Monday , 23 January 2017

‘ Confort my People Ministry ‘ yahurije mu gitaramo  kimwe  Gisubizo Ministries , Kingdom Ministries na Healing Ministries .

Umuryango wa Gikiristu ‘ Confort my People Ministry ‘ wateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana , kikazaririmbwamo amatsinda atatu akomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda , nkuko byemezwa n’umuyobozi wawo  Pasiteri Willy Rumenera.

Ntibyari bikunze kubaho ko Gisubizo Ministries , Kingdom Ministries na Healing Ministries zihurira mu gitaramo kimwe , bitewe nuko buri cyumweru aya matsinda aba yatumiwe mu matorero menshi atandukanye kandi agakundwa n’ingeri zinyuranye.

Umuyobozi w’umuryango wa Gikiristu ‘ Confort my People Ministry ‘ Pasiteri Willy Rumenera

Pasiteri Willy Rumenera uyobora ‘ Confort my People Ministry ‘ asobanura ko bateguye iki gitaramo bagamije kuvuga ubutumwa bwiza ari nako bakangurira abantu kuva mu biyobyabwenge .

Ati :” Nkuko mubyumva uyu muryango ugamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu , niyo mpamvu rero dutegura ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa  ariko kandi dufite n’ibindi bikorwa nka ‘ Teen Challenge Rwanda ‘ bidufasha kwigisha urubyiruko rwabaye imbata z’ibiyobyabwenge kubivamo kandi bakabireka burundu . Dufite ingero zaho twabikoze bigashoboka , ari nayo mpamvu twanateguye iki giterane ngo tubwirize abantu ubutumwa bwiza ari nako dutanga ubutumwa butuma abantu bahinduka , bakaba abakristu bafite ubuzima buzima .”

Kingdom of God Ministries bazwi mu ndirimbo zitandukanye nka ‘ Nzamuhimbaza ‘.

Yakomeje ati :” Turabizi ko hari imiryango y’abanyarwanda kandi bakijijwe , ariko abana babo bakaba bakoresha ibiyobyabwenge , hari aho tugera n’abana bakabitwibwirira kandi bakanatubwira ko ababyeyi babo batazi ko bakoresha ibiyobyabwenge . Ubu butumwa tubugeza hose ari nayo mpamvu twahuje Gisubizo Ministries , Kingdom Ministries , Healing Ministries  n’umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ngo tubwire abantu ko Yesu ari umwami kandi akiri muzima , tunabahe ubutumwa bufasha umuryango nyarwanda gukomeza gusigasira ubuzima.”

Iki gitaramo cy’imbonekarimwe kizaba ku cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo , mu rusengero rwa Eglise Vivante ( Kimihurura ) kuva ku isaha ya saa munani n’igice z’amanywa ( 14:30 pm ) . Kwinjira ni ubuntu nkuko byemezwa n’abategura iki gitaramo.

Urubyiruko rusoje amasomo muri TCR rurashyikirizwa impamyabumenyi .

Ubuyobozi bwa ‘ Confort my People Ministry ‘ bwemeje ko kuri uyu wa gatanu aribwo buri bushyikirize impamyabumenyi urubyiruko rugera kw’icyenda rurangije amasomo ya Bibiliya ndetse n’ayandi azarufasha kwihangira imirimo , kumenya uko rwitwara mu bandi rwicyemurira ibibazo , ubumwe n’ubwiyunge […] .

Pasiteri Willy Rumenera mu ijambo rye  ati :” Twari dufite urubyiruko rugera kuri cumi n’umunani turi kwigisha , ubu 9 barangije kwiga amasomo yose kandi barayatsinze k’uburyo twizera ko nibagera hanze bazaba intangarugero . Impamyabumenyi zabo turazibagezaho uyu munsi ku wa gatanu . Abasigaye nabo turacyakomeje kwiga k’uburyo  nabo nibarangiza kwiga bazajya mu muryango nyarwanda bujuje indangagaciro zose .”

Teen Challenge ni umuryango wita k’ugukura urubyiruko mu biyobwange ukaba ufite icyicaro muri leta ya Ockrahoma muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .

Indi nkuru wasoma : Hagaragajwe uburyo bushya bwafasha abantu kureka ibiyobyabwenge hakoreshejwe ijambo ry’Imana.– AMAFOTO

Gaby Irene Kamanzi nawe yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo.

Gaby Irene Kamanzi nawe yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo.

Groove Awards Rwanda 2016

Gisubizo Ministries baherutse kwegukana ibihembo 3 muri Groove Awards 2016 bazwi mu ndirimbo zitandukanye nka ‘ Amfitiye byinshi ‘.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

20,045 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress