Saturday , 27 May 2017

UBUZIMA

Kuryama kenshi ukaruhuka birengeje isaha imwe , bishobora kugutera Diyabete.

Nubwo kuryama mu gihe cy’akaruhuko ari byiza ku buzima, ubushakashatsi bwakozwe n’abayapani bugaragaza ko kubikora kenshi urenza isaha imwe bishobora kuzana ibyago byinshi byo kurwara Diyabete. Abantu bafata akaruhuko ko kuryama mu gihe kiri hejuru y’iminota 60 ku munsi, bashobora kugira ibyago ku gipimo cyo hejuru byo kurwara indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2 (diabète de type 2) ... Read More »

Menya byinshyi ku kamaro k’umuneke mu buzima bwawe .

Burya ngo hari zimwe mu mbuto zivugwaho kugira imimaro mu buzima bw’abazikoresha ariko ugasanga ababyumva bibatungura bitewe ahanini no kutabimenya.gusa urubuga healthambition.com rwandika ibijyanye n’ubuzima rusanga hari  imimaro10 y’umuneke  nayo itungura abantu kwiyumvisha. Ese waba ujya utungurwa n’umumaro w’urubuto uru n’uru ? Dore imimaro 10 y’umuneke uru rubuga ruvuga ko itungura benshi. 1. Umuneke burya ngo wifitemo Potassium Iyi potassium ... Read More »

Wari uzi ko imbuto za Sezame ari urukingo rw’indwara z’ubwonko n’iz’umutima?

Imbuto za Sezame ni zimwe mu mbuto zifite akamaro gakomeye ku bice bitandukanye by’umubiri w’umuntu kuko zifasha cyane mu kurinda ubwonko ari nabwo bugenzura ibice byose by’umubiri. Imana irema umuntu yamuremeye n’ibimutunga, imushyiriraho ibimera ngo bibe mu by’ingezi bizamutunga, muri byo harimo n’imbuto ari nazo dusangamo iki kimera cya Sezame; kimwe mu bimera bifite akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu. Imbuto ... Read More »

Waruziko umutobe w’imbuto kuri wowe urutwa no kuzirya ? SOBANUKIRWA.

Abantu batekereza ko umutobe w’imbuto ari mwiza ku buzima, ariko siko biri kuko inzobere mu by’ubuzima zo mu Bwongereza zatangaje ko isukari iba mu mutobe w’imbuto igira ingaruka ku buzima kubera ubwinshi bwayo. Bakaba bagira abantu inama zo kujya barya imbuto, kurusha uko banywa umutobe wazo. Urubuga rwa internet 7sur7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko ko Susan Jebb, umwarimu muri ... Read More »

Igitunguru cyongera imbaraga mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga. Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, ... Read More »

Menya guteka umureti urimo ibirayi na persile

Abantu bamwe barya ibiryo bitaryoshye cyangwa bidafite agaciro ku buzima atari uko babibuze, ahubwo ari uko batazi gutunganya neza ifunguro riryoshye kandi ryiza. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyiyemeje gufasha abasomyi bacyo kwiyungura ubumenyi mu guteka, duhereye ku biribwa biboneka iwacu i Rwanda. Reka duhere ku mureti urimo ibirayi na persile: Ibikenewe ku mureti w’abantu batandatu 1. Amagi: 13 2. Ibirayi: 5 ... Read More »

UBUZIMA : Hari isano iri hagati y’imirire no gusinzira neza

Abashakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bwerekanye ko kurya ibiryo binyuranye bituma umuntu asinzira neza. Kurya neza ntibivuga kurya byinshi ahubwo gufata ibyo kurya binyuranye (ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga) ngo ni byo bituma umuntu abasha gusinzira neza. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abanyamerika ku isano iri hagati yo kurya neza, gusinzira neza ndetse n’ubuzima bwiza, bwerekanye ko ku muntu wafashe ibyo kurya ... Read More »

Muri 2050, kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba batabona neza

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New South Wales, muri Australia, bagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abazaba batuye isi;ni ukuvuga abagera kuri miliyari eshanu, bashobora kuzaba bafite indwara yo kutabona neza(myopie) mu mwaka wa 2050. Inyigo yakozwe n’aba bashakashatsi bahereye ku zindi 145, zakozwe kuva mu mwaka w’ i 1995 ku bantu miliyoni 2.1, igaragaza ko umubare w’abafite iyi ndwara ... Read More »

Gusenga no gutegura imitima y’Abanyarwanda ni inshingano zacu mbere yuko icyunamo gitangira. Bishop Dr Fidèle Masengo

Ibi Bishop Dr Fidèle Masengo , umushumba w’itorero Fourquare yabitangarije Abakristu bo mu Itorero Patmos of Faith ubwo bari   mu giterane cy’amasengesho cyiswe NIWE, kizamara iminsi irindwi aho bari k’umunsi wayo wa kabiri  ku itariki 29 Werurwe 2016. Mu gihugu cy’Urwanda ku itariki ya 07 Mata buri mwaka Abanyarwanda n’isi yose muri rusange bafata umwanya wo kuzirikana inzira karengane zazize ... Read More »

Menya bimwe mu biribwa umugore utwite agomba kurya.

Kugira ngo umugore utwite abashe kugira imbaraga ndetse no kwirinda indwara zitandukanye n’ingaruka nyinshi zo gusama, bisaba ko arya neza, ku gihe kandi akamenya guhitamo ibyo arya. Aha ibintu byumvikane neza cyane icyo umugore utwite asabwa si ukongera ingano y’ibyo arya ahubwo ni umenya guhitamo neza ibyo arya n’igihe nyacyo cyo kubirya. Urubuga E-sante.fr dukesha iyi nkuru rutangaza ko ari ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress