Depite Mukayisenga uherutse kwitaba Imana ngo azibukirwa ku gukunda Imana , imirimo yakoreye igihugu , kuba umwe mu baririmbye indirimbo ‘ Akamanyu k’umutsima ‘…

0
59

Mukayisenga Francoise witabye Imana ku cyumweru tariki 11 Kamena yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango we n’Abayobozi bakuru b’igihugu , ndetse n’abo bakoranaga mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.

Umurambo wa nyakwigendera watangiye gusezerwa saa tatu n’igice za mu gitondo, mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, nyuma umurambo ujyanwa ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru ahabereye amasengesho yo kumusezeraho.

Nyakwijyendera uretse kuba yarakoreye igihugu mu mirimo itandukanye ndetse akaba yari Umudepite, yari umwe mu bagize Chorale Sinai yaririmbye indirimbo yamenyekanye cyane mu Rwanda yitwa “Akamanyu k’Umutsima”.

Mu bayobozi Bakuru bamusezeyeho bwa nyuma harimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile, Abaminisitiri, Abasenateri n’Abadepite , na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi Mukayisenga Francoise yari ahagarariye mu Nteko.

Umugabo wa nyakwigendera Minane Frodouard, usanzwe ari Pasiteri yashimiye ababatabaye n’ababaye hafi umuryango igihe umugore we yari arwaye, umugore we ngo yarangwaga n’indangagaciro yo kubahiriza igihe kandi ngo yakoranaga umwete, ndetse yubahaga Imana agakunda umuryango we.

Abadepite bakoranye na nyakwigendera bavuze ko bamuziho kuba yakoraga cyane mu kuvugira abakene nkuko ikinyamakuru umuseke.rw cyabitangaje.

Umurambo wa nyakwigendera wasezeweho mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko

Kumusezeraho kuri ADEPR Kacyiru no kumusengera :

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Photo : Mugunga Evode

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::