Thursday , 27 April 2017

AMATEKA Y’ABAHANZI

Indirimbo 10 zo gushakisha cyane muri iki cyumweru .– Free Download

Mu Rwanda umurimo wo gukorera Imana uraguka umunsi k’umunsi . Abakozi b’Imana barasohora ibihangano bitandukanye kugirango abatagerwaho n’ijambo ry’Imana babashe kumva indirimbo zitandukanye yaba iziririmbwa n’Abakorali n’Amatsinda ,cyangwa iziririmbwa n’Abahanzi ku giti cyabo. Izi ndirimbo zose zikorwa hagamijwe kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu , ndetse no kwerekana imirimo myiza Imana ikorera abayizera bakayubaha . Bimenyerewe kenshi ko muri gahunda ... Read More »

Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo Igitaramo ” Easter celebration ” kibe , Umuhanzi Solly Mahlangu wamenyekanye mu ndirimbo Wahamba Nathi yageze i Kigali — AMAFOTO

Ku isaha ya saa sita n’igice z’amanywa , nibwo Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Afrika Yepfo Pasiteri Solly Mahlangu wamenyekanye mu ndirimbo ” Wahamba Nathi ” yarageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe . Mu myambaro y’iroza ryerurutse n’ingofero agashyiramo amadarubindi arinda izuba , uyu mukozi w’Imana yaje aherekejwe n’abantu basaga 15 , bose bafite aho bahuriye ... Read More »

Nyuma yo gutwara igihembo cy’Indirimbo nziza yo kuramya Imana mu Rwanda , Umuhanzi Janvier Kayitana yashyize hanze amashusho y’Indirimbo Jehovah – YIREBE HANO.

Janvier Kayitana umuhanzi w’umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana arishimira cyane imyaka 23 y’amavuko yujuje, igihe cyose amaze ku Isi cyamwigishije byinshi birimo kwihanganira byose no guca bugufi ariko ikiruta byose yize ngo ni uko Isi igoye ariko yoroha iyo muntu yiyoroheje. Uyu musore wakunzwe cyane mu ndirimbo ” Jehovah “yavutse ku itariki 25 Mutarama 1993, avukira I Burundi mu muryango ... Read More »

Bidasubirwaho Umuhanzi Patient Bizimana yahinduye aho yasengeraga.

Umuhanzi akaba n’Umuramyi Patient Bizimana usanzwe asengera mu itorero rya Evangelical Restoration Church Paroisse ya Gikondo,ubu  yahinduye aho yasengeraga aho yagiye gusengera mu itorero rya Evangelical Restauration Church Paroisse ya Masoro. Umuhanzi Patient wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aho yamamaye mu ndirimbo zasohotse kuri Album ye ya mbere harimo Ikime cy’Igitondo ,Menye neza , Iyo neza n’izindi . ... Read More »

Gushaka ubuzima,gukunda amahanga bitumye benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana batabarizwa mu rwababyaye-Urutonde

Nyuma yuko bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye hanze y’u Rwanda,byamenyekanye kuri bamwe abandi ntibabimenya. Hari igihe benshi mu bakiristu baba bagitekereza ko umuhanzi bakunda cyangwa bafashwa n’indirimbo ze yaba akiri mu Rwanda,Dore urutonde rw’Abahanzi 5 baririmba indirimbo zihimbaza Imana batakiri mu Rwanda.Bamwe bagiye gutura,abandi bajyanywe n’impamvu z’amasomo,abandi bagiye gushaka ubuzima. 1.Gaby Irene Kamanzi Uyu muhanzikazi yubatse amateka mu ... Read More »

KIGALI : Hateguwe umunsi udasanzwe w’Amasengesho abantu bazabohokeramo .

Mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali ,mu murenge wa Muhima hateguwe umunsi w’Amasengesho uzajya uba buri wa kane kuva ku isaha ya saa tatu za mu gitondo ku cyicaro cy’Itorero Patmos of Faith Church giherereye munsi ya Yamaha . Uyu munsi w’amasengesho wahawe umutwe ugira uti “ Imbaraga zihindura “ , byemezwa ko uzafasha benshi guhinduka , ... Read More »

Ubwo yizihizaga isabukuru ye , Patient Bizimana yongeye gutangaza uburyo ashengurwa no kubura inshuti ye magara — AMAFOTO

Tariki ya 1 Gashyantare 2016 , nibwo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umuramyi Patient Bizimana . Ibi birori byanahuriranye n’umunsi Abanyarwanda bibukaho Intwari zitangiye Igihugu ,byaranzwe no kumva amavu n’amavuko ya Patient Bizimana , imikurire ye ndetse inshuti n’abavandimwe bafata umwanya wo gusangira bizihiza isabukuru y’uyu mukozi w’Imana wujuje imyaka 29 y’amavuko. Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Patient Bizimana byabereye ... Read More »

KIGALI : Itorero ry’adepr rigiye gufasha Abaramyi gukarishya ubumenyi.

Itorero ry’Adepr ururembo rw’umujyi wa Kigali ryateguye amahugurwa ku bagize amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ( Worship Teams ) , azasozwa n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana bikabera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ku taliki ya 30 na 31 Mutarama 2016 kuri Adepr mu Gakinjiro. Insanganyamatsiko yahawe iki gikorwa cy’indashyikirwa mu ivugabutumwa igira iti:” Imbaraga ziri ... Read More »

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yongeye gushimangira iminsi y’Imperuka.

Umuhanzikazi  Aline Gahongayire yahamije ko isi iri muminsi yanyuma bitewe na byinshi abona. Uyu muhanzikazi uzwiho gukora imirimo  myinshi irimo itangazamakuru,imideri,ubushyushyarugamba ndetse n’indi myinshi atangaza ko aterwa agahinda n’iminsi ya nyuma abakiristu barimo kandi ko we ababara akabura uko agira. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’IBYISHIMO.com amubaza kucyo avuga ku kuba abakozi b’Imana bashobora kurwana  bikagaragarira buri wese ndetse bakanasererezanya. ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress