Thursday , 29 June 2017

UBUCURUZI

ADEPR yatangaje icyo amafaranga Dove Hotel izunguka azakoreshwa.

ADEPR yatangaje ko amafaranga izajya yunguka kuri Dove Hotel azifashishwa mu mushinga mugari wo guteganiriza abayoboke bayo bageze mu zabukuru no kuvuza abakozi. Umuvugizi wungirije w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yavuze ko nta abakirisitu bakwiye guterwa ishema n’inyubako zayo ziri ku Gisozi zirimo na Hoteli ngo kuko ari bo zifitiye umumaro kandi ari izabo. Yavuze ko ... Read More »

Intyoza mu mafoto Niyonzima Moses yahembwe gutemberezwa mu ndege – AMAFOTO

Moses Niyonzima w’imyaka 23 y’amavuko watangiye gufotora muri 2013, nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhanitse mu gufotora, mu irushanwa ryateguwe na Tecno Mobile na Afrifame Pictures, yaje mu batsindiye ibihembo bikuru nyuma y’aho ifoto ye itoranyijwe yahize izindi zari mu irushanwa. Mu bihembo uyu musore Moses Niyonzima yahambwe harimo terefone ihenze ya Camon C 9 igura ibihumbi 129 by’amanyarwanda (129.000Frw) ndetse ... Read More »

Afurika siyo ikwiye guhora yiruka inyuma y’abandi mu iterambere-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ko hakenewe ko ibihugu bya Afurika byicarana bigashakira hamwe uburyo bwo guteza imbere ikoranabuhanga,haharanirwa ko uwo mugabane atari wo uhora inyuma mu ngeri zitandukanye z’iterambere. Ikoranabuhanga riri mu bituma inzego zinyuranye zikora neza, ariko mu bihugu bya Afurika haracyari ikibazo cy’uko hari ahataragera amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo byatuma ikoranabuhanga rigera ku baturage. Mu kiganiro yatanze mu ... Read More »

RUSIZI : Abarimu baratakamba nyuma yo kunyagwa icya kabiri cy’umushahara ngo ujye kurangiza inyubako za Adepr ziri ku Gisozi .

Ubu kuba ufite aho uhuriye n’itorero rya Adeper ,bisobanuye ko uba ugomba gutanga amafaranga kugira ngo inyubako z’iryo torero ziherereye ku Gisozi zubakwe , waba usengera muri iri torero cyangwa udasengera mo. Upfa kuba gusa ufite ahantu hatoya uhuriye naryo. Ibi byagiye bivugwa kenshi n’abantu bafite aho bahuriye na Adeper , bakemeza ko babasaba amafaranga m’uburyo budasobanutse ( bashyirwaho igitugu ... Read More »

Urukuta rwubatswe na Apotre Rwandamura yubakishije igitaka cyo muri Israel rushobora kuba rusengerwaho n’abifite gusa.

Urukuta rw’amahoro rufite metero 32 z’ubutambike, ruri ku rusengero rwa UCC-Niboye, Intumwa y’Imana Rwandamura yarwubatse akoresheje ubutaka bwera n’amazi byavuye muri Israel abivanga n’ibyo mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iri torero butangaza ko uru rukuta rukomoka kurw’amaganya rwa Salomon rwo muri Israel. Igitekerezo cyo gukora uru rukuta cyahereye ku iyerekwa Intunwa Rwandamura yagize amaze gusura uduce dutandukanye twa Israel, turimo Nazareti,Carmel,Imva ya ... Read More »

KIGALI : Umuvugabutumwa akaba n’impuguke mu mirire yahishuye Ibyo kurya byiza bikenerwa n’Abana ( AMARANTE GRAINE )

Mu kiganiro cya gatatu Evangeliste Madame RUTUNDA Bibiche yagiranye n’ikinyamakuru Ibyishimo.com, yasobanuye ko Amarante ( Imbwija ) ari ikiribwa cyiza cyane ku bana. Avuga ko iki gihingwa ari ikiribwa gihiga byinshi mu kugira intungamubiri nkenerwa m’ubuzima bwa buri munsi. Madame RUTUNDA Bibiche arakangurira ababyeyi kudashimisha abana babo babaha ibyo kurya bigizwe n’amavuta menshi ndetse bakanabarinda amasukari menshi . Mu ijambo ... Read More »

Ukunda kwambara impeta ,ubona abantu benshi babiharaye ? Menya urutoki wambaraho impeta n’ubusobanuro bwabyo.

Uko iterambere rirushaho kwaguka , abantu batandukanye barahanga udushya bityo imirimbo ikarushaho kugera hirya no hino ku isi . Mur’iki gihe , abantu batandukanye baba abashakanye cyangwa abatarashakana bigaragaza mu mirimo y’intoki ndetse n’amano bakoresheje impeta . Uyu munsi turarebera hamwe imirimbo y’impeta ku ntoki , ndetse tunamenye icyo bisobanuye ku bantu bakunze kuzambara mu ntoki zitandukanye zigera kuri eshanu ... Read More »

Mu gihe kitageze ku mwaka BK yungutse miliyari 16

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangaje ko mu gihe kitageze ku mwaka iyo banki yabashije kunguka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr James Gatera, umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko iyi banki yateye intambwe ikaba yarungutse miliyari 16 mu mezi icyenda. Yavuze ko BK yarushijeho kunguka kuko mu mwaka ushize bwo yungutse miliyari 14 ... Read More »

Abahatanira kubaka umuhanda wa Gariyamoshi Dar es Salaam-Kigali bamenyekanye

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ku wa 17 Ugushyingo, cyatangaje ibigo bizahatanira isoko ryo kubaka umuhanga wa gariyamoshi wa kilometero 1673 uzahuza icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, umujyi wa Kigali mu Rwanda na Musongati mu Burundi. Binyuze muri RTDA, u Rwanda rwahawe ubushobozi bwo gutanga isoko ryo kubaka uwo muhanda , rwatangaje ko abazapiganira kuwubaka ari: ... Read More »

Umushoramari agiye guhinga ibiti bya Macadamia miliyoni mu Rwanda

Sosiyete Farm Gate izobereye mu buhinzi bwa Macadamia, yamaze kunoza umushinga wo guteza imbere igihingwa cya Macadamia mu Rwanda, mu mushinga mugari ugamije gutera ibiti by’iki gihingwa bisaga miliyoni. Iyi sosiyete y’umushoramari Mohammed Jassad, ukomoka muri Australia, ifite gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bwa Macadamia, aho izafasha abanyarwanda kuzihinga, kuzikurikirana ndetse umusaruro waboneka ikanawugura wose. Tariki ya 30 Ugushyingo, nibwo ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress