Chorale Shalom , Dominic Ashimwe na Alexis Dusabe bakoze igitaramo cyamaze ipfa abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana – Amafoto

0
1275

Chorale Shalom yo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR kuri Paruwasi ya Nyarugenge yifatanyije na Dominic Ashimwe , Alexis Dusabe , n’umuhanzi Papy Clever afatanyije na Ntora worship team mu gitaramo kidasanzwe yakoze kuri iki cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017.

Igitaramo cya Chorale Shalom cyiswe ‘ Yesu Turagukurikiye Live Concert ’ cyabereye kuri Kigali Serena Hotel , cyitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu matorero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara z’Igihugu.

Ibisabwa ngo umuziki ugere ku bantu nta makaraza , imyambaro y’amabara itaryana mu ijisho , abaririmbyi bitoje bihagije n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru nibyo byaranze iki gitaramo k’imboneka rimwe Chorale Shalom itegura buri mwaka mu Rwanda.

Muri iki gitaramo Chorale Shalom yafatiyemo amashusho y’indirimbo nshya zizaba ziri kuri DvD bategura kuzashyira ahagaragara .

Bwana Charles Ngamijimana aganira na Ibyishimo.com yavuze ko hari ibintu bitanu byabashimishije muri iki gitaramo.

Ati :” Icya mbere cyadushimishije ni ukubona abantu bangana kuriya baza kumva ivugabutumwa Imana yaduhaye ngo turibwire ubwoko bwayo , byadukoze ku mutima cyane. Icya kabiri navuga ko imyiteguro yagenze neza Imana ibana natwe ku buryo nta kirogoya izo arizo zose zabayeho ngo igitaramo kigende nabi twabishimiye Imana , ikindi cyadukoze ku mutima cyane twese nka Shalom ni uburyo abantu birekuye imitima yabo ikamenekera Imana , bakaramya Imana bisanzuye nta birantega bafite . Icyo nsorezaho ni uburyo abantu bemeye kuza imvura ikubye ahandi iri kugwa kugirango bumve ibyo Imana yadushyize ku mutima , byatweretse ko Imana igambirira kandi igasohoza mu gihe cyayo.”

Chorale Shalom imaze imyaka 36 itangiye gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye  imaze gukora album enye z’amajwi , iya mbere y’amashusho biteganyijwe ko izajya hanze umwaka utaha wa 2018.

Umuhanzi Dominic Ashimwe yasabye abatabiriye iki gitaramo kumusengera ngo indirimbo ari gutegura zizakore umurimo wa guhindura imitima y’abazazumva , ari nako zomora inguma zo mu mitima.

Pasiteri Byiringiro Samweli yari yitabiriye iki gitaramo
Papy Clever afatanyije na Ntora worship team

Papy Clever yashimangiye ko ari umuririmbyi ntagereranywa mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda

 

Alexis Dusabe yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo Urukumbuzi ….

Alexis Dusabe amaze kuririmba yakiriwe na Producer Aaron Nitutunga
Mbere y’uko ajya kuririmba yabanje gusenga
Dominic Nic yaririmbye indirimbo ze zirimo Ndishimye …..
Abantu bari bahagurutse ngo baririmbane nawe

Chorale Shalom yerekanye isura nshya :

Chorale Shalom yaririmbye bamwe bibuka ibyo Imana yakoze bararira
Uyu mubyeyi we byamurenze yigata bene aka kageni
Uyu mugabo utumbiriye ibiri imbere yagendaga abwiriza ubutumwa bwiza abusanisha nibyo abaririmbyi baririmba
Umuyobozi wa Chorale Shalom yashimiye abakoze ibishoboka byose ngo iki gitaramo kigende neza
Pasiteri Gatanazi Justin wayoboye iki gitaramo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::