Friday , 20 January 2017

AMAKURU YO MU RWANDA

INKURU IBABAJE :’ Umubyeyi wa Musenyeri Kizito Bahujimihigo yitabye Imana ‘.

Musenyeri  Kizito Bahujimihigo wigeze kuba Umuyobozi wa Diyoseze Gatolika za Ruhengeri na Kibungo , yabuze umubyeyi witabye Imana ‘ Yozefu Gashayija ‘ . Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2017 . Uyu mubyeyi wavutse ku wa 1 Ukwakira 1929 yitabye Imana ku italiki ya 2 Mutarama 2017 azize uburwayi bwo mu nda. Imihango yabimburiwe n’igitambo ... Read More »

Urukundo ni agatangaza ariko ibi byo ni ubuhamya bukomeye !

Nitwa Mugabo nkaba ndi umugabo wubatse mfite umugore wanjye nishimira cyane Gihozo twabyaranye abana babiri Teta na Ganza. Kugirango njye kubana na Gihozo twanyuze mu nzira ndenge n’intambara itoroshye ariko amaherezo icyo Imana yifatanyirije ntawabashije kugitandukanya. Tujya guhura bwa mbere hari mu 1991 ubwo twatangiraga amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Mutagatifu Kristu Umwami ry’i Nyanza, twigana mu ishuri rimwe ndetse ... Read More »

Ntabwo Imana twagombye kuyiragiza imirimo yacu — Pasiteri Antoine Rutayisire

Reverand Pasiteri  Antoine Rutayisire  avuga ko abamenye Imana bakwiye kuyigira umujyanama wabo muri byose , akanagaragaza uburyo bukwiriye bwo gusenga igihe umuntu agiye kugira icyo akora. Pasiteri Rutayisire  avuga   ko gusenga mbere yo kugira ikintu cyose ukora  bigira umumaro mwinshi , kuko bituma umenya neza ko ibyo ukora byose Imana ibizi. Ikindi kandi  ngo biguha ibyiringiro by’uko ibyo ukora byose ... Read More »

Byinshi utaruzi kuri Pasiteri Hakizimana Stephen ushinjwa gushaka kwivugana Nyirabukwe , n’uko yabaye umuhanuzi ashaka amafaranga , agakoresha amazina atandukanye .

Pasiteri   Hakizimana Stephen   ari mu   maboko ya Polisi , aho    akurikiranweho   icyaha  cyo   gushaka   gukubita Nyirabukwe amusanze mu rusengero ruherereye mu Murenge  wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro . Ibi bikaba byarabaye ku itariki 24 Ukubozoza   2016 . Intandaro y’ibi   byose   ngo   ni abana   umugore   yajyanye ... Read More »

Umuraperi Willy Karuta agiye kumurika Album nshya , mu gitaramo kizitabirwa na Kingdom of God Ministries … .

Umuhanzi  w’umunyarwanda   uririmba   indirimbo   zihimbaza   Imana mu njyana ya ‘ Rap ‘  Willy Karuta yateguye igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitwa “ Yarabirangije ”. Ku cyumweru tariki 8 Mutarama 2017  ,nibwo azashyira hanze umuzingo we wa mbere w’amashusho yitiriye indirimbo ye  “ Yarabirangijje ”. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya “ Baho ” yanarangije ... Read More »

Pasiteri Michel Zigirinshuti avuga ko imibiri y’Abantu ari insengero z’Umwuka Wera , akihaniza abakoresha ‘ Mukorogo ‘.

Pasiteri Michel Zigirinshuti ushinzwe ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR aratangaza ko imibiri y’abantu bakwiye kuyubaha  ndetse  bakanayitegurira  kuzahura   n’Imana  itanduye , ubwo   bazaba   bageze   k’umunsi   w’urubanza rubategereje. Nubwo abantu benshi baharanira kwirimbisha  bishyiraho imitako inyuranye ku ruhu kugira ngo bagaragare neza aho uwari inzobe aba igikara , ngo ntibikwiye   abantu   b’Imana kuko bigaragara ... Read More »

Itorero rya Adepr riranyomoza amakuru avuga ko hari umupasiteri waryo ufunze .

Hakizimana  Stephen bivugwa ko ari umupasteri wo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, ari mu mabiko ya polisi y’u Rwanda ashinjwa gushaka gukubita nyirabukwe ubwo yaramusanze mu rusengero. Iki gikorwa kigayitse ngo yagikoze ku wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2016 k’urusengero rwo mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro , mu Mujyi wa Kigali . Amakuru agera ... Read More »

Hari igihe biba ngombwa ko umuyobozi ( Leader ) yerekana position kugira ngo abandi babyumve – Apôtre Dr. Paul Gitwaza

Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ku isi Apôtre Dr. Paul Gitwaza yatangaje uburyo abayobozi bakwiye kwitwara imbere y’abo bayobora nk’uko Yosuwa mwene Nuni yitwaye ayobora Abisirayeli, anagaragaza ibintu bitatu Abisirayeli bagombaga kugenderaho kugira ngo bagume mu gihugu Imana yari yarabahaye cy’i Kanani. Yabitangaje kuri uyu wa kane mu kiganiro yanyujije kuri Radiyo Authentique. Umukozi w’Imana Gitwaza yavuze byinshi ku buzima ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress