From glory to glory worship team , Pasiteri Zigirinshuti Michel na Nelson Mucyo barashima Imana kuri iki cyumweru .

0
30

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mw’itorero rya Glory to God rizwi nka ‘ From glory to glory worship team ‘ ryateguye igitaramo cyo gushima Imana   basoza umwaka wa 2016.

Nkuko bitanganzwa n’umwe mubayobozi ba ‘ From glory to glory worship team ‘ Bwana Rubayiza Sam, yatangarije ibyishimo.com ko bahisemo gutegura umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu mashimwe yuzuye imitima yabo , bakazakoresha uwo mwanya bayishimira uko yabarinze mu bihe bitandukanye byaranze umwaka wa 2016 uri gusatira umusozo wawo .

Ati :” Twese turabibona ko umwaka uri kugenda ugera k’umusozo wawo , turashima Imana ko yaturinze kandi ikaturindira abacu ( imiryango ) n’inshuti  , ikanaturindira ibyacu ariyo mitungo dutunze . Buri wese azi neza ko mu mutima we harimo icyo yashimira Imana , niyo mpamvu rero twateguye uyu mwanya ngo buri wese wumva ko afitiye umwenda Imana ( kuyishima ) azaze twifatanye muri iki gitaramo tuyiture indirimbo zitandukanye ndetse tunasenga Imana yacu ngo tuyisabe no kutwinjiza mu mwaka mushya wa 2017 .”

Bwana Rubayiza yasabye abari barwaye nabo Imana yatsindiye imanza n’ibindi kuza gushima Imana . Ati :” Hashobora kuba hari umuntu warwaye bikomeye cyangwa byoroheje akumva ashobora no gupfa , uwo akwiye gushima Imana . Hari abandi bari bafite imanza zitandukanye Imana irazitsinda ubu baratuje , abo nabo bakwiye gushima Imana . Hari ababyeyi n’abanyeshuri Imana yahaye amafaranga yo kwishyura ishuri nabo bafite amashimwe , hari abo Imana yahaye ibyo kurya no kwambara , ubwose umuntu yabura ate kuyishima ? tubahaye ikaze rero mwese bene data .”

Bimwe mu bizaranga igitaramo cyahariwe gushima Imana ( Thanks giving ) kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 18 Ukuboza 2016  i saa kumi n’imwe z’umugoroba kw’itorero Glory to God kicukiro, harimo abahanzi bazakorana n’iritsinda mu buryo bwihariye aribo Nelson Mucyo ndetse na Peniel Briton .

Usibye abo kandi hazaba hari n’umukozi w’Imana Pasiteri Zigirinshuti Michel  uzigisha ijambo ry’Imana . Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu kuri buri muntu wese .

Iri tsinda twabibutsa ko uyu mwaka ari nabwo ryashize hanze amashusho y’indirimbo zabo nshya , bakaba bagifite umushinga wo gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::