Friday , 21 July 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

VIDEO : Mu gihe kigoye umutima , INES Dorcas Ingabire arasaba abantu kureba Imana

Ines Dorcas, umuhanzikazi akaba n’umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru , arahumuriza Abanyarwanda mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,  akabasaba kureba Imana bakayibwira ibiruhije imitima yabo byose. Indirimbo ye yise “ Reba Umwami ” niyo ahareye ho akora amashusho y’indirimbo z’amajwi yamaze gukora , ibintu asobanura ko byatewe n’ubushake ... Read More »

VIDEO : Patient Bizimana na Light Gospel Choir baririmba bati ‘ Ubwo Buntu ‘.

Ubwo buntu n’indirimbo y’umuhanzi Patient Bizimana yasohoye kuri Album ye ya kabiri . Iyi ndirimbo imaze gukunda n’umubare munini w’Abanyarwanda aherutse kuyiririmba afatanyije n’abaririmbyi bagize Light Gospel Choir ikorera umurimo w’Imana muri BHC. Muri uku kwezi ( Mata 2017 ) , Umuramyi Patient Bizimana aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘ Ibihe ‘ , avuga ko ari imwe mu zizaba ... Read More »

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yemeje ko ibitaro bya Kabgayi bifite abaganga badahagije 

Ubwo hizihizwaga umunsi w’abarwayi ku bitaro bya Kabgayi, abivuriza kuri ibi bitaro bagaragarije Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, ari nayo icunga ibyo bitaro ko batoroherezwa kubonana na muganga iyo boherejwe n’ibigo nderabuzima kugira ngo bahabwe ubufasha ku rwego rw’ibitaro. Bamwe muri aba barwayi bafashe ijambo babwira ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi ko nta serivisi nziza bahabwa n’abakozi, kuko iyo bahageze bamara ... Read More »

UBUZIMA : Hari ibihingwa birinda uburibwe mu gifu hadakoreshejwe imiti ya kizungu

Amashu, tangawizi, n’ibindi, ni bimwe mu bihingwa bifasha igifu kirwaye kumererwa neza bigafasha mu kumisha ibisebe biba biri mu gifu. Urwaye igifu ashobora kwifashisha amazi y’amashu yabize (umutobe w’amashu), aya mazi akaba afite ubushobozi bwo kumisha ibisebe byo mu gifu n’uburibwe bwarimo bukagabanuka. Kurya amashu yo mu bwoko butandukanye mu mafunguro, na byo bifasha urwungano ngogozi gukora neza. Urubuga Topsante, ... Read More »

Abana biyumvamo impano yo kuririmba bongeye gukingurirwa imiryango muri UMT

Abana bakiri bato biyumvamo impano yo kuririmba bahawe ikaze mu marushanwa yo gushaka abanyempano batararenza imyaka 15 , ngo bazafashwe  kandi kunganirwe haba mu mikoro no gutyaza ubumenyi  ngo impano zabo zizagere ku rwego rutuma badahezwa , ari nako ubutumwa bazatanga buzaba bufite ireme . Urugero Music Talent   igiye gutangira ku nshuro ya kabiri , abana bose biyumvamo impano zitandukanye ... Read More »

Leta y’u Rwanda yasobanuye uko yakiriye imbabazi zasabwe n’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , akaba n’Umugizi wa Leta , Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko u Rwanda rwanyuzwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 4 Mata 2017, Mushikiwabo yagarutse ku byaranze umubano w’u Rwanda n’amahanga mu ntangiriro z’uyu mwaka. By’umwihariko yavuze ku ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i ... Read More »

Perezida Kagame yatumiye Papa Francis mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yahaye ubutumire Papa Francis ngo azasure u Rwanda mu minsi iri imbere, ubutumire yamushyikirije mu ruzinduko aheruka kugirira i Vatican mu kwezi gushize. Perezida kagame yari i Vatican kuwa 20 Werurwe 2017 ku butumire bwa Papa Francis, icyo gihe bakaba baraganiriye ku mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba ari ... Read More »

Apotre Dr Paul Gitwaza yagaragaye ku rukuta rw’Umwami Salomo — AMAFOTO

Kimwe n’abandi bakozi b’Imana bagana mu gihugu cyavukiyemo  Umwami w’Abami Yesu Kristu , umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple nabo bari kumwe basuye kandi basengera ku rukuta  rwubatswe n’Umwami Salomo. Ubwo yari aha , Umuyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi  Intumwa ( Apôtre  ) Dr. Paul Gitwaza  yagaragaye afite igisa n’ibahasha yarimo impapuro z’umweru bivugwa ko ari ibyifuzo  yarajyanye ... Read More »

ADEPR yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wo kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rushubi mu karere ka Musanze biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, ndetse n’ikoreshwa ryabyo. Ibi bishimangirwa n’igiterane cy’ivugabutumwa bakoze ku itariki 2 z’uku Kwezi cyari kigamije gukangurira abantu muri rusange kutishora mu biyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, n’inzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress