Cyera kabaye Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier wigeze kwitabariza ashaka umukobwa babana , yabonye umwali wemera ko babana akaramata.

2
64

Iyi nkuru nziza kuri uyu muvugabutumwa ije nyuma y’imyaka isaga ibiri atangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko yabuze umukobwa n’umwe wamwemera kandi imyaka imaze kumubana uruhuri.

Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier ni umwe mu bapasiteri bari bakiri ingaragu mu Rwanda . Uyu muvugabutumwa mu mwaka wa 2015 nibwo twabatangarije inkuru yavugaga ko ahamagarira umukobwa wese wamwemera kuza bagategura umushinga w’ubukwe , ndetse bakubaka urugo rutemba amata n’ubuki.

Nyuma y’uko ababariye muri uyu mujyi wa Kigali , byatunguye abatu benshi ubwo babonaga uyu musore abaye  Pasiteri akanashinga Itorero.

Icyo gihe Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier yavugaga ko ubuzima bubi yanyuzemo bwamuteguriraga gukomera mu muhamagaro w’Imana , ngo kuko ubwinshi yabubayemo akimara kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Xavier ni umupasiteri w’umusore ugaragaza ko akuze haba mu isura ndetse no mu bitekerezo , kuko nawe ubwe yabyiyemereye ko amaze igihe kinini kw’isi , kandi atarabona umwali bahuza urugwiro ngo amwemerere ko bashinga urugo rugendwa n’abantu b’ingeri zose.  Imyaka yuyu musore imaze kuba hagati ya  35 na 40 y’amavuko.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com muri 2015 , Rev. Pasiteri Xavier yakomeje ijambo rye avuga ko imbarutso yo kugumirwa ahanini byatewe n’uko yatinze mu kazi ko kubohora igihugu , nyuma yaho akaza kuzaharira m’ubuzima bubi yahuye nabwo mu mujyi wa Kigali ( Ubukene ).

Kuri ubu Pasiteri Uciyimihigo Xavier ayoboye itorero ryitwa ‘ Umurage w’Abera Silowamu ‘ rikorera ku Kinamba mu mujyi wa Kigali .

Ubukwe bwa Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier na Mukandayisenga Isabelle buzaba ku itariki ya 5 Kanama 2017 , nkuko bigaragara k’urupapuro rw’ubutumire.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Itorero riyobowe na Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier , nubwo hataramenyekana uzamusezeranya mu gihe we azaba yambaye ikote yicaranye nuwo yihebeye.

Isabelle
Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier n’umukunzi we Isabelle
Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Ntivyari bimenyew aho umukozi w’Imana aburuwo babana kweri,burya abakobwa barikundira abasore bakijijwe rero je ndatangajwe nuyo Xavier,gusa 35-40ans iyo nimike cane ntiyotuma uburumugore,gusa araraba neza asengere urugo, uwo mukobwa aronse nawe ko amuronse yarihebuye kandi akanabivugira hejuru asengere urugo uwomukobwa ntazomukomerekereze murugo isi iragoye bagenzi,ikigeragezo kimwe kirangira ikindi caje,

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::