Saturday , 27 May 2017

VIDEO

Mu kiganiro kirambuye na Ashimwe Dorcas yasobanuye ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘ A little More of Jesus ‘ agaruka ku mugabo bayiririmbanye witwa Iain Stewart — VIDEO .

Ashimwe Dorcas, yatangiye kuririmba ari umwana muto cyane kuko yamenye ubwenge aririmbana n’abavandimwe be , akabifatanya no kuririmba muri korali y’abana bigaga mu ishuri ryo ku cyumweru ( Sunday school ). Uyu muhanzikazi watangiye kuririmba ku giti cye niwe mukobwa rukumbi usigaye mu muziki nyuma yuko itsinda we n’abavandimwe be baririmbiragamo ‘ Blessed sisters ‘ rihagaritse ibikorwa by’umuziki mu gihe ... Read More »

Umuhanzi Emmy Senga afatanyije n’itsinda rya Singiza Music Ministries bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ” Amashimwe yacu ” — YIREBE HANO

Emmy Senga umuramyi umenyerewe mu itsinda rya Singiza Music Ministries afatanyije n’itsinda rye rya Singiza abarizwamo yashyize hanze amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa amashimwe yacu. Emmy Senga umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya Imana nka Nkwikomejeho, Ndi Uwawe, Ihumure, n’izindi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yamenyekanye cyane yise ” Amashimwe yacu”. Uyu muhanzi akaba ahamya ko ibyo Imana yagiye ikora m’ubuzima bwe aribyo ... Read More »

RUBAVU : Umuririmbyi wa Korali Bethlehem arashimira Imana iterambere agezeho mu gihe gito . — VIDEO

Hategekimana Pascal ni umuturage utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi , Intara y’Uburengerazuba . Uyu mugabo umaze amezi asaga atatu akora umwuga wo gutwara moto mu muhanda atangaza ko yamaze imyaka itari micye acuruza inkweto mu ntoki kandi yirirwaga acunganwa n’inzego z’umutekano ( Dasso ) zitifuzaga kubona abacuruzi bateza akajagari mu mujyi wa Rubavu , bigatuma ataha ... Read More »

LONDON : Umuhanzi w’umunyarwanda yashyize hanze Video y’indirimbo ihimbaza Imana — YIREBE HANO

Nzaramba Olivier ni umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubwongereza . Uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri z’amashusho . Indirimbo nshya yashyize hanze yayise “Impalakazi “. Uretse kuba uyu mugabo wubatse yashyize hanze iyi Video , twababwira ko atangaza ko iyi ndirimbo izagaragara kuri album azashyira hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2015. Mu kiganiro Nzaramba ... Read More »

KIGALI : Nyuma y’ibibazo bikomeye yanyuzemo , umuhanzikazi Aline Gahongayire yashyize hanze Video y’indirimbo nshya yanditswe n’umugabo we avuga n’ibanga rye. — VIDEO

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ” PEKE “. Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yemeza ko yanditswe n’umugabo we , nyuma y’ibihe bikomeye kandi bigoye uyu muhanzikazi yaramaze kunyuramo akabona ko Imana ariyo byose kandi ntaho itakura umuntu. Mu kiganiro yagiranye n’IBYISHIMO ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Aline Gahongayire yasobanuye ko mu bintu byose asanga Imana ariyo nkuru. Mu ... Read More »

Mbere y’uko akora igitaramo yise “ Dutaramire Imana “ , Brian Blessed yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya – REBA HANO

Brian Blessed amazina ye nyakuri ni Bizimungu Brian . Uyu mukizi w’Imana kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gicurasi nibwo yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “ Amaraso ya Yesu .” Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru w’ibyishimo.com Brian Blessed  yavuze ko iyi ndirimbo nayo yiyongera ku zindi zizagaragara kuri album ye , kandi nayo izaririmbwa mu gitaramo gikomeye azakora ... Read More »

RUBAVU : Umuhanzi Bahati Alphonse yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Gisengi bibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 , — VIDEO

Umuhanzi Bahati Alphonse yifatanije abatuye Umurenge wa Gisenyi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , ku nshuro ya 21 . Uyu muhanzi wanaririmbye muri icyo gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside . Umuhanzi Bahati Alphonse uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda , mu karere k’ Africa y’Iburasirazuba ndetse no hirya nohino ku Isi , yaririmbye indirimbo ... Read More »

Ese ubayeho nabi ? Ubuzima bwawe buri mu bibazo ? Inzara irakwishe ? Akira ijambo ry’Imana . REBA KIGISHO CY’UMUKOZI W’IMANA Dr AP. PAUL GITWAZA YISE ” AGAFU KA NYUMA “.

M’ubuzima bwawe ushobora kuba ubona ko ibyo wari wizeye byose birangiye . Yewe nuwo witaga umuvandimwe wawe cyangwa undi wese wari wizeyeho kukugirira neza , urabona atakwitayeho. Ubukene , umubabaro n’agahinda k’abawe bigiye kuguturitsa umutima . Ariko uyu munsi ijambo ry’Imana rirambwira ngo ” Humura “. Umukozi w’Imana Intumwa ( Apotre Dr Paul Gitwaza ) , umushumba w’itorero rya Zion ... Read More »

Umuhanzi Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’indirimbo icyebura abagambaniwe n’abahemukira abantu. ( REBA VIDEO )

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Thacien Titus yatangaje ko iyi ndirimbo ayikoreye amashusho nyuma yuko abisabwe n’abantu batandukanye yafashije bitewe n’ubutumwa buyirimo . Iyi ndirimbo yise “ Bababarire “ , yarimaze amezi asaga atanu ikoreshwa mu majwi ( Audio ) nkuko bitangazwa n’uyu muhanzi ariko nta mashusho ifite. Mu kiganiro ibyishimo.com twagiranye n’uyu muhanzi ubwo yatugezagaho ... Read More »

Indirimbo umwana w’umuvugizi w’itorero rya Adepr mu Rwanda yashyize hanze yatumye yibazwaho byinshi . — VIDEO

Nshizirungu Jotham uzwi kw’izina rya Nshizo Exploiter n’umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop mu Rwanda ( New School ) . Uyu musore yashyize ahagaragara amashusho y’imwe mu ndirimbo ze mu minsi micye ishize kandi nyemeza neza ko iyi ndirimbo izamugeza k’urwego rudasanzwe nkuko byagiye bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye . Nshizirungu Jotham wihaye akazina k’ubuhanzi ka Nshizo Exploiter , ni umuhungu wa Reverand Pasiteri ... Read More »

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress