Thursday , 29 June 2017

Eritrea: Abakristo bakomeje gufungwa no kubuzwa gusenga

Abakristo barenga 120 bamaze kuvanwa mu byabo guhera ubwo Leta y’icyi gihugu yatangiraga umukwabo ku madini n’amaturero atanditswe.

Kuva mu mwaka wa 2002, Leta ya Eritrea ibuzanya gukora ibikorwa bijyanye n’iyobokamana ku batari abakristo Gatulika,Evangelical Lutheran, Orthodox n’Abayisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni.

Ihuriro rya Gikristo ku isi (Christian Solidarity Worldwide), rivuga ko abakristo bagera kuri 45 barimo imiryango, abagabo n’abagore bakuwe mu ngo zabo mu mujyi witwa Adi Quala uherereye mu majyepfo ya Eritrea, bajyanwa kufungirwa ahitwa Adi Aglis.Uku gufatwa kwa bamwe mu bakristo bwasize abana 23 batabana n’ababyeyi babo.

Na none abakristo 15 barafashwe barafungwa mu mujyi wa Gindae mu gace k’Amajyaruguru y’Inyanja itukura.Ikindi ni uko mu Karere ka Godaif kamwe mu tugize umurwa Asmara, hafatiwe abandi bakristo 17.

Abandi 45 biganjemo abagore barafashwe muri Gicurasi, ubwo bari mu munsi mukuru w’abari bamaze igihe gito bakoze ubukwe. Uku gutabwa muri yombi kw’abakristo kwakajijwe ubwo bamwe mu bayobozi b’uturere, abashinzwe umutekano, abo mu ishyaka riri ku butegetsi, n’abo mu idini Orthodox, bahagurutse bajya mu rugo ku rundi babaza ibibazo bitandukanye ngo bamenye Abakristo n’aho basengera.Abakristo muri icyi gihugu batangiye gusenga no kwiyiriza ubusa ngo haboneke amahoro n’umutekano.

Muri raporo aherutse gushyikiriza Ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa muntu, Sheila Keetharuth, Ukurikirana ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Eritrea, yagaragaje ko ibikorwa byo gufata no gufunga abantu kubera imyizerere yabo bigikomeje.Agaragaza ibyari biherutse kubera ahitwa Ghindae na Adi Quala.

Imwe mu myanzuro yihuse uyu muyobozi asaba, harimo guhamagarira ubuyobozi gufungura mu maguru mashya abafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo Abagize itsinda G-15, Abanyamakuru, n’abakristo babarizwa mu matsinda n’amadini atandukanye.

Imiryango mpuzamahanga ikunze kugaragaza ko ikibazo cyo kubuza abakristo uburenganzira bwo gusenga muri Eritrea gikomeye.

Mu mwaka ushize Helen Berhane, umugore ukiri muto wo muri Eritrea, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yafunzwe, agakubitwa, akicishwa inzara, agakorerwa iyicarubozo kubera kwanga kureka kuvuga izina rya Yesu.Kuri ubu yahungiye muri Denmark nyuma yo kumara imyaka igera kuri 3 yose afunzwe azira kwanga kureka imyizerere ya Gikristo.

Helen Berhane, watanze ubuhamya bw’ukuntu yafunzwe, agakubitwa, akicishwa inzara, agakorerwa iyicarubozo kubera kwanga kureka kuvuga izina rya Yesu.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

757 total views, 8 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress