Friday , 24 February 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

Abakristu bahangayikishijwe n’amafaranga batanze muri DOVE HOTEL basubijwe ko inyungu zizavamo zizagera no kuri Paruwasi .

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR buvuga ko Abakristu baryo badakwiye kwiheba , ngo bumve ko amafaranga batanze hishyurwa inguzanyo  bwafashe muri Banki kugirango hubakwe DOVE HOTEL atazabagarukira . Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi w’Itorero umunsi umwe mbere yuko bataha izi nyubako ziherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali  ku tariki ya 4 Gashyantare , Bishop Sibomana Jean yavuze ko inyungu ... Read More »

Pasiteri M. Zigirinshuti yasobanuye iby’imirongo ibiri ya Bibiliya benshi bemeza ko ivuguruzanya

Muri iki gihe, hari benshi batangiye gushakira inyigisho ziyobya abantu muri Bibiliya bagamije kumvikanisha ko nayo ubwayo yivuguruza. Icyo bagamije ni ukubavana mu gakiza bakiriye babavana mu byizerwa bakabajyana kure ya Kristo nyamara bakabikora nk’ababazana kuri we ( Kristo ). Zimwe mu nyigisho zikoreshwa harimo Ijambo ry’Imana ryo mu Itangiriro 6:19-20 na Itangiriro 7:2-3. Aha bakaba bashingira ku kuba mu ... Read More »

Umuhanzi Janvier Kayitana yaruse bagenzi be batitabiriye Himbaza Gospel Festival

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Janvier Kayitana wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye  ‘Jehovah’ ntiyagaragaye mu gitaramo yari yatumiwemo hamwe n’abandi bahanzi cyiswe Himbaza Gospel Festival, ku mpamvu avuga ko zamutunguye mu gitondo cy’uwo munsi anasaba imbabazi. Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare 2017 mu ihema rinini rya Kigali Serena Hotel cyari kigamije gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco rya ... Read More »

Theo Bosebabireba yashyizeho umunyamabanga we wihariye

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene Bosebabireba uzwi cyane mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana yahaye akazi musaza w’umugore we akazi ko kumubera umunyababanga wihariye mu rwego rwo kwiyorohereza akazi no kugerageza kugira gahunda zihamye. Theo Bosebabireba amaze igihe kitari kinini yashyizeho uyu munyamabanga kuko yamuhaye aka kazi mu gihe cy’amarushanwa y’indirimbo zumva n’uhamagaye kuri terefoni (caller Tunes) mu mezi make ashize. Jean Damascene Twizeyimana umunyamabanga wihariye wa ... Read More »

Ibyo utamenye ku iyaduka ry’ivugabutumwa mu Rwanda — ( Igice cya kabiri )

Iyi nkuru igamije kubagezaho ishusho rusange y’uko ubutumwa bwiza bwa Yesu/ Yezu bwageze mu Rwanda. Mu gice cya mbere twabagejejeho uko abazanye ubutumwa ku ncuro ya mbere mu Rwanda bari itsinda ry’abapadiri batatu bera ryahageze ku wa 2 Gashyantare 1900 riyobowe na Musenyeri HIRTH. Twababwiye uko baje kugenda bamamaza ubutumwa hirya no hino mu gihugu ndetse n’uko Abaporotesitanti nabo baje ... Read More »

Umuhanzi Dominic Nick arasaba ibisobanuro ku kamaro ko gutora Nyampinga w’u Rwanda

Umuhanzi Dominic Nick uririmba indirimbo zihimbaza imana yavuze ko atumva akamaro gutora Nyampinga w’u Rwanda bifitiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange, asaba ibisobanuro. Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryongeye gusubukurwa mu mwaka wa 2009 nyuma y’imyaka cumi n’itandatu rihagaze kuko nyampinga w’u Rwanda yaherukaga gutorwa yari Uwera Delila mu mwaka wa 1993. Ubwo ryasubukurwaga ku ikubitiro ikamba ryatwawe na Bahati Grace, ... Read More »

Serge Iyamuremye avuga iki k’umucuranzi we waje k’uruhimbi akamucurangira yambaye iherena n’ingofero ? — AUDIO .

Uko imyaka ishira indi igataha niko mu matorero yo mu Rwanda hagenda hinjizwamo ibyari kirazira mu myaka yatambutse . Ibi bikorwa hagamijwe kureshya amarangamutima y’abantu runaka , maze amahame y’Itorero ryo ha mbere agatsikamirwa hitawe ku kuyaha akazina k’akabyiniriro ‘ Ubuturage ‘. Umuhanzi Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi baririmbye mu iserukiramuco ‘ Himbaza Gospel Festival ‘ ku cyumweru tariki ... Read More »

Ni gute umukirisitu akwiye gutunga amafaranga kandi ntamujyane kure y’Imana? – Bishop Rugamba

Umuyobozi w’Itorero Bethesda Holy Church Bishop Rugamba  Albert yatanze inama zijyanye n’uko abakirisitu babaho bashaka cyangwa bafite amafaranga ariko ntibibakure ku Mana nkuko bamwe bijya bibabaho abandi bakumva ko kuyakunda ari bibi. Mu buzima busanzwe kuri iki gihe, abantu babeshejweho no kuba biyuha akuya bashaka amafaranga kuko ikintu cyose gikenerwa mu buzima gisaba amafaranga ariko kandi Bibiliya igasa nibuza abantu ... Read More »

Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin nuko idakwiye kwizihizwa n’Abakristu .

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin ( Valentine’s Day ) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho . Gusa uwo ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress