Friday , 20 January 2017

UBUZIMA

Sobanukirwa n’uburyo Amashaza yakubera umuti w’indwara y’umutima ,n’indwara zitandukanye.

Amashaza agizwe n’umugabane munini w’amazi (78,9%). Afite n’ibindi bya ngombwa bikenura umubiri: nka amidon n’isukari nke ya sakaroze. Afite proteyine (5,42%), akaba azirusha ibirayi (2,07%), ahubwo akaba asatira umuceri (6,61%). Uretse ko ari inyuma cyane y’ibishyimbo by’umweru (23,4%). Proteyine z’amashaza ziruzuye, uretse ko zikennye ku yitwa metiyonine, naho iyitwa lizine yo ikaba nyinshi cyane. Ariko bitewe n’uko ibinyampeke biba bikize ... Read More »

Menya iby’indwara y’ibihushi , ndetse usobanukirwe n’Inama 6 zagufasha guhangana nayo.

Amakuru dukesha ikigo cyita kikanatanga amakuru  ku buzima NCBI/National Center for Biotechnology Information (http://www.ncbi.nlm.nih.gov), avuga ko ibihushi ari indwara mbi kuko yibasira uruhu, ariko kandi ko ishobora kwirindwa. Ubundi ngo ibihushi  bikunze kwibasira abana bari hagati y’imyaka 5-7, bikaba bifata cyane cyane mu mutwe, uwo byafashe ngo usanga umusatsi wunutse, uruhu rusa n’urw’ahantu hahiye. Ibihushi biterwa n’udukoko twitwa Dermatophytes, dukunze ... Read More »

Sobanukirwa n’Indyo yo gukuza neza ubwenge bw’umwana

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indyo umubyeyi yibandaho mu gihe yonsa, ari na cyo gihe ubwonko bw’umwana bukura vuba cyane, igira uruhare ku miterere y’ubwonko n’imukurire y’ubwenge bw’umwana. Indyo umwana ahawe akiri muto igira uruhare ku musaruro w’ubwenge azagira mu buzima bwe bwose no ku mikurire y’ubwonko bwe. Byaragaragaye kandi ko abana bonkejwe na ba nyina ubwabo bagira ubwenge buruta ubw’abonkejwe hakoreshejwe ... Read More »

CANADA: Hamuritswe ubushakashatsi kuri SIDA bwakorewe ku Banyarwanda

Muri Kaminuza y’ubuvuzi bwa gakondo yo muri Canada (Canadian College of Naturopathic Medicine) i Toronto tariki ya 19 kanama 2015, hamurikiwe ubushakashatsi bwakorewe ku bantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Mujyi wa Kigali. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bagera kuri 300 bo mu Mujyi wa Kigali. Ubu bushakashatsi bwaragaragaje ko umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko ... Read More »

UBUZIMA : Sobanukirwa n’uburyo kurya amagi bigabanya ibyago byo kurwara umutima.

Mu gihe amagi yiganjemo intungamubiri zitandukanye zigira uruhare mu kugabanya Choresterol no kongera ubushobozi bw’ubwonko, abahanga bo muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yitwa Clemson batangaje ko kurya amagi byanagira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso uganisha ku ndwara y’umutima. Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Clemson bakaba barashyize ahagaragara ku wa 05 Kamena 2013, umwanzuro uvuga ko ... Read More »

HUYE:Arashima akanatanga ubuhamya bw’uko Imana  yamukuye mu mwuga w’uburaya.

I Tumba hafi ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ni hamwe mu gace kakunze kubamo abagore n’abakobwa bacuruza imibiri yabo ngo babone amaramuko. Marie Rose Mukamana yahoze ari umwe muri aba, nyuma y’imyaka myinshi mu buraya yaje kubuvamo ajya mw’ishyirahamwe, yiga umwuga yiteza imbere ubu yibeshejeho n’abana bane yabyaye ngo kandi ibyo arabishimira Imana byimazeyo ngo kuko bidakunze gushoboka.   ... Read More »

UBUZIMA : Sobanukirwa nuko wakwikingira kanseri y’imirerantanga na nyababyeyi

Umurerantanga ngore (Ovaire) : ugirwa n’igitsina gore. Ziba ebyiri mu muntu, imirerantanga ikorana n’imiyoborantanga (trompes) kandi biregeranye, ikora imirimo 2 itandukanye, ni yo itunganya ibya ngombwa byose birebana n’umunezero w’imibonano mpuzabitsina. Kurema amazi y’ububobere (atera orgasme), akarinda nyababyeyi, kandi agatuma umugore yoroha, ni yo irema kandi igakuza intanga ngore, ni yo ifite uruhare rwo gutunga no gukuza intanga ngore, ni ... Read More »

IMIRIRE : Menya neza ibyo kurya birinda umuntu gusaza vuba , ndetse nuko wakerereza ubusaza ?

N’ubwo nta cyo wakora ngo ucike ubusaza, imirire n’imibereho mizima ishobora kubukerereza, yakurinda indwara ziherekeza ubusaza, ari zo gushanyarara mu mitsi ( artériosclérose), rubagimpande, gupfa amaso, kanseri hamwe n’ibindi, bikunda kwiyongera mu myaka y’ubushika (3ème âge), ibarirwa kuva ku myaka 55 kuzamura. Hari impamvu ebyiri zishobora gutera umuntu gusaza vuba : Zimwe zihishe mu ngingo , aho urugingo rushobora gukura ... Read More »

UBUZIMA : Abafite ikibazo cyo kutabyara hari ubwo umuti baba bawifitiye

Abantu bafite ikibazo cyo kutabyara nk’uko bitangazwa na gentside.com, ngo bahagaritse kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi, bagahindura akazi; ni bimwe mu byabafasha mu kuba babona akana. Ibi ni ibitangazwa n’ubushakashatsi buri gushyirwa ahagaragara n’abahanga mu bijyanye n’imyororokere y’abantu aho bemeza ko, uko umuntu abayeho n’aho aba cyangwa akorera bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu yagira ubushobozi bwo kubyara cyangwa ntabyare. ... Read More »

UBUZIMA : Benshi babyitiranya n’amadegede aryohera . ” Menya akamaro ka Watermelon mu mubiri wawe “.

Abagura n’abacuruza imbuto zizwi ku izina rya ‘Watermelon’ hirya no hino mu masoko, bavuga ko n’ubwo zihenda batazireka kubera akamaro zifitiye umubiri. Bamwe mu bo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye nabo mu isoko rishya rya Nyarugenge no mu rya Kimironko, bavuga ko watermelon yongera amazi mu mubiri, ikazibura imitsi, igafasha impyiko gukora neza ikoza no mu mara ku buryo umuntu abasha ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress