Ese waba wumva uri wenyine? Dore ibintu bitanu byagufasha kuva mu bwigunge

0
92

Ni iby’igiciro cyinshi kandi ni byiza ko tubona abantu benshi batuzengurutse,  badukunda, agaciro dufite ndetse nako baduha n’ingenzi mu buzima kandi buri wese yifuza kubaho no kubana n’abandi
mu buzima  bwiza  kandi bwishimye, ariko buri muntu agira igihe cye cyo kumva yaba wenyine akaba yitaje  bagenzi be  kugirango afate igihe abashe kwiyumvisha neza ibihe arimo.

Résultat de recherche d'images pour "solitude"

Abantu bamwe na bamwe bashobora gukenera kumva baba bonyine mu gihe bafite ibibazo bibakomereye, babuze inshuti n’abavandimwe,ku buryo bibasaba kuba ahantu hiherereye kugirango babashe kwiyumvisha neza ibyo bihe biri gutambuka mu buzima bwabo. Ibi bikabasaba kuba  baba bitaruye inshuti n’abavandimwe kabone n’ubwo babafasha ndetse bakaba
banabagira inama.

Gufata igihe ukaba ubaye wenyine ni byiza kuko na Yesu yafashe igihe cyo kuba ari wenyine mugihe yasengaga.ku rundi ruhande ariko ntibikwiriye k’umuntu aba wenyine. Si umugambi w’Imana ku muntu yaba wenyine ,uretse no mu gihe cya Adamu.(itang2:18) na n’ubu si byiza
nkuko mu gitabo cy’Itangiriro 2:18 habivuga.

Mu gihe, wigunze cyangwa wumva uri wenyine, dore inama nziza:
1. Iyegereze Imana cyane.
Dushobora kumva turi mu bihe bikomeye tukumva turi twenyine nta muntu utwitayeho,ariko siko bimeze na gato kuko Imana buri gihe ihorana natwe kandi idusezeranya kuba hafi yacu igihe cyosetuyishakanye umutima ukunze. Mu gitabo cya Yakobo 4:8 hatubwira hati” Mwegere Imana nayo izabegera.Yemwebanyabyaha,ni mukarabe.Namwe ab’imitima ibiri,nimwiyeze imitima.”
2. Ba witaje abandi.
Uretse kuba Imana ituri iruhande,igira impuhwe zo kuturengera hamwe n’imiryango  n’inshuti zacu .ni byiza kuba kumwe n’abawe mwishimanye ariko mu gihe wumva ufite ibibabazo  ukeneye gufataigihe runaka ukaba witaje inshuti zawe , ukajya  kure yabo kugirango ubashe kwitekerezaho neza.
3. Iyumvishe neza ko Yesu akumva.
Yesu azi icyo kuba wenyine ari cyo.yanyuze mu bihe bimukomereye yaba kubura inshuti ze yakundaga (nka yohani Umubatiza na Lazaro) ,yanzwe nabe ,abambwa kumusaraba azira ibyaha byacu.yumvaga Imana se n’umwuka wera  bamutereranye .Yesu azi uku kuba wenyine  kurusha uko undi wese yabimenya kandi agerageza kutwumva muri ibyo bihe biba bitatworoheye byo kumva twihebye.
4.Menyako ibyo bizarangira.
Ikiza cyo kumva waba wenyine  n’ uko bidahoraho.Dushobora kubibamo uyu munsi ejo bikagenda.tabaza Imana kandi ugireibyiringiro ko atari iherezo ku buzima bwawe,unazirikane ko umunsi umwe tuzaba mu bugingo buhoraho aho hatazongera kubaho kubabara cyangwa kwigunga.

5. Ibuka amasezerano ari muri Bibiliya.
Mu gitabo cy’ibyanditswe byera ,Imana yaduhaye amasezerano ko itazadusiga twenyine, ko izabana natwe.Ntidukwiye kugira ubwoba kuko Imana  irikumwe natwe kandi ntizigera idutererana mu makuba no mu byago.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::