Wednesday , 26 July 2017

Dany uririmba muri True Promises yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa uba muri Arizona ( Amafoto )

Umucuranzi akaba n’umuririmbyi wa True Promises yasezeranye n’umukunzi we mu muhango wabereye ku biro byUmurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ndasumbwa Dany  yasezeranye imbere y’amategeko na Mwamikazi Patience kuri uyu wa kane  tariki ya 13 Nyakanga 2017 , mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2016, aba bombi bazambikana impeta y’urudashira imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Amour de Jesus Christ.

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka nibwo Mwamikazi Patience yaje mu Rwanda avuye muri leta zunze ubumwe z’Amerika , aho yaramaze imyaka ine n’igice.

Ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana , kandi ngo azaririmba muri True Promises nkuko umugabo we yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com.

Ati :” Ni umuririmbyi kandi arabizi pe , tumaranye imyaka itatu dukundana . Ni umwana usenga Imana kandi ugira umuco. Ikindi nuko ankunda cyane , kandi azamfasha gukomeza gukora umurimo w’Imana neza .”

Yongeyeho ati :” Patience azi ibyiza byo gukorera Imana n’umugisha ubivamo , mbona rero biri mu bintu byatumye mukunda cyane nkifuza ko tubana. Ni ngombwa ko azakomeza kuririmba , nawe azaririmba muri True Promises .”

Ndasumba Dany yita kuri Mwamikazi Patience mbere yo gusezerana

Ndasumbwa Dany yarahiriye imbere y’amategeko ko azakundwakaza umugore we

Mwamikazi Patience arahirira kuzabana na Ndasumbwa Dany akaramata

Dany yemeye imbere y’amategeko ko azabana na Patience kugeza gupfa

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ntakirutimana  Janvier

4,799 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. tubifurije urugo ruhire IMANA Ikomeze ibakubitiremo kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress