Thursday , 27 April 2017

UBUHAMYA

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuguruje abahanga mu bucurabwenge (Philosophes) bo mu kinyejana cya 18 ku miremere ya muntu.

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko atemerenywa n’abavuga ko umuntu avuka ari mwiza akanduzwa n’urubumbambaga(society) abamo nyuma yo kuvuka, ahubwo ngo umuntu wese avuka ari mubi akagirwa mwiza na Kristo iyo yemeye kumwakira. Ubwo yari arimo kubwiriza muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ku wa 21 Ugushyingo 2016 mu giterane cyari cyateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya gikirisitu muri iyi kaminuza, Pasiteri ... Read More »

Ibyo utamenye k’umuhanzi Serge Iyamuremye , ndetse nuko umuhanzi Auddy Kelly ariwe wamubyaje ubutumwa bwiza — NIKI AMUSABA ?

Umuhanzi Serge Iyamuremye atangaza ko mu buzima bwe atazigera yibagirwa inzira yanyuzemo ngo akizwe , kugeza ubwo yemeye kugandukira Imana byimazeyo abifashijwemo n’umuhanzi uririmba indirimbo zidahimbaza Imana magingo aya Auddy Kelly Munyangango. Serge yemeza ko Auddy Kelly yamufashije kurushaho kumenya Imana ndetse no kwitekerezaho mu gakiza ke nyuma yaho amubwiriye amagambo yamushegeshe umutima . Mu kiganiro na Ibyishimo.com , umuhanzi ... Read More »

Kwakira Yesu byatumye akira Paralize n’abo mu muryango we bizera iryo zina

Mu gihugu y’Ubushinwa Pasiteri Zhang Heng uyobora China Gospel Mission, akaba n’umushumba mukuru w’itorero Zaidao Church ryo muri Beijing,yatanze ubuhamya bw’uko umuryango we wose wahindutse abakristo nyuma y’uko akira indwara yari yaramugize paralize akiri muto.Ibi yabivuze ubwo bari mu cyitwa Movement Day Global Cities muri New York. Zhang Heng, yabwiye amagana y’abantu bari bateraniye aho ko uko gukira kwatangije urugendo ... Read More »

Eritrea:Yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo imyaka 3 azira kuvuga izina rya Yesu maze aramutabara

Helen Berhane umugore w’umukristo wo mu gihugu cya Eritrea yasobanuye ukuntu yafungiwe muri kontineri agaterwa ubwoba,agakubitwa ndetse akicishwa inzara kubera ko yabujijwe gukomeza kuvuga izina rya Yesu akanga. Eritrea ni kimwe mu bihugu biberamo gutotezwa gukomeye kw’abakristo. Helen nyuma yuko abonye ubuhungiro muri Denmark yasobanuye ukuntu yamaze imyaka afungiye muri kontineri  azira kwanga guhakana ubukristo. Mu gihe abarinzi bamukoreraga iyicarubozo,iterabwoba,bamukubita bamutegeka ... Read More »

” Charmante wari warabwiwe n’abaganga ko atazabyara , agapfuka umusatsi arwaye kanseri, we n’umugabo we Imana yabahaye umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 5 babana .”

Mu nkuru twabagejejeho tariki 12 Nyakanga 2016 ifite umutwe ugira uti ” Charmante wari warabwiwe n’abaganga ko atazabyara , agapfuka umusatsi arwaye kanseri, Imana yamuhaye ubuzima ndetse aritegura kwibaruka ” , ibyari ibyizere kuri uyu mugore n’umugabo we ntibyaraje amasinde kuko uyu muryango Imana yawuhaye umwana w’umuhungu ku munsi wejo ku wa kabiri tariki 6 Kanama 2016 nkuko yari yarabibasezenyije ... Read More »

IBI BIRATANGAJE : Charmante wari warabwiwe n’abaganga ko atazabyara , agapfuka umusatsi arwaye kanseri, Imana yamuhaye ubuzima ndetse aritegura kwibaruka .

Umugore witwa Nyirahumure Charmante yatangiye kumvikana mu matwi y’abantu ubwo yararwaye Kanseri ( Cancer ) , avurizwa mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda ntiyabasha gukira , ariko agumana ijambo ryamuremagamo icyizere gikomeye yari yarabwiwe n’Imana ya Israheli ubwo we n’umutware we babaga basenga . Uyu muryango utuye mu karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube  ushima Imana bitewe n’imirimo ikomeye yabakoreye ... Read More »

” Imana yamubwiye ko azaba Pasiteri afite imyaka 13 ” Uwari umuyobozi wa korali imyaka 15 yabaye Pasiteri . — AMAFOTO

Umuyobozi wa Korali Gibeoni ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Murambi ,ni umwe mu bagabo batandatu basengewe n’ubuyobozi bw’Itorero ADEPR , bagirwa abapasiteri . Pasiteri Bwate David yarasanzwe ari umudiyakoni ku itorero i Murambi , afatwa nk’umwe mu nkingi zikomeye z’itorero cyane cyane aho agira uruhare mu kwagura inyubako kandi zigezweho . Kuri Paruwase ... Read More »

UBUHAMYA : “Si uguhakwa..,njye bariya basirikare 600 bari muri CND ni bo bankijije” — Pasiteri Dr. Rutayisire A.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire ni umugabo w’imyaka 58 wubatse akaba afite abana bane n’umwuzukuru umwe, afite n’abandi bana be bagiye barerwa nawe ku mpamvu zitandukanye, akaba yararokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ariko ubuhamya bwe bukaba buhera mu myaka ya za 1961, aho kuva mu bwana bwe, aho umuryango we wagiye utotezwa ndetse se akaza kwicwa muri 1962. Dr.Rutayisire ... Read More »

Ubuhamya bwa Pasitori Karuranga Edouard n’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Pasitori Karuranga Edouard, umushumba mu Itorero ADEPR ubwo yatangaga ubuhamya mu giterane cyateguwe n’ubumwe bw’amatorero ya Gikristo mu Rwanda kiswe “ Urugendo rw’ibyiringiro” hari kuwa gatandatu tariki 26 Mata 2014 , kuri Petit Stade abantu barumiwe kuko ibyamubayeho ari indengakamere. Nk’uko yabitanzemo ubuhamya Pasitori Karuranga muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye mu cyahoze ari Komini Bwakira ubu ni mu karere ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress