Wednesday , 26 July 2017

Dore ibintu 7 byakwereka ko uri kumwe n’umukunzi nyakuri

Gukundana n’umukunzi w’ukuri bituma umubano wanyu aba mwiza cyane.Biroroha kandi bikanezeza mwembi igihe uri mu rukundo n’umuntu wa nyawe.Gusa bimwe mu byakumenyesha ko uri kumwe n’umukunzi w’ukuri ni ukuntu wiyumva igihe muri kumwe.

Dore uko wakiyumva ukamenya ko uwo mukundana ari umukunzi wa nyawe cyangwa w’ukuri.

1. Umutuzo

Igihe uri kumwe n’uwo ukunda w’ukuri, uba wumva utuje kandi utekanye muri wowe.Umutim a wawe uba ufite amahoro.Bimwe rero mu bizakumenyesha ko uri kumwe n’umukunzi w’ukuri ni ukumva ufite amahoro n’umutuzo mu mutima.

2. Arakumva

Akenshi igihe uri kumwe n’umukunzi nyakuri, agutega amatwi ndetse muba mwumva ibintu kimwe.Umubano wanyu urushaho kugenda neza igihe muvugana kuri buri kintu cyose kibareba ku buryo mufatira hamwe imyanzuro ibareba mwembi.

3. Wumva ukunzwe

Umukunzi nyakuri aragukunda ku buryo nawe ubyumva ko agukunda.Akwitaho cyane, aguha umwanya kandi akakwereka urukundo bitewe n’ibyo agukorera.

4. Akubona nk’umuntu w’ingenzi

Umukunzi nyakuri aguha agaciro gakomeye, ibi bituma wumva ko uri uw’agaciro kuri we.Ni ibintu utarwanira ahubwo birigaragaza.Niba agukunda by’ukuri arabikwereka n’agaciro aguha akakagaragaza.

5.Wumva unezerewe kandi unyuzwe

Igihe uri kumwe n’umukunzi nyakuri wumva unezerewe.Umunezero n’ibyishimo byawe igihe muri kumwe bijyana no kumva unyuzwe.Kwishimira uwo muri kumwe no kumva unyuzwe si ibintu bipfa kuboneka mu mubano uwo ari wo wose.

6. Umwisanzuraho

Ntabwo umuntu apfa kwisanzura kuri buri wese, ariko iyo umukunzi wawe umwisanzuraho ni ikimenyetso ko ari uw’ukuri kuko akwemera uko uri kose.

7. Gushyira umutima ku mubano wanyu

Kumva ushize umutima ku mubano wanyu, ni kimwe mu bikwereka ko uri kumwe n’umukunzi nyakuri. Muba muzi aho mugana n’uburyo muzahagera, bityo mukabishyiramo imbaraga n’umwete ngo mubigereho.

Kuba kumwe n’umukunzi w’ukuri bizana ibyiyumviro n’amarangamutima bidasanzwe ku buryo uba wumva ko uwo muntu ari ingenzi cyane mu buzima bwawe.

Ushobora kumenya ko uri kumwe n’umukunzi nyakuri.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

1,325 total views, 4 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress