Google+ UTUNTU N’UTUNDI | IBYISHIMO.COM
Home » Archives by category » UBUZIMA » UTUNTU N’UTUNDI

NTIBISANZWE : Pasiteri w’umujura yafatanywe intwaro agiye kwiba bamwe mu bakristu bo mu itorero rye — AMAFOTO

Lagos muri Nigeria, abakristo batunguwe no gusanga Pasiteri Sunday Ajewole akaba n’umubyeyi w’abana batatu afatiwe mu itsinda ry’amabandi yibisha intwaro. Nk’uko tubikesha 247nigerianewsupdate, uyu mupasitoro w’imyaka 32 yafatiwe mu nyubako iri muri gace ka Ayobo, afatanwa imbunda nto akoresha. Uyu mugabo ubundi ngo amenya neza aho bazajya kwiba yifashishije gusura abayoboke b’itorero rye akabasaba ko bamutambagiza […]

2,646 total views, 3 views today

RUSIZI : Kubera kwipfumuza ibikwasi ntazane ibikomere , bamwe bakomeje kwibaza imbaraga afite aho azikomora — AMAFOTO

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe hagaragara umugabo ufite uburyo akoresha budasanzwe bwo kwitobora umubiri akinyuzamo ibikwasi nta bubabare ariko yabivanaho ukabura igikomere. Uyu mugabo uzwi ku izina rya The Black avuga ko ari ubugenge kandi ari byo avanamo amafaranga yo kubaho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuryango. Ibyo benshi bakunze kwita “ Maji “ […]

2,658 total views, 3 views today

Read More

Umwana w’amezi 10 gusa yibitseho ibiro 20 byose.

Umwana ufite amezi 10 gusa witwa  Juanita Valentina Hernandez  abaganga baramupimye basanga afite ibiro 20 ubundi bigirwa n’umwana ufite imyaka itandatu. Abana bangana na Hernandez abaganga bavuga ko ubundi baba bafite byibura ibiro bitandatu cyangwa birengaho gato. Uyu mwana ubwo yavukaga yari afite ibiro bitandatu ariko yahise atangira kubyibuha mu bwihuse cyane ku buryo byatangaje […]

824 total views, no views today

Read More

UBUZIMA : Kugenda n’amaguru byibuze iminota 20 kumunsi byatuma uramba.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge bemeza ko gukoresha umubiri imyitozo ngororamubiri biwugirira akamaro kenshi ariko cyane cyane kugenda n’amaguru byo bikaba agahebuzo. Aba bahanga  bagira abantu inama yo kugenda n’amaguru buri munsi byibura iminota 20 bityo bigatuma imibiri yabo ikora neza bikazabafasha no kuramba. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 334,000 nibwo bwerekanye ko abantu bakora […]

656 total views, no views today

Read More

Icyaha ni iki ? Menya gutandukanya icyaha n’ikitaricyo.

Hari ibintu byinshi abakristo batavugaho rumwe, bamwe bati: ni icyaha, abandi bati sicyo; Ingero: nk’isabato, kurya inyama, kunywa inzoga, imyambarire ( Nko kwambara amapantaro kubagore ), n’ibindi byinshi. Izo mpaka akenshi ziterwa no kuba abantu benshi batazi neza igisobanuro cy’icyaha. Ubusanzwe ‘’ ICYAHA ’’ ni ukwica itegeko, ntihashobora kubaho icyaha hatabayeho kwica itegeko. Kugirango rero […]

1,263 total views, 1 views today

Read More

NTIBISANZWE : Dore ibintu 14 bitangaje ku gihugu cy’ubuhinde harimo imana zisaga miliyoni 300.

Hari amateka menshi agenda agaragara ku isi umunsi k’umunsi , bitewe nuko itangazamakuru ryabigizemo uruhare . Ibi bigafasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo , yewe rimwe na rimwe bikanagaragara ko bahanze udushya kuko ababibona batari basanzwe babibona . Ku isi hari ibintu byinshi bitangaje bitewe nuko ibihugu biteye ndetse n’umuco w’abene gihugu ukabigiramo uruhare . Ibi byatumye […]

1,278 total views, 3 views today

Read More

CHINA : Hadutse resitora itanga amafunguro y’ubuntu ku bakobwa beza mu gihe abandi bishyura.

Mu mujyi wa Zhengzhou wo mu gihugu cy’u Bushinwa hadutse resitora ikorwamo n’abanyakoreya ariko iyo resitora yo ikaba ifite serivisi zidasanzwe aho yatangaje ko izajya itanga ifunguro ry’ubuntu ku muntu wese mwiza cyangwa ufite igikundiro uzajya yinjiramo ashaka amafunguro. Iyi resitora ya Jeju Island restaurant yatangaje ko ibi izajya ibikora mu rwego rwo kuryohereza abakiriya bayo, ikaba […]

752 total views, 1 views today

Read More

KIGALI : Apotre Josua Masasu yahakanye ko adakoresha amafaranga y’abazungu mu matorero ye .

Benshi mu bakuru b’amatorero atandukanye n’amadini byo mu Rwanda bashimishwa no kumva bitirirwa ko bafite abaterankunga ndetse harimo n’abaterankunga baturuka ku migabane yo hanze y’Afrika harimo uburayi n’Amerika. Ibi bitekerezo bituma benshi bahora mu ngendo zidashira bashakisha ababafasha ngo ubukungu bw’amatorero yabo buzamuke , rimwe na rimwe ubwo bufasha bakabubona cyangwa bakabubura . Ubwo intumwa […]

2,469 total views, 1 views today

Read More

Umuvugabutumwa yafashwe asambana n’umugore w’abandi abeshya ko baganiraga kuri Business / REBA AMAFOTO

Muri ibi bihe benshi bavuga ko ari mubihe bya nyuma bitewe n’amahano agenda arushaho kwiyongera kandi benshi mubayakora aribo bazwi mukwigisha umurimo w’Imana, ntibyoroheye abantu biyita abavugabutumwa kuko aribo bakomejwe gufatwa umunsi kuwundi bari mungeso mbi. Uko isi igenda ihinduka , imico igakangirika , ni nako ibyanditswe birushaho gusohora umunsi ku munsi . Ibi bigaragararira […]

9,261 total views, 14 views today

Read More

Pakistani : Umugabo yishe abana be 5 ngo ashaka kubona imbaraga zidasanzwe.

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Ali Nawaz Leghari ukomoka mu gihugu cya pakistan kuri ubu ari gushakishwa bikomeye n’inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu nyuma yo kwihekura akica abana be 5 ngo ashaka imbaraga zidasanzwe nk’uko yari yabisabwe n’abaganga bakoresha amashitani muri ako gace. Uyu mugabo yihekuye kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize, akaba yariyiciye […]

740 total views, no views today

Read More

Waruzi inkomoko y’Abayahudi ? Sobanukirwa n’amateka y’Abayahudi n’Idini ryabo.

Iri dini rifatwa nk’isoko y’andi madini asenga Imana imwe( religions monothèistes) rifite imizi mu mateka y’Abayahudi ubwabo.  Abantu bazwi mu mateka nk’Umuhanga mu mibare Albert Einstein, Umuhanuzi  Mose, Yesu Kristu , Umuhanga mu bukungu no muri philosophie Karl Marx, Umwanditsi w’indirimbo z’urukundo Gustav Mahler, umuhanga mu mitekerereze y’abantu Sigmund Freud …bose bari Abayahudi kandi bagize […]

1,556 total views, 1 views today

Read More

NTIBISANZWE : Ibanga ryo kuramba ku bantu ngo rihishe muri ADN ya Baleine

Abahanga mu binyabuzima basanga kugira ngo bamenye icyakorwa ngo umuntu abeho imyaka myinshi cyane ari uko bakwiga ingirabuzima fatizo z’amafi y’inyamabere(yonsa) yitwa baleine afite ubushobozi bwo kuramba imyaka 200. Bakareba uko yafasha umubiri w’umuntu nawe akaramba atyo. Baleine niyo nyamaswa nini ku isi kandi niyo nyamabere iramba kurusha izindi kugeza ubu. Bakoresheje  ibyuma bireba mu ntimatima y’uturemangingo […]

946 total views, no views today

Read More

NTIBISANZWE : Umwana w’imyaka 3 yagaragaje ibimenyetso by’ubwangavu ndetse abaganga batanga gasopo / REBA AMAFOTO.

Umwana w’imyaka 3 gusa y’amavuko ukomoka mu karere ka Lwengo ho mu gihugu cya uganda utatangarijwe amazina aravugwaho amakuru adasanzwe yo kuba yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umukobwa ugeze mu gihe cy’ubwangavu birimo gutangira gupfundura amabere n’ibindi. Uyu mwana w’umukobwa wateye urujijo cyane ababyeyi be n’abo baturanye, abaganga bemeje ko ibimenyetso byose biranga umuntu ugeze mu kigero […]

4,152 total views, 1 views today

Read More

Kunywa urumojyi bitangiye kumvana kumurimo w’Imana , kandi simbyifuza na gato kuko ndi Dirija muri Korali ndetse na papa ni Bishop.

Nasomye ku itabi ry’urumojyi ubwo nabonaga inshuti zanjye zirunywa , none kwigarura ndabona byarankomereye kandi no muri Korali barenda kunyambura umurimo narinshinzwe kuko njya nsiba rimwe na rimwe kugirango batavumburako nanyweye itabi. Nakuriye mumuryango w’abakozi b’Imana kuva kuri papa kugeza kuri bucura wacu nawe uririmba muri Korali y’abana , Papa wanjye ni bishop ndetse nanjye […]

904 total views, 1 views today

Read More

KIGALI : Imyambarire igaragara mu matorero ngo yaba ifitanye isano no kubura abagabo .

Benshi bagana amatorero n’amadini bagamije kwatura ibyaha ngo basengerwe bihane ibyo bakoze mu gihe bari batarakira agakiza. Iyo umuntu yakiriye agakiza ndetse akanatangira kwitabira amateraniro mu itorero yatoranyije , kimwe mu byerekana ko yakiriye agakiza n’imbuto yera ziranga uwakijijwe aho ahinduka muri byose . Ntawakwirengagiza ko uwakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wese , agira umwuka w’Imana […]

5,022 total views, no views today

Read More

Pakistan : Imbeba zimaze igihe zirya amatungo n’ibindi bintu zariye n’umwana arapfa.

Abaturage bo mu mujyi wa Peshawar uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Pakistan bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imbeba zimaze igihe zarigabije uwo mujyi zangiza ibintu byiganjemo ni kwica amatungo, ariko kugeza ubu ngo zikaba zabashije no kwica umwana zikamurya.   Abaturage bo muri uyu mujyi bo batangaza ko bari bamaze igihe babonye agahenge k’ibisasu byahaterwaga n’abatalibani ndetse n’ishimutwa […]

1,227 total views, no views today

Read More