Edwards washyinguwe ari muzima akajya aganira n’abari imusozi yabasabye kwatura ibyaha

0
77

John Edwards w’imyaka 61 uzwiho kuba yarakoreshaga ibiyobyabwenge yiyemeje kumara iminsi itatu mu mva ari muzima kugira ngo atange icyizere ku bihebye n’abatinya urupfu no gushyingurwa  ko hakiri ibyiringiro by’ubuzima.

Uyu mugabo yiyemeje gushyingurwa ari muzima akaba ari mu mva iherereye ku rusengero rwitwa “ Belfast.” Mu gihe ari munsi y’ubutaka akaba arimo koherereza ubutumwa bw’ihumure abari imusozi akoresheje itumanaho rya murandasi. Muri iyo mva, Edward yashyinguranywemo ibyuma bifata amashusho ( camera ) ndetse akaba akanabasha kubaho nk’abari ku isi aho afite amazi ashyushye akoresha iyo akonje, amazi asanzwe anyuze mu mpombo ndetse n’ubwiherero.

John Edwards mu mva afite ibyangombwa byose umuntu muzima akenera

John Edwards aratangaza byinshi bijyanye n’ubuzima arimo mu mva abinyujije kuri Facebook akanaganira n’abamukurikirana bagira icyo bavuga ku buzima arimo. Bimwe mu byo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook  harimo gukangurira abantu kwatura ibyaha, akabasaba kubibwira Imana bakayitura ibibazo byabo.

Edwards yatakaje inshuti zirenga 20 kubera kubatwa no kwiyahuza ibiyobyabwenge. Nk’uko abitangaza kuri website ye avuga ko atagiraga aho aba, akaba umwiyahuzi ndetse akaba yarabaye mu bitaro byinshi kubera indwara zo mu mutwe. Ubu akaba ahumuriza abihebye abinyujije muri minisiteri ye yise ‘Walking Free’.

Ibyo byose ngo yabikoze agamije guhumuriza abantu batinya gupfa ngo bashyingurwe.

Yagize ati : “ Iyo ahantu hose hafunze uri mu butaka ukumva abantu bose bakujugunyaho igitaka, uba wumva biteye ubwoba.”

Si ubwa mbere uyu mugabo ashyinguwe ari muzima kuko mu mwaka ushize yamaze indi minsi itatu ashyinguwe mu Bwongereza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Valentin Twiringiyimana

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::