Sunday , 20 August 2017

GISHA INAMA

Nakunze umukobwa undusha ubushobozi none natinye kubimubwira.Ese ntiyakeka ko nkurikiye ubutunzi bwe?Mbigenze nte?

Si kenshi abasore bakunda abakobwa babarusha ubushobozi kuko muri kamere y’abasore baba bumva ari bo bakwiye kugira umutungo bakita ku bo bakunda, bitabaye ibyo bumva byaba ari nk’agasuzuguro kuko batekereza ko umukobwa yakeka ko akurikiye ubutunzi. Uyu musore utashatse ko amazina ye atangazwa twamwise ‘Blaise irakarama’ yisanze yakunze umukobwa umurusha ubushobozi, none yaramutinye ku buryo bitamworoheye no kumubwira ko amukunda. ... Read More »

UYU ARAGISHA INAMA:Umugore yaramunaniye amuhunze amuteza imyuka mibi none arimo aramusaba ko bakongera kubana

Umugabo yatugejejeho ubuhamya bwe ariko yifuza ko amazina ye atatangazwa, aragisha inama y’icyo yakora ku bibazo yagiranye n’umugore we. Uyu mugabo yashakanye n’umugore we muri 2003 babyarana umwana umwe, yakoraga akazi k’ubucuruzi bw’iduka mu cyaro ariko akagira abakiriya benshi kuko abantu bamukundaga bigatuma agira amafaranga amufasha kubaho n’umuryango we. Bamaze kubyarana umwana wa mbere umugore yatangiye kujya amusuzugura akamubwira nabi ... Read More »

Nyuma y’ubunararibonye bw’imyaka 18 mu rushako , Pasiteri Karemera aragira inama abagabo uko bakwiriye gufata abagore babo .

Mu buhamya Pasiteri Karemera Jean Claude  yageneye abagabo bubaka n’abubatse ingo zikajegajega , mu bunararibonye afite yifuje kugira inama atanga , ababwira  uko bagomba kwitwara mu buzima bwabo n’abagore babo mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano hagati y’abo  bashatse. Uwo mugabo yagize ati :“ Sindi inzobere mu mibanire y’abantu , ariko gutandukana kwanjye n’uwo twashakanye byagize icyo binyigisha mbona ko hari ... Read More »

Inshuti 5 utagomba kugisha inama niba hari icyemezo ushaka gufata mu rukundo.

Rimwe na rimwe hari imyanzuro ujya gufata mu rukundo rwawe bikagusaba kugisha inama inshuti zawe , ukaba wanabihisha ababyeyi kugirango batava ho bamenya ibyo uteganya gukora . Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa ngo uzigishe inama cyane cyane ku bijyanye n’urukundo cyangwa urugo rwawe. Dore inshuti ukwiriye kwirinda  kugisha inama mu gihe hari icyemezo ushaka ... Read More »

UBUHAMYA : Lyse warazwaga amajoro na Pasiteri wifuzaga kumugira umugore wa kabiri , bigiye kumwicira ubukwe .

Lyse Mukansanga ni umukobwa ufite imyaka 25  y’amavuko , apima metero imwe na 80 , afite ibiro 65 akaba umunyeshuri muri imwe muri kaminuza zikorera mu mujyi wa Kigali . Mu buhamya uyu mukobwa atanga , yabwiye umunyamakuru wa  ibyishimo.com  uburyo yatotejwe azira ko yabenze umushumba w’Itorero asengeramo , bikagera naho atangira gucyurirwa ubwirasi no gusuzugura by’indengakamere bitewe n’ingero mbi ... Read More »

Nanze kuryamana nawe kuko ari icyaha , agenda anyanga kandi ndamukunda / mbigenze nte?

Nitwa Umutoni Marie Claire nsengera mu itorero ry’abavutse ubwa kabiri kandi ndakijijwe . Mbandikiye ngirango mumfashe kubaho ngatsinda ikigeragezo ndimo , bitewe n’umuhungu dukundana ariko we akansaba ibintu bingoye kandi nanjye nabona ko ar’icyaha nkabyanga. Ikibazo cyanjye cyatangiye gutya ” Ndi mu mwaka wa mbere wa Kaminuza nibwo twakundanye , ansaba gukundana nawe nanjye ndabyemera bitewe nuko ntawundi narimfite kandi ... Read More »

KIGALI : Ikiganiro kirambuye na Padiri Utamunuga Obald uvuga ko yakijijwe ahanuriwe n’ikiragi akaba afite abana batatu.

Hakunze kumvikana abapadiri babyara abana bakiri mu nshingano bahabwa na Kiliziya Gatulika hirya no hino ku isi . Uko imyaka ishira indi igataha hari bamwe mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatulika bazibukira bagasaba gukurwa mu nshingano , babitewe nuko bumva batazashobora kubaho badashatse abagore ngo babyare abana nabo bagire umuryango. Mu kiganiro kirambuye Ibyishimo.com yagiranye n’uwahoze ari Padili muri Kiliziya ... Read More »

Kubera gutinya icyaha yansabye ko turyamana ndamwangira none yarandakariye k’uburyo ashaka ko dutandukana … Mbigenze nte ?

Ndabasuhuje mwese abo duhuriye k’urubuga rw’ibyishimo.com ” Yesu ashimwe “. Maze iminsi imicye nsomye ibitekerezo mwahaye umugabo ufite ikibazo cy’umugore umuca inyuma , nanjye numva mbashije kwisanzura kandi nkabagezaho ikibazo maze guhura nacye kuko kasanze murimo abajyanama beza. Nitwa Solange Kamikazi , ntuye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali . Mfite ikibazo kinkomereye giteye gitya :” Ndangije amashuli yisumbuye nabuze ... Read More »

Umugore dufitanye abana batanu anca inyuma izuba riva, Mbigenze nte ?

Mwaramutse neza nshuti bavandimwe dusangiye igihugu n’amaraso ya Yesu Kristu , nitwa Musoni John mfite imyaka 38 , ntuye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali . Impamvu mbandikiye , nuko nkunze kubona ibitekerezo bitangirwa hano kandi nizera ntashidikanya ko mubitanga mugamije kubaka ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse namwe ubwanyu mwiyubaka. Ikibazo cyanjye giteye gutya :” Ubwo ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress