Saturday , 25 March 2017

UBUHAMYA

HUYE:Arashima akanatanga ubuhamya bw’uko Imana  yamukuye mu mwuga w’uburaya.

I Tumba hafi ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ni hamwe mu gace kakunze kubamo abagore n’abakobwa bacuruza imibiri yabo ngo babone amaramuko. Marie Rose Mukamana yahoze ari umwe muri aba, nyuma y’imyaka myinshi mu buraya yaje kubuvamo ajya mw’ishyirahamwe, yiga umwuga yiteza imbere ubu yibeshejeho n’abana bane yabyaye ngo kandi ibyo arabishimira Imana byimazeyo ngo kuko bidakunze gushoboka.   ... Read More »

NDAGISHA INAMA : Ndi umukobwa mfite imyaka 25 mba kwa Aunt i Nyamirambo.

Mbanje kubasuhuza bavandimwe , sinzi ko navuga ngo mu izina rya Yesu kuko ibyaha mfite birandemereye kandi Yesu yaramfiriye . Mumbabarire kuba niciraho urubanza, nuko maze kwihararukwa . Mbandikiye ubu butumwa bukubiyemo umubabaro wanjye ngo mumbe hafi mu bitekerezo kuko ndumva ntaho nsigaye hatari ukwifashisha abafite ibitekerezo bisumbye ibyanjye. Ubuzima bwanjye bwose mbumaze mu byaha bikomeye kandi numva ko nabireka ... Read More »

UBUHAMYA: Umugore wanjye yanyiziritseho kugeza tubanye kandi sinigeze mukunda na rimwe “mbigenze nte ?”

Basomyi duhurira kuri uru rubuga maze iminsi ndeba inama mugira abasomyi babagisha inama . None nanjye nifuje ko mugira inama birashoboka ko wabyumva ukanseka cyangwa ukumva ko byoroshye ariko burya ntakibazo kiba gito kandi umutwe umwe wigira inama yo gusara. Nabyirukiye mucyaro ngira amahirwe yo kwiga ariko nagiraga umwana w’umuhungu twari duturanye dukundana cyane twarangije amashuri yisumbuye dukomeza kuba amashumi ... Read More »

Yampaye feneriga antera inda ntamukunda none nabuze icyo nakora — Nimungire inama

Nshuti zanjye bavandimwe na mwe babyeyi nimungire inama mfite ikibazo ariko nabuze uko nakiritwaramo. Nimungire inama ikwiye. Nitwa Chantal ntuye mu Karere ka Muhanga mfite imyaka 19 y’amavuko ,ikibazo cyanjye uko giteye hashize hafi imyaka igera kuri 2 naragize ikibazo k’inkomereye cyane, niga mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye umuhungu yansabye ko dukundana , nanjye naje kumwemerera kuko numvaga nkeneye ... Read More »

Ndamukunda ariko umenya arwaye kubeshya — NKORE IKI ?

Muraho neza, njye nifuje kubandikira ngo mbabwire ikibazo mfite muri ” relationship ” n’umuhungu kuko nabanje kubikinisha ariko maze kubona ko ashobora kuba arwaye kandi njyewe ndamukunda cyane. Njyewe ndi umukobwa ugeze igihe cyo gushaka, umuhungu dukundana nawe ntabwo ari umwana. Agitangira kuntereta hashize nka 2 ans yanyerekaga ko ashoboye cyane, agatira imodoka, akanjyana ahantu hahenze, akambwira ko asenga cyane ... Read More »

Umukobwa w’imyaka 16 yemeye gushyingiranwa n’umukunzi we waburaga iminsi 3 ngo yitabe Imana

Umukobwa w’imyaka 16 yemeye gushyingiranwa n’umusore w’inshuti ye mu bitaro mbereho iminsi 3 ngo yitabe Imana azize indwara ya Leukemia. Amie Creswell yemeye gushyigiranwa n’umuhungu bakundaniye ku ishuri witwa Omar Al Shaikh . Nkuko ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Metro dukesha iyi nkuru kibitangaza , ngo ubu bukwe butangaje aba bombi babukoze nyuma y’uko abaganga babwiye Omar ko nta cyumweru asigaje ... Read More »

UBUHAMYA : Gushakana ubuzima byabaviriyemo urukundo rwo kubana

Umukobwa ufite umukunzi benda kubana muri iyi mpeshyi,yaduhaye ubuhamya bw’urukundo rwabo mu ncamake, burimo uko bamenyaniye ku ishuri bigana ,nyuma bagakorana umushinga ubazanira inyungu bakaza no gukundaniramo none ubu bakaba bari gutegura ubukwe mu minsi ya vuba . Inkuru dukesha ikinyamakuru Agasaro avuga ko uyu mukobwa akora ubucuruzi bw’imyenda mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya matheus,kuri ubu akaba ... Read More »

NYUMA YO KWIBARUKA UMWANA WA 8 UMUGABO WAMBITSWE IKAMBA RY’UBUBI YAPFUKAMIYE IMANA

Godfrey Baguma wambitswe ikamba ry’umugabo mubi mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2013 yabyaye umwana wa munani ahita apfukama ashima Imana ku bwa byinshi  imaze kumugezaho we   n’uuryango we.   Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye umubyeyi w’abana umunani nyuma y’uko umugore we, Kate Namanda,w’imyaka mirongo itatu amubyariye undi mwana w’umukobwa.   Kuri  ubu  uyu  muryango ukaba ugize abana umunani,n’ubwo batandatu ... Read More »

URUKUNDO NI RYO BANGA RYONYINE WANESHESHA UMWANZI-RICK WARREN

Aya magambo yavuzwe n’umwe mu bapastori bakomeye ku isi Rick Warren , w’urusengero rwa Saddleback ruherereye California,ubwo yahamagariraga izindi nsengero zose gusengera Charleston iri muri Carolina y’amajyepfo nyuma yo kurasa urusengero Rwa Emanuel AME Church kuwa gatatu ushize byanateye abantu icyenda bahasiga ubuzima. Uyu mupastori yanditse ku rubuga rwe rwa facebook ati;”Twari turi hano inshuro nyinshi mbere,,ariko buri ncuro aratubabaza ... Read More »

Ku myaka 14 y’amavuko yiyemeje kugaburira abashonje hirya no hino ku Isi .

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika umwana w’imyaka cumi n’ine witwa Katie Stagliano yiyemeje kugaburira abashonji bose bo ku isi nyuma yo kumenya ko batagira aho baba ndetse batanagira umuntu ubitaho. Ni iby’umugisha ndetse n’agaciro gakomeye kubona urubyiruko rufashanya ndetse bikanagira agaciro ku bantu benshi. Benshi m’urubyiruko baba bakurura bishyira kandi bakita cyane kubijyanye n’ubukire , icyubahiro no gushimwa n’abantu. Ibi ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress