Diane wamamaye muri True Promises na Healing worship team yishimiye gusoza Kaminuza — AMAFOTO

0
6500

Diane Nyirashimwe wamenyekanye cyane muri Trues Promises bitewe n’indirimbo yabo bise ‘ Mana urera ‘, no mu zindi ndirimbo za  Healing Worship Team yamuritse igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017 nibwo Diane yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho arangije icungamutungo ( Finance ) muri Kaminuza ya UNILAK. Mu minsi micye iri imbere uyu muririmbyi azahabwa impamyabushobozi kimwe n’abandi bazaba basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye abarizwa muri iyo Kaminuza y’Abarayiki b’Abadiventiste.

Mu  ikanzu itukura , umusatsi mucye , inkweto z’umukara , Diane agaragiwe n’umugabo we baherutse kurushinga n’abavandimwe be yagaragaje igitabo yanditse. Yatangaje ko yishimiye gusoza Kaminuza , ariko kandi ngo kuri we kwiga bitajya birangira.

Ati :” Nishimye nyine , hehehehehe , nishimye rwose kuba ndangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza . Nabiteguye ntegura n’ubukwe kandi Imana yaranshoje , imyaka itatu nyirangiza neza.”

Uyu muririmbyi ntagereranywa w’indirimbo zihimbaza Imana asoje kaminuza nyuma y’ukwezi n’iminsi 10 asezeranye kubana akaramata na Eric Mpore usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amashuri abanza Diane yayize mu karere ka Karongi , ayisumbuye ayiga i Gahengeri mu cyahoze ari Bicumbi [ APEGA Gahengeri ].

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::