Sunday , 20 August 2017

Dore ibintu 7 byagufasha gutegura neza gahunda y’umunsi

Iyo ateguye gahunda y’umunsi neza bigufasha ko ukugendekera neza.Iyo hari gahunda y’umunsi buri kintu kiba kiri mu mwanya wacyo.

Gutegura neza ikintu mbere yo kugikora bigeza ku ntsinzi, ibi bifasha mu mirimo ya buri munsi abantu bakora.Niyo mpamvu abahanga bavuga ko nta kintu ukwiye gukora utabanje kugitegura mu gihe wifuza ko kigenda neza kikaguha umusaruro.

Kugira ngo umunsi wawe uwutegure neza, hari inama 7 zagufasha ngo ubigenze neza :

Gutegura gahunda y’umunsi mbere y’igihe bizagufasha gukora akazi kawe neza.

1. Sinzira neza

Ni byiza kugira umuco wo gusinzira neza, kugira ngo ubyuke umeze neza kandi ufite gahunda muri wowe.

2. Tegura gahunda y’umunsi mbere y’uko ugera

Tegura gahunda mu ijoro rya mbere y’uwo munsi.Umenye neza ibyo uri bukore kuva mu gitondo kugeza umunsi urangiye.Ibi bizagufasha kutajarajaza ibitekerezo kuko uba uzi ikigezweho.

3. Gira ahantu ubyandika

Gahunda y’umunsi ugomba kuyandika, atari ukubifata mu mutwe kuko ushobora kubyibagirwa.

4. Hera ku byihutirwa

Mu gutegura gahunda y’umunsi, uhera ku bikorwa by’ingenzi byihutirwa kurusha ibindi.

5. Ntukore ibintu byinshi cyane ku munsi.

Tegura gahunda y’umunsi ureba cyane ku bishoboka kugerwaho, unagene igihe cyo kuruhuka nibura kingana n’iminota 30, ku buryo urasoza gahunda y’umunsi wagarutse mu buzima busanzwe utakiri mu by’akazi.

6. Shyira hamwe ibifitanye isano kugira ngo bitagutwara igihe kinini.

Mu gihe utegura ahunda yawe wibuke ko ushobora kubona hari ibikorwa uzakora bifite aho bihuriye.aiabyo ubihuriza hamwe kugira ngo bitagufata umwanya munini, no mu kubishyira mu bikorwa ni uko ubigenza.

7. Irindi ibiganiro bidakenewe n’ibyakurangaza, maze ushyire umutima ku byo ukora.

Gutegura gahunda y’umunsi mbere y’uko ugera bamwe bashobora kubifata nk’ibitari ngombwa, ariko nibwo buryo bwiza bwo guhora utsinda kuko niryo banga abatsinzi mu buzima bakoresha.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

1,601 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress