Thursday , 29 June 2017

IJAMBO RY’IMANA NA IBYISHIMO.COM. Dukwiye gushaka imbaraga z’Umwuka Wera ibindi n’inyongera

Ndabasuhuje mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo waducunguye ngo duhabwe ubungingo buhoraho kubw’amaraso ye n’imibyimba yagize tugakizwa.

Tugiye kuganira ku mbaraga umukirisitu akwiye kugira kuko abantu twamenye Imana dukeneye imbaraga zidasanzwe muri iyi minsi ya none.

Résultat de recherche d'images pour "bible"

Hari abakiristu benshi babatijwe ariko batarabona imbaraga. Dutate ingero; ukaba uri umudiyakoni cyangwa umuririmbyi ariko nta mbaraga. Mu igihe tugezemo abantu bishakira amfaranga, imyambaro, amashuri n’ibindi ariko si benshi bagiharanira kubona imbaraga z’Umwuka Wera.

Ijambo ry’Imana ritwereka ko ko iyo ufite imbaraga z’Umwuka Wera ugashikama ushaka Ubwami bw’Imana ibindi biza ari inyongera. Igihe ufite imbaraga na Satani ntakuvogera. ufite imbaraga abafite inzira zijya i Siyoni mu mutima we.  Umuntu nk’uyu iyo bageze mu igikombe kitwa Baka bahahindura ahantu h’amasoko kubwo izo mbaraga imvura y’umuhindo icyambika imigisha(Zaburi: 84).

Iyo urebye muri iyi minsi umuntu uramubwira ngo nsengera yarangiza akakubwira ngo uzagaruke. Ntayindi mpamvu ni uko akenshi aba atari mu mbaraga z’Umwuka

Tugeze mu bihe dukwiye guharanira gushaka imbaraga z’Imana kuruta ibindi byose dushaka kuko ni zo zikenewe.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Kayiranga  Jean Pierre

421 total views, 4 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress