Wednesday , 26 July 2017

UBUHAMYA

Ubuhamya bwa Pasitori Karuranga Edouard n’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Pasitori Karuranga Edouard, umushumba mu Itorero ADEPR ubwo yatangaga ubuhamya mu giterane cyateguwe n’ubumwe bw’amatorero ya Gikristo mu Rwanda kiswe “ Urugendo rw’ibyiringiro” hari kuwa gatandatu tariki 26 Mata 2014 , kuri Petit Stade abantu barumiwe kuko ibyamubayeho ari indengakamere. Nk’uko yabitanzemo ubuhamya Pasitori Karuranga muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye mu cyahoze ari Komini Bwakira ubu ni mu karere ... Read More »

UBUHAMYA : Ineza y’ababyeyi be yatumye arokoka ari rukumbi mu muryango w’abantu umunani

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abavandimwe ba Uwamahoro Liliane; mu muryango w’abantu umunani, yarokotse ari umwe rukumbi. Nyamara asanga ineza ababyeyi be bari barakoreye abaje babasaba ubufasha ari yo yatumye arokoka. Uwamahoro Liliane wavutse kuri Gasasira Marcel na Kaneza Concessa mu 1986, avukira mu kagari ka Masoro mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Avukana n`abana ... Read More »

Kubaha Imana,kwihangana,kuguma mu masezerano yagiranye n’Imana byarangiye abonye gutabarwa.

Imana ntireba nk’abana b’abantu. Imana ireba imbere mumutima, imenya ibyatubayeho,ikamenya ibitubaho, ndetse iba izi nibizatubaho mugihe kizaza. Kuba Imana ishobora kukureka ugahura n’ikigeragezo si uko iba inaniwe kukurinda, ahubwo iba igirango yigaragaze muri icyo kigeragezo maze Izina ryayo rishyirwe hejuru. Iyi nkuru bivugwa ko yabayeho,akaba ariyo mpamvu twakuzaniye ubu buhamya ngo nawe ugire icyo wabwigiraho. Habayeho umukobwa w’ubahaga Imana ,akanakorera ... Read More »

Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita bosebabireba yahishuye icyatumye aba Umuyisilamu.

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita bosebabireba ahamya ko yigeze kuba umuyobocye w’idini ya Islamu bitewe no kubona ko ashobora kuzarinda asaza atabonye uko yigurira ikiribwa cy’umuceri m’ubuzima bwe cyangwa akigaburirwe n’umwe mu bagize umuryango we . Nkuko yabitangarije ikiganiro Power of Praise gitambuka kuri Lemigo Tv , Theo Bosebabireba yasobanuye ko yamaze imyaka igera kuri ibiri yambara ... Read More »

KIGALI : Arashinja Bishop kumusambanya bakanabyarana umwana akoresheje ubuhanuzi ( IGICE CYA MBERE ).

Umugore witwa Mukamwiza Constance ni umubyeyi w’abana batatu , barimo babiri yabyaranye n’umugabo we bwite basezeranye ndetse n’undi yabyaranye na Bishop Bimenyimana Claudie uyobora Itorero Siloam Family Holy Church mu mu Rwanda . Uyu mugore ahamya ko yahanuriwe n’uwitwa umukozi w’Imana Bishop Bimenyimana Claudie amubwira ko Imana yamweretse ko afite ikibazo gikomeye m’uburiri ( Kirebana no gutera akabariro ) ,ndetse ... Read More »

Bumwe  mu buhanuzi bwahanuriwe  Umuhanzikazi  Gaby Irene Kamanzi   bubaye Impamo.

Muri iki   mu gitaramo Groove Award Rwanda umuhanzikazi Irene Kamanzi yishimiye kubwira abaribitabiriye  iki gitaramo ubuhamya bukomeye  bw’amashimwe amuri  ku mutima   nyuma y’uko Imana isubije icyifuzo cye  yaramaranye imyaka itari mike aho we yari amaze igihe kitari gito ategereje   ndetse bikageza aho abyikuramo ko  bitagishobotse. Uyu  muhanzikazi ukunzwe cyane  muri iki gihugu  arashimira Imana  ko ari Imana isezeranya igasohoza. Hari ... Read More »

Ndagisha inama: Nabuze umwanzuro ku bibazo ndimo muri iyi minsi kugera ubwo no kujya mu materaniro numva naba mpari ndahari ngahitamo kubireka.

Muraho nshuti dusangiye urubuga rw’IBYISHIMO.Com,nje hano ngira ngo mungire inama. Ndi umugore ndi n’umudiyakoni mu itorero ry’Adepr, maze imyaka7nshakanye n’umugabo wanjye dufitanye abana 2 ariko igihe cyarageze mbura akazi mpura n’ubushomeri umugabo nawe ntakazi yarafite icyo gihe tukabwirirwa tukaburara. Igihe kimwe ngize amahirwe nza kubona akazi kure (i Cyangugu) ndagenda n’abana ndabajyana nkajya ntaha muri week end.Ariko ngezeyo hashize igihe gito ntangira ... Read More »

NDAGISHA INAMA: Ndasenga kandi mba no muri korali ,ariko mfite ikibazo kinkomereye cyambujije amahwemo Imyaka 40

Nitwa Umumararungu Anne Marie mfite imyaka 40 ndi umukiristu mba no muri korali, ndubatse mfite abana 4. Mubyukuli mfite ikibazo gikomeye nashakaga kubwira abasomyi b’IBYISHIMO.Com ngo mungire Inama kuko ndakomerewe pe. Amazina nyakuri yanjye si ayo ariko ibi mbabwira ni ukuri kuzuye kw’ibyambayeho. Muri 2003 nibwo nakoze ubukwe n’umusore twari tumaze imyaka 4 dukundanye, maze naraye ndongowe nza kumenya ko ... Read More »

Umwaka urashize umunyamakuru Kanyamibwa Patrick yitabye Imana / AMATEKA YE .

Tariki 10 Nzeli 2014 , mu ijoro nibwo uwari umunyamakuru Kanyamibwa Patrick yitabye Imana azize impanuka ya Moto . Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru rya Gikristu , yasize umugore ndetse n’umwana umwe w’umuhungu . Incamake y’amateka yaranze Patrick Kanyamibwa Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke , akaba yari atuye I Gikondo mu murenge wa Kigarama , akarere ka ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress