wa Kigali . Mu buhamya uyu mukobwa atanga , yabwiye umunyamakuru wa  ibyishimo.com  uburyo yatotejwe azira ko yabenze umushumba w’Itorero asengeramo , bikagera naho atangira gucyurirwa ubwirasi no gusuzugura by’indengakamere bitewe n’ingero mbi ... Read More »

Ubwo wambwira ko Award ntacyo Imaze ? Kuri njye Award nyiha agaciro uko yamera kose — Ikiganiro kirambuye na Adrien wegukanye igihembo cy’umuhanzi uba hanze muri Groove Awards

Adrien Misigaro ni umugabo wubatse , ukunda Imana akaba n’umuramyi ukorera umurimo w’Imana ( Kuramya Imana ) muri Itorero Gospel  Restoration na New songs Ministry  mu mujyi wa Texas  ho muri leta zunze ubumwe z’Amerika . Uyu muhanzi umaze imyaka isaga icyenda muri iki gihugu , ku itariki 13 Ugushyingo uyu mwaka nibwo yahembwe adahari nk’umuhanzi w’umwaka wa 2016 ukorera ... Read More »

KIGALI : Ubuhanuzi bugezweho buvuga imibare ya telefone , imibare y’irangamuntu n’amazina y’abavandimwe buri kugurisha mu nsengero nyinshi .

Mu  nsengero  nyinshi zo  mu mugi wa  Kigali hari  gutumirwa  abantu ( abahanuzi ) bavuye   imbere mu gihugu no hanze y’igihugu , bagahanura ibintu byinshi ariko ikiza ku isonga ni imibare ya telefone ikoreshwa n’abanyarwanda bahanurirwa ( Abakristu basengera mu itorero ) , imibare igize irangamuntu zabo , amazina y’abavandimwe babo , ndetse no kubabwira ko Imana ibahaye imodoka ... Read More »

Amakorari yatengushywe mu gitaramo cyari kubera Convention Center , yikomye bikomeye umunyamakuru H. Pascal mu gihe hari abatawe muri yombi na Polisi.

Nyuma yuko umunyamakuru Habimana Pascal atangaje ko amakorari yose yari yitabiriye igiterane cyari cyateguwe na Corona Space yakoreye ubugambanyi umurimo w’Imana, aya makorari yagaragaje ko atishimiye na mba iyi mvugo ariko Habimana we akavuga ko ibyo yavuze ari ukuri. Ku cyumweru tariki ya 13  Ugushyingo 2016 muri Kigali Convention Center hari hateganijwe igitaramo cyo guhimbaza Imana cyiswe ‘Taste of Paradise’ ... Read More »

True Promises na Alarme Ministries bazitabira igitaramo cy’umuhanzi Yves Rwagasore

Umuhanzi Yves Rwagasore atangaza ko akomeje gukora ibikorwa by’ivugabutumwa hirya no hino ,agamije kuzana umubare munini kuri Yesu Kristu . Uyu musore ukiri muto avuga ko yishimira kuba yaratoranyijwe n’Imana ngo ayikorere ubuzima bwe bwose . Yves ni umuhanzi , umwanditsi , umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba asengera mu Itorero Christ Gospel Fellowship Church rikorera ku Kimironko mu mujyi ... Read More »

Imirambo y’Aba Frères batatu barohamye ku cyumweru yabonetse muri Muhazi.

Imirambo y’Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru yagaragaye hejuru nyuma y’iminsi ine yari ishize ishakishwa, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza. Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu mudugudu wa Gashari mu murenge wa ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress