Friday , 22 September 2017

AMATEKA Y’ABAHANZI

Praise Again Rwanda Ministries bateguye umugoroba wo kuramya Imana wihariye

Nkuko basanzwe babigenza buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, Praise Again Rwanda Ministries bateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana.Ibi babikora nyuma yuko abantu baba bamaze hafi ukwezi kose mu kazi n’ibindi bitabaha umwanya wo kwegera Imana binyuze mu kuyiramya. Ibi ni mu gihe Imana idusaba guhora tuyiramya tunayihimbaza. Mu kiganiro yagiranye na IBYISHIMO.COM, umuyobozi wa Praise Again Rwanda Ministries, Nyirigira ... Read More »

Menya Bimwe mu buzima bw’umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza  Imana ‘Chris Tomlin’

Amazina ye nyakuri yitwa Christopher Dwayne Tomlin.Yavutse ku itariki ya 4 Gicurasi 1972.Avukira ahitwa Grand saline,muri Leta ya Texas ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Ni umuhanzi ukunzwe na benshi ku isi. Uyu muhanzi w’umunyamerika mu ndirimbo zihimbaza Imana,ni umuramyi,umwanditsi w’indirimbo wabashije kugurisha ibihangano bye birenga miliyoni 30.Yahoze mu buyobozi bw’itorero Stone Community Church.Nyuma yaje gusinya mu nzu itunganya umuziki yitwa ... Read More »

Mu myaka 20 imaze ikorera Imana , Korali El Bethel igiye kumurika alubumu ya mbere y’amashusho ( DvD )

Chorale  El  Bethel  yemeza ko igihe kigeze ikamurika umuzingo wayo wa mbere w’Amashusho , nyuma y’imyaka 20 ibayeho nkuko byatangajwe n’umuyobozi wayo mukuru wemeza ko bamaze kwandika no gutunganya indirimbo zisaga 200 . Chorale  El  Bethel nimwe  mu  makorali  akorera  umurimo  w’ Imana   ku  mudugudu  wa  ADEPR Kacyiru, Paruwasi  Kacyiru, Akarere  ka  Gasabo , Ururembo  rw’ umujyi  wa  Kigali. Umuzingo ... Read More »

Ayo ni amagambo nkoresha mu bihe byanjye bikakaye ….. Aline Gahongayire

Nkuko akunze kumvikana mu bantu yatura amagambo yo gukomeza no gusubiza imbaraga mu bantu , umuhanzikazi Aline Gahongayire yongeye gukora mu mfuruka z’umutima we atangaza amagambo yuzuye imbaraga zo guhindura imitima yarishegeshwe n’agahinda. Ati :”  Ayo ni amagambo nkoresha mu bihe byanjye bikakaye , birashoboka ko ibi bihe kuri wowe bikakaye. Ukaba ubona Izuba cyangwa imvura nk’abandi ariko bikamera nkaho ... Read More »

Theo Bosebabireba ,Liliane Kabaganza ,The worshipers na Come to Jesus bazahurira mu gitaramo cyateguwe na VIM.

Urubyiruko rw’Itorero Victory International Ministries ( VIM ) rwateguye igitaramo cyo kuramya Imana bise ” Fire Gospel Concert “. Nkuko bigaragara k’ubutumire bagejeje ku ibyishimo.com , aba bakozi b’Imana batangaza ko igiterane bateguye kizaba ku itariki ya 3 Nyakanga 2016 ku cyicaro cy’itorero giherereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu biryogo , k’umuhanda werekeza kuri KIST. Umuyobozi w’urubyiruko mu ... Read More »

Shiloh Prayer Mountain church igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 6. Ibintu 6 bashimira Imana

Nyuma y’imyaka 6 ishize kuva itorero Shiloh Prayer church ritangijwe mu Rwanda, kuri ubu hateguwe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’iyi myaka rimaze. Kuri uwo munsi abakristo b’iri torero bazaba bashima Imana yabanye nabo. Imyaka ibaye itandatu Imana itanze iyerekwa ndetse n’umuhamagaro kuri Pastor Olive Murekatete Esther ngo atangire ashumbe intama aho yaje gutangiza itorero Shiloh Prayer Mountain church, icyo gihe ... Read More »

Injiri Bora Choir, Uzayisenga Isaie n’abandi bakozi b’Imana bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika DvD ya Korali Ibyiringiro.

Korali Ibyiringiro ibarizwa mw’itorero Methodiste Libre au Rwanda riherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali . Nyuma y’imyaka 7 ibayeho , abagize uyu mutwe w’abaririmbyi kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016 barapfundura agaseke bari bahishiye abakunzi babo n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana muri rusange bashyira hanze Album yabo y’amashusho. Ni amateka adasanzwe , kuko kuva Korali Ibyiringiro yabaho ... Read More »

Korale Abahamya ba Yesu yo mu itorero ry’abadivantiste igiye gukora igitaramo cy’imbonekarimwe kizahuza amakorali atandukanye

Korale Abahamya ba Yesu yo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Uwitwa Yesu’ igiye gukora igitaramo cyo gushyira ahagaragara album ya 7 ya Audio na DVD ya 4  “Barahirwa”   icyo gitaramo kizaba  kirimo n’andi ma korali akomeye ya hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda . Nk’uko  umuyobozi w’iyi korali Sindambiwe John yabitangarije Issabato.com icyo ... Read More »

” Imana nzima yagaragaye ” — Reba kandi umenye ibiterane biri kubera muri Patmos of Faith Church

Mu itorero Patmos of Faith riherereye Mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali ,mu murenge wa Muhima hatangiye amasengesho y’uwagatanu w’ibitangaza ( Vendredi Miracle )  afite insanganyamatsiko igira iti ”  Imana nzima yagaragaye ” . Aya masengesho aba buri wa gatanu , ahuruza abantu bavuye imihanda yose bazanye ibibazo byabo imbere y’Imana ngo ibisubize n’abarwayi ibakize mu izina ... Read More »

Ibirori byo kumurika Album ya Korali Salem bizabimburirwa n’ igiterane cy’iminsi itatu .

Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR kuri Paruwasi ya Rusororo yateguye igiterane cy’ivugabutumwa rizamara iminsi itatu, kizasozwa bashyira ku mugaragaro indirimbo zibumbiye kuri Album bise “Umukiranutsi ararinzwe”. Iki giterane kizaba kuva kuwa Gatanu tariki ya 10-12 Kamena 2016 kuri Kabuga ville. Kizitabirwa n’amakorali akomeye nka Salem yo mu Gatsata , Isezerano ,Amazing Grace n’abahanzi nka Uzayisenga Isaie ,Stella Manishimwe ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress