Dore uko warinda iminwa yawe guhora yumye

0
125

Kugira ngo ugire iminwa  imeze neza (itumye) bisaba kuyitaho cyane ukayirinda mu buryo bushoboka bwose.Ntibisaba kuba ikirere kidashyushye ahubwo wanakoresha ibyuma bizana ubukonje mu nzu kugira ngo ahantu uri hamere neza kandi n’uruhu rw’umubiri wawe rumererwe neza. Dr Anjali Mahto umuganga uvura indwara z’uruhu kuri Cedars Dermatology clinic i Londres,arakugira inama yuko watuma iminwa yawe ihora imeze neza.

Guhora urya indyo yuzuye

Iminwa yawe yafashwa n’ibiryo urya guhora imeze neza. Dr Anjali agira ati:‘Indyo yuzuye yiganjemo imbuto,imboga,ibinyampeke,n’ubunyobwa bifasha  iminwa guhorana ubuzima bwiza.Iminwakandi ikenera  ibiribwa birimo Vitamini B, C na E wongeyeho imyunyu ngugu nka zinc, selenium na copper.’

Dr Anjali Mahto umuganga uvura indwara z’uruhu kuri Cedars Dermatology clinic i Londres

Dr Anjali avuga ko mu gukomeza kubungabunga iminwa y’umuntu,hanakoreshwa ibisigwa ku minwa (Ingredients) bya buri gihe.Ati: “ibanga ni ukumenya neza niba iminwa yawe isize neza”.

Siga iminwa yawe neza ukoresheje ibikoresho byabugenewe

mu guhitamo ibyo uzajya ukoresha usiga iminwa yawe ku buryo iba itumye,ugirwa inama yo kureba ibirimo intungamubiri nka beeswax, ceramides, glycerin na dimethicone. Ni byiza kandi kwirinda ibyo gusiga ku minwa birimo imiti yitwa paraben kuko atari byiza ku minwa yawe.

Siga iminwa yawe neza ukoresheje ibikoresho byabugenewe

Ni byiza ko warinda ibice by’umubiri wawe byose,ariko nanone ibice bigaragarira bose ni ingenzi kubyitaho no kubirinda mu buryo bushoboka bwose.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::