Wednesday , 29 March 2017

Daddy Owen , Serge Iyamuremye , Gaby Kamanzi , DK n’andi makorali bazaririmba muri Groove Awards .

Umuhanzi w’icyamamare muri Kenya Owen Mwatia uzwi nka  ‘ Daddy ‘ Owen yatumiwe mu bahanzi bazaririmba mu birori bikomeye byo gutanga ibihembo bya Groove Awards Rwanda bizaba ku cyumweru tariki  13 Ugushyingo 2016 muri Kigali Serena Hotel.

Owen Mwatia wamamaye nka Daddy Owen ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer mpuzamahanga ukorera mu gihugu cye cya Kenya. Daddy Owen ni umuvandimwe w’umuhanzi Rufftone, umwe mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Daddy Owen azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Mbona”, “Foundation”, “Tobina”, “Kazi ya Msalaba”, “Saluti”, “System ya Kapungala” n’izindi nyinshi.

Abategura Groove Awards Rwanda babwiye Ibyishimo.com  ko uyu muhanzi w’imyaka 34 y’amavuko byamaze kwemezwa ko azataramana n’Abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru mu birori byateguwe na Groove Awards bizabera muri Kigali Serena Hotel.

Mu kiganiro na Rene Hubert ushinzwe itangazamakuru no guhuza ibikorwa muri Groove Awards Rwanda , yavuze ko imyiteguro yose y’ibi birori iri kugenda neza , bakaba bizeye ko umuhango wo gutanga ibihembo uzagenda neza kurusha imyaka yatambutse.

Yagize ati “Imyiteguro yose ya Groove Awards 2016 iri kugenda igana ku musozo , abahanzi bose bazaririmba bateguwe neza, twiteguye kwakira umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afrika y’Uburasirazuba Daddy Owen.”

Uretse Daddy Owen, ibi birori bizasusurutswa n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda nka Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi, Diana Kamugisha [aba bose banatwaye Groove Awards mu myaka yashize]. Abandi bahanzi bategerejwe kuririmba muri ibi birori harimo Brian Blessed, Beauty for Ashes , Kingdom of God Ministries na Gisubizo Ministries.

1 2 3 4 5 6

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Aimable R.

11,279 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress