Saturday , 27 May 2017

UTUNTU N’UTUNDI

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusenga kiyisilamu ( gusari ) bivura uburibwe bw’umugongo.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Binghamton University mu mujyi wa New York bwerekanye uburyo bukorwa n’Abayisilamu basenga bwitwa ‘ Salat ’ buvura uburibwe bw’umugongo bukanagorora ingingo. Impuguke zamaze igihe ziga ku Bahinde , Abarabu n’Abanyamerika basenga muri ubwo buryo basanga iyo bubika umutwe hari agace k’umugongo gakunze kubabara gahita kagororoka. Dr. Mohammad Khasawner uri mu bakoze ubwo bushakashatsi yavuze ko ... Read More »

Ibyo utamenye  ku iyaduka ry’ivugabutumwa mu Rwanda — ( Igice cya mbere )

Ivugabutumwa   ryageze   mu  Rwanda  bwa  mbere  rizanywe  n’Abapadiri  b’abazungu  ku wa 2 Gashyantare  1900. Ikinyamakuru Ibyishimo.com twagerageje kubegeranyiriza aya mateka twifashishije bumwe mu bubiko bw’amateka bukiriho . Mu kinyejana cya 19 muri Kiliziya Gatolika havutse inkubiri yo kwitabira iyogezabutumwa hirya no hino ku isi. Mu mpera z’ ikinyejana cy’i 1878 ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byahaye umuryango w’Abamisiyoneri ... Read More »

Menya amateka yihariye ya Yohana Umubatiza wabatije Yesu.

Twifashishije Bibiliya, n’imbuga za interineti nka ‘thefamouspeople.com’ na Wikipedia twabakusanyirije amateka yaranze Yohana umubatiza abahanuzi bavuzeho mu myaka irenga magana arindwi mbere yuko avuka. Yohana umubatiza yavutse mu mwaka umwe na Yesu, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere wahereweho ubarwa kugeza kuri 2017 turimo none. Ni mwene Zakariya na Elizabeti Ubutumwa Bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Mariko bugaragaza ko ... Read More »

Menya amateka yihariye y’intumwa ‘Petero’ wagize ubuzima butandukanye n’ubw’izindi ntumwa

Petero ni imwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za Yesu Kristu , ni we waranzwe no gukunda kuvuga no kubaza byinshi aza no kugaragaza kwizera guhambaye mu ipfa rye . Ikinyamakuru Ibyishimo.com twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu byaranze uyu mugabo twifashishije Bibiliya ndetse n’ibindi bitabo byamwanditsweho . Petero atarahura na Yesu yari abayeho ate? Petero yavutse mu mwaka umwe mbere y’ivuka rya ... Read More »

Ibyo utamenye ku cyateye Aime Uwimana kuririmba indirimbo yise ‘ Thank You ’ yemeza ko atazakibagirwa.

Aime Uwimana yatangaje impamvu ikomeye yatumye ajya mu nganzo akaririmbira Imana ayibwira ko atazi uko ibigenza ariko icyo nazi ari uko imwitaho. Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Aime Uwimana ubwo yari ahagurutse agiye gufatanya na True Promises kuririmba, mu gitaramo bakoze ku wa 29 Mutarama 2017, igitaramo yari yatumiwemo nk’umuhanzi ku giti cye, Uwimana yatangaje ko icyamuteye kujya mu nganzo ... Read More »

Nonese umuntu niba ari Pasiteri , Apôtre , Bishop , …’ akimicyishwa amavuta Bibiliya itabimwemerera , abisoma muyihe Bibiliya ? Kuki bimikishwa amavuta nk’abagiye kuyobora politiki ? — Pasiteri Majyambere Joseph

Ni gacye mu mihango yo kwimika abapasiteri , aba Bishop , Intumwa ( Apôtre ) cyangwa abahanuzi ( Prophet ) hadakoreshwa amavuta nk’ikimenyetso cyo kwereka imbaga y’abitabiriye iyi muhango ko abo bantu bazamuwe mu ntera , kandi batoranyijwe n’Imana ari nayo mpamvu nyamukuru basutsweho amavuta . Ababikora bemeza ko atari ikintu gishya mu kwimika umukozi w’Imana , bakabihuza nibyakorewe Umwami ... Read More »

Impamvu ukwiriye kubaho mu bushake bw’Imana , butari ubw’Abantu.

Bibiliya itubwira ko imimerere yacu ikomoka ku Mana , kubera ko yaturemye mu ishusho na kamere byayo . Kuba turi mu ishusho y’Imana byagakwiye kutwereka neza  imimerere , imyitwarire , imyambarire imivugire bikwiye kuranga  umukiristo kugirango ishusho y’Imana ihore itugaragaraho , gusa abenshi ntidukurikiza imimerere y’Imana ahubwo usanga akenshi dushaka kwigira ku bantu ndetse tugashaka kubaho nk’uko babayeho bikarangira tutabigezeho ... Read More »

Ibibazo 10 bikwiye kwibazwaho n’abakiristo mu gihe bitegura ku rushinga.

Gutandukana kw’abashakanye ( divorce ) bigenda  bifata indi ntera kandi bimaze kugera ku kigero cyo hejuru   mu bihugu byinshi bitandukanye ku isi . Hari abantu batagiha agaciro amasezerano baba baragiranye yo kubana mu buzima bwabo  akaramata. Si ibyo gusa kuko usanga  ubwiyongere mu gutandukana bugaragara no mubasanzwe ari  Abakiristo  , n’ubwo ikigero cyabyo kidakabije ugereranyije n’abandi baturage basanzwe badakijijwe . ... Read More »

IYIBA BYASHOBOKAGA IRI SOMO RIKAKUGERA MU NDIBA Z’UMUTIMA : Imana ntidukeneyeho ubukire bwo ku mufuka , ikeneye ubukire bw’ imitima yacu.

Muri iyi minsi  bisa nk’ibyabaye umuco mu nsengengero  kwibanda   ku myigishirize ijyanye  n’irari  ry’ubutunzi abantu baba bafitiye inyota.  Ibi bikaba byerekana imyigishirize ishobora kuba idakwiriye yibanda ku kubona ubutunzi bwuzuye imifuka y’ababikora ,  aho kubigisha  gushaka ubutunzi bw’ibanze Imana Ishaka. Imana iduha imigisha  haba  mu buryo bw’ubukungu  ,mu byo dukeneye byose ndetse  ikaduha byinshi biruseho biruta ibyo dusaba. Gusa Imana ... Read More »

Menya ubusobanuro bw’umutako w’igiti cya Noheri ( Ikirugu ) . NINDE MUNTU WA MBERE WASHYIZE IKIRUGU MU NZU YE ?

Mu bihugu bitandukanye by’isi abantu baritegura umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu ( Noheri ) . Biramenyerewe ko mu minsi nkiyi abantu baba bagura ibiti bihenze bagamije kubitaka mu mazu yabo , mu biro ndetse n’ahandi hose hahurirwa n’abantu benshi ariko kandi hari n’ababa badafite amikoro ahagije bahitamo gushaka aho katema ibiti bya sipure kugirango babyifashishe mu kubaka ikurugu ( Christmas ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress