Claude na Gikundiro wamamaye muri Korali Shalom baciye amarenga y’umusaruro w’urukundo rwabo

2
1430

Mu myambaro y’ibara ry’umukara riherekejwe n’amagambo y’urukundo yanditse mu ibara ry’umweru , umuririmbyi Gikundiro Rehema yahamije ko Ishimwe Claude ari uwe bidapfa bidapfuka .

Ibi yabitangaje nyuma y’uko uyu musore nawe yari yahamije ko uyu mukobwa umaze kwamamara mu ijwi ryuje ubwiza n’ubuhanga ari uwe , kandi ariwe bazabana ubuziraherezo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2018 , Gikundiro Rehema yongeye kwibutsa abantu ko ntacyo Imana ivuga ngo gihere , aboneraho gutumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwabo .

Ati :” Kuko Imana atari umuntu ngo ibeshye , ibyo yavuze no kubikora izabikora . Imana ni nziza kuko yo ntabwo imeze nk’abantu. Ndabatumiye mwese muzaze twishimane . Dushime Imana mu bihe ituremeyemo ngo tubinezererwemo.  Imana Ibahe Umugisha.

Ubukwe bwa Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema buzaba ku itariki 3 Werurwe 2018 , naho imihango yo gusaba no gukwa ni tariki 24 Gashyantare 2018.

Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude bemerewe gutangiza umushinga w’ubukwe

Umuhanzikazi Gikundiro Rehema yerekanwe bwa mbere mu mpera z’umwaka ushize aho umukunzi we asengera [ kuri ADEPR Gatenga ] , mu materaniro yo cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017.

Ibi kandi byanakorewe umunsi umwe aho uyu mukobwa asengera [ ADEPR Nyarugenge ] ari nabwo Abakirisitu bamanitse ibiganza babemerera gutangira umushinga w’ubukwe.

AMAFOTO YO KWEREKANWA MU RUSENGERO :

Claude niwe wahawe uburenganzira bwo kujya guhagurutsa umukunzi we ngo amuzane imbere y’imbaga y’Abakirisitu bo mu Gatenga

Pasiteri Bwate David uyobora umudugudu wa ADEPR Gatenga niwe wabaranze

Gikundiro ( uwa mbere ibumoso ) na bagenzi be baririmbana muri Chorale Shalom
Gikundiro Rehema ni inkingi ya mwamba muri chorale zose aririmbamo zimo Chorale Evangelique y’i Rubavu na Chorale Shalom

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Andika hano igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru ::Turabashyigikiye cyanee claude na Gikundiro,Imana ikomeze kubajya imbere mu myiteguro yose isigayee.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::