Friday , 20 January 2017

INKURU Z’URUKUNDO

Nyuma y’ubunararibonye bw’imyaka 18 mu rushako , Pasiteri Karemera aragira inama abagabo uko bakwiriye gufata abagore babo .

Mu buhamya Pasiteri Karemera Jean Claude  yageneye abagabo bubaka n’abubatse ingo zikajegajega , mu bunararibonye afite yifuje kugira inama atanga , ababwira  uko bagomba kwitwara mu buzima bwabo n’abagore babo mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano hagati y’abo  bashatse. Uwo mugabo yagize ati :“ Sindi inzobere mu mibanire y’abantu , ariko gutandukana kwanjye n’uwo twashakanye byagize icyo binyigisha mbona ko hari ... Read More »

Inshuti 5 utagomba kugisha inama niba hari icyemezo ushaka gufata mu rukundo.

Rimwe na rimwe hari imyanzuro ujya gufata mu rukundo rwawe bikagusaba kugisha inama inshuti zawe , ukaba wanabihisha ababyeyi kugirango batava ho bamenya ibyo uteganya gukora . Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa ngo uzigishe inama cyane cyane ku bijyanye n’urukundo cyangwa urugo rwawe. Dore inshuti ukwiriye kwirinda  kugisha inama mu gihe hari icyemezo ushaka ... Read More »

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Neema Marie Jeanne na Aime bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye .

Neema Marie Jeanne  n’umugabo we   Aime Ndayambaje , basezeraniye mu   Mujyi   wa Kigali    mu rusengero   rwa ADEPR Remera  , kwakira abitabiriye ibi birori bikomereza mu nyubako ya Uwoba Hall yegeranye no kwa Rwahama ku Kimironko  kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 7 Mutarama 2017. Neema Marie Jeanne  na  Aime  basezeranyijwe na Pasiteri …….  mu rusengero rwa ... Read More »

Urukundo ni agatangaza ariko ibi byo ni ubuhamya bukomeye !

Nitwa Mugabo nkaba ndi umugabo wubatse mfite umugore wanjye nishimira cyane Gihozo twabyaranye abana babiri Teta na Ganza. Kugirango njye kubana na Gihozo twanyuze mu nzira ndenge n’intambara itoroshye ariko amaherezo icyo Imana yifatanyirije ntawabashije kugitandukanya. Tujya guhura bwa mbere hari mu 1991 ubwo twatangiraga amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Mutagatifu Kristu Umwami ry’i Nyanza, twigana mu ishuri rimwe ndetse ... Read More »

Niba urukundo rutakibaho , ibi tuboneye aha n’ibiki ? Ubukwe bwavuzwe cyane k’umbuga nkoranya mbaga bwashyize buraba — AMAFOTO .

Mu ikote ry’ubururu n’ishati y’ubururu bwerurutse izirikishijwe ipfundo  ry’ibara ry’umukara , Japhet yashyingiwe Esther wari waberewe mu ikanzu y’umweru yererana . Ubu bukwe bwagarutseho n’abantu batari bacye babutangaho ibitekerezo bwashyize buraba . Ku itariki ya 18 Ukuboza 2016 , mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero habereye ubukwe bwatangaje abantu batari bacye , aho Hagenimana Japhet yasezeranye kubana akaramata ... Read More »

‘ Confort my People Ministry ‘ yahurije mu gitaramo  kimwe  Gisubizo Ministries , Kingdom Ministries na Healing Ministries .

Umuryango wa Gikiristu ‘ Confort my People Ministry ‘ wateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana , kikazaririmbwamo amatsinda atatu akomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda , nkuko byemezwa n’umuyobozi wawo  Pasiteri Willy Rumenera. Ntibyari bikunze kubaho ko Gisubizo Ministries , Kingdom Ministries na Healing Ministries zihurira mu gitaramo kimwe , bitewe nuko buri cyumweru aya matsinda aba ... Read More »

Ni gute umuntu wagize igikomere mu rukundo yakongera gukunda ?

Gutandukana mu rukundo bishengura umutima. Kongera gukunda nyuma yo guhemukirwa biragora. Nubwo biba bigoye kwiyakira no kongera kwinjira mu rukundo mu nyuma yo guhemukirwa n’uwo wakundaga, hari inama ugirwa mu rwego rwo kongera kwinjira mu rukundo bushyashya. Mu buzima ntawe umenye aho bwira ageze. Baca umugani kandi ngo inzira ntibwira umugenzi. Mu rukundo hari igihe ibintu bigenda uko utabikekaga. Umuntu ... Read More »

UBUHAMYA : Lyse warazwaga amajoro na Pasiteri wifuzaga kumugira umugore wa kabiri , bigiye kumwicira ubukwe .

Lyse Mukansanga ni umukobwa ufite imyaka 25  y’amavuko , apima metero imwe na 80 , afite ibiro 65 akaba umunyeshuri muri imwe muri kaminuza zikorera mu mujyi wa Kigali . Mu buhamya uyu mukobwa atanga , yabwiye umunyamakuru wa  ibyishimo.com  uburyo yatotejwe azira ko yabenze umushumba w’Itorero asengeramo , bikagera naho atangira gucyurirwa ubwirasi no gusuzugura by’indengakamere bitewe n’ingero mbi ... Read More »

Ni gute wakemerera Imana ikagufasha mu rushako rwawe?

Niba Imana ishaka kubana n’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi,birashoboka no kuyereka iby’urushako kuburyo yabafasha kubana neza.Gusa usanga bamwe n’igihe havutse ikibazo mu rushako barebera ibisubizo ahandi nyamara Imana yabahuje ihari kandi yiteguye kubakemurira ikibazo mu gihe bayihaye umwanya. Aha hari bimwe mu byo wakora niba ushaka kwemerera Imana kuba umujyanama n’umufasha mu rushako rwawe no mu rugo rwawe ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress