Friday , 22 September 2017

AMATEKA Y’ABAHANZI

Mu Rwanda habonetse Korali ishobora kuba igisubizo cya Muzika — Free Download .

Ahagana mu mwaka wa 2011, nibwo New Melody Industries nk’ishuli ryigisha muzika, rigatoza abaririmbyi batandukanye , rikanatunganya imiziki ( Audio Production ) , rikaba ikigo gishingiye ku myemerere ya Gikristo ryatangiye imirimo yaryo , nyuma ryatekereje kwagura ibikorwa rihitamo gushaka abaririmbyi batandukanye bashobora kumenyerezwa bakazavamo abatoza b’abandi. Mu gihe guhuza ibi bikorwa bitari byoroshye , abari bafite uyu mutwaro nibwo ... Read More »

GASABO : Korali Faradja yakoze igikorwa k’indashyikirwa mu ivugabutumwa — AMAFOTO

Ku cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015 , nibwo Korali Faradja yo k’umudugudu wa Kimihurura yagiye gukora ivugabutumwa k’umudugudu wa Budakabukirwa , uherereye mu Murenge wa Gikomero , mu karere ka Gasabo . Iyi Korali yakomatanyirije hamwe  imirimo y’uburyo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri. Ubwo bahageraga basanze imiryango myinshi ndetse n’amakorali yo kuri uyu mudugudu babiteguye , kuko wabonaga bose  bari bafite ... Read More »

Umuhanzi Dominic Nic yashyize ahagaragara ibanga rituma yubaha Imana akanarushaho kuyikorera ashyizeho umwete.

Umuhanzi Dominic Nic uzwi ku izina Ashimwe bitewe n’indirimbo yakoze igakundwa cyane yise Ashimwe,ubu yashhyize ahagaragara ibanga rituma atinya Imana anayubaha. Uyu muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo zirimo ASHIMWE,AZANYIBUKA n’izindi,bigaragara ko uretse no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana anayikorera mu buryo bugaragara aho agenda agira abandi Inama ndetse n’icyo bakora ngo bayubahe,ndetse ... Read More »

Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko igitaramo cy’itsinda True Promises.

  Taliki 23.8.2015 ni umunsi ukomeye  ku tsinda True Promises  mu gitaramo gikomeye  guhera  i saa munani  zuzuye muri  New Life Bible Church hamwe na Rehoboth Ministies na Alarmes ministries.  Rimwe mu matsinda rikunzwe  na benshi muri iki gihugu dore ko riherutse kwegukana ubugira kabiri ibikombe bya groove award  Rwanda nk’itsinda ryambere riramya neza mu Rwanda ,itsinda rifite indirimbo  ya ... Read More »

Korali Besareri, Elayono na Kwizera Band mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri

Binyuze mu ndirimbo, kuri iki Cyumweru nibwo Korali ebyiri zizwi ari zo Besareri, Elayono hamwe na Kwizera Band bazakiriza injyana zitandukanye abazitabira igitaramo cyiswe “Holiday Live Concert” by’umwihariko abanyeshuri bo muma Kaminuza, amashuri yisumbuye n’abanza. Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, kuri Paruwasi ya ADEPR Remera nibwo hazabaho iki giterane kizaberamo na gahunda yo kwishyurira ... Read More »

KIGALI : Umujyanama wa Perezida Kenyata Dr Archbishop Arthur Kitonga aje mu Rwanda mu Ivugabutumwa ryateguwe na Redeemed Gospel Church Rwanda

Itorero rya Redeemed Gospel Church Rwanda ryari rimanze iminsi mu masengesho y’Iminsi ijana muri yo bakaba barahembutse kurwego rukomeye aho kumwisho wayo bateguye igiterane gikomeye kiratangira kuri uyu wa kane aho abakozi b’Imana harimo nk’abahanzi Theo Bosebabireba,Lilianne Kabaganza,Gabby Kamanzi n’abandi benshi baturutse impande zose z’isi bazaboneka muri iki giterane. Mu bazaboneka muri iki giterane bitezwe cyane harimo Dr Archbishop Arthur ... Read More »

Menya uko igitaramo cyahuje Korali Itabaza , Korali Jehovah-Jireh na Korali Saun cyagenze i Karama. AMAFOTO

Mu  gitaramo gikomeye  cy’ivugabutumwa cyateguwe  na   Korali Itabaza   yo mu itorero ry’Adepr  Paruwasi ya Muganza  yamenyekanye mu ndirimbo yise “ Bibiliya  Jambo Ryera “ , kiri kubera k’umudugudu wa Karama , iyi Korali yifatanyije na Korali ebyeri zitandukanye kandi zikorera Imana mu buryo bwose arizo Korali Jehovah-Jireh ( CEP /ULK ) na Korali Saun yo mu Cyahafi. Iki giterane cyitabiriwe ... Read More »

Kigali : Amatsinda abiri akomeye agiye kwereka Abanyarwanda icyo ashoboye.

Amatsinda abiri akomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana,Beauty for Ashes na The Sisters barahurira mu gitaramo cyiserukiramuco cyiswe Kigali Up Festival, kuri uyu wa Gatandatu.   Kigali Up Festival ni igitaramo gitegurwa n’abahanzi Nyarwanda kigamije guteza imbere umuziki Nyarwanda.Iki gitaramo rero kikaba kiba buri mwaka,aho ubu kigiye kuba ku nshuro yacyo ya Gatanu. Mu busanzwe iki gitaramo ... Read More »

Bamwe mu bakunzi b’indirimbo za Israel Mbonyi , bazitirira Umuhanzi Kizito Mihigo.

Benshi mu banyarwanda bakunda indirimbo zihimbaza Imana bahamya ko indirimbo z’umuhanzi Israel Mbonyi zimaze gufasha imitima yabo kandi bakarushaho gukunda Imana n’umutima wabo wose. Ariko kandi nubwo izi ndirimbo zimaze kwamamara cyane mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba , hari bamwe mu banyarwanda batangaza ko bakunda indirimbo yitwa “ Nzi ibyo nibwira “ y’umuhanzi Kizito Mihigo. Umwe mu ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress