Friday , 24 February 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Itorero Zion Temple Belgique ryacitsemo ibice bamwe bashinga itorero ryabo

Itorero Zion Temple Celebration Centre ryo mu Bubiligi ryacitsemo ibice bibiri, bituma bamwe bajya gushing itorero ryabo bise ‘World Revival Centre.’ Intumwa y’Imana Paul Gitwaza aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook amagambo ahumuriza itorero rya Zion Temple Belgique arisaba gukomeza kwihangana mu bibazo bikomeye ririmo, anarimenyesha ko ari mu nzira ajya kurisura.” Paul Gitwaza yari yanditse agira ati : ... Read More »

RUHANGO : Amashusho yerekana Jenoside yakorewe Abatutsi yasubijwe mu Kiliziya .

Abakristu muri Paroisse ya Mugina ubwo binjiraga muri Kiliziya yabo ku cyumweru tariki 12 Gashyantare uyu mwaka batunguwe no guhita babona amashusho y’ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahakorewe muri Jenoside yari yaramanuwe , asubizwamo ameze uko yari ameze mbere. Bamwe muri aba bakristu bavuga ko bishimiye ko aya mashusho yasubijwemo kugira ngo uzajya muri iyi kiliziya wese ajye amenya cyangwa yibuke ubwicanyi bwayikorewemo ... Read More »

Ku munsi w’umubabaro n’amakuba , naragutakiye ndakubona Mana wee / umva indirimbo nshya ya PAPY CLEVER .

Claver Papy ni umuramyi , umuhanzi , akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana  ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda  ADEPR . Uyu musore ufite umuhamagaro wo gukorera Imana  yagaragaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘ Uvuze yego ‘. Mu mwaka wa 2016 , Clever yari mu bahanzi bashya bitabiriye ibihembo bya Groove Awards Rwanda , aza no kuba ... Read More »

Niba ushaka gushinga imizi no kwamamara mu murimo w’Imana dore ibintu 5 ugomba gukora .

Hirya no hino ku isi  abantu batandukanye baravuga Imana , abandi bakavuga ibyo yabakoreye babitangamo ubuhamya . Nubwo bimeze bityo uko bwije n’uko bucyeye ishyari n’inzangano biravuka kandi bikiyongera mu bitwa ko bakorera Imana ( Abavugabutumwa , Abahanzi b’Indirimbo zihimbaza Imana n’Abakristu ) , bitewe n’izindi nyungu bashaka k’uruhande ngo ubuzima babayemo mu Isi zirusheho kubagira ibikomerezwa . Ubuzima bwuzuyemo ... Read More »

Abatuye Isi barizihiza umunsi w’Abakundana , Umuhanzi Serge Iyamuremye agashima Imana yamuhuje …

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Serge Iyamuremye arashimira Imana yamuhuje na Sandrine Uburiza ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nkuko yabitangaje mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2017. Sandrine Uburiza asanzwe akundana na Serge Iyamuremye  yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana mu mwaka ushize . Bombi bakunze kugaragaza urukundo rwabo binyuze mu magambo yumvikanamo uburyohe bw’urukundo ... Read More »

Bishop Sibomana yasabye abakirisitu ba ADEPR kwima amatwi Komisiyo Nzahuratorero.

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR yasabye abakirisitu b’itorero ayoboye kwima amatwi Komisiyo yitwa ‘ Komisiyo Nzahuratorero ’ ivuga ko hari ibintu ishaka kuzahura muri ADEPR. Mu muhango wo gusengera komite nshya y’umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekoti (CEP) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wabaye ku wa 12 Gashyantare 2017, Umuvugizi w’itorero rya Pantekoti mu Rwanda yasabye aba banyeshuri kwirinda ... Read More »

GATENGA : 32 bakirijwe mu giterane cy’Amasengesho cyatumiwemo Korali Duhuzumutima  — AMAFOTO.

Abagabo , Abagore , urubyiruko rurimo n’abana bakiri bato ni bamwe mu bakiriye agakiza mu giterane cyiswe ‘ Imbaraga z’Amasengesho ‘ cyabereye k’Umudugudu wa Gatenga kuri Paruwasi ya Gatenga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali . Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’Umudugudu wa Gatenga buvuga ko intego yabwo mu biterane bitandukanye ari ugushaka abantu bakizwa ibyaha ... Read More »

Umuvugabutumwa Kayibanda Gratien yitabye Imana adatunguwe n’urupfu .

Kayibanda Gratien wari umudiyakoni mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Kicukiro Sheli yitabye Imana kuri iki cyumweru  tariki 12 Gashyantare 2017 azize indwara ya Asima . Mu buzima bwe akiri ku Isi , Gratient yaranzwe no kuvuga ubutumwa hirya no hino akibanda cyane k’urubyiruko . Kubera umuhate we wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu , Gratient ... Read More »

Intumwa Paul Gitwaza arahumuriza abakristo bo muri Zion Temple Belgique

Umuyobozi w’itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yahumurije abakristo bo muri Zion Temple  ryo mu Bubiligi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook , aho yabasabaga gushikama mu bibazo barimo bibakomereye. Mu magambo ye yatangaje  mu ndimi eshatu ari zo igifaransa, ikinyarwanda n’icyongereza, Apostle Gitwaza yasabye Zion Temple Belgique gukomeza kwihangana no gushikama mu bigeragezo bikomeye ... Read More »

Umujyanama wa Theo Bosebabireba yahagurukiye kurwanya ubuhemu bwamuvugwagaho.

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba  nyuma yo gushyiraho umunyabanga we, hanamenyekanye icyajyaga kimutera kuvugwaho guhemukira abifuzaga gukorana nawe birimo kutamenya guhakana. Uyu muhanzi watangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2008 mu ndirimbo nka Icyifuzo, Ikiza urubwa n’izindi yatangiye kujya atumirwa cyane hirya no hino mu gihugu ndeste no hanze yacyo kandi akabikora neza. Mu myaka yakurikiyeho ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress