Gasabo: Pasiteri Kibonke uvugwaho imbaraga zidasanzwe no gusengera abantu abakubita yabiteye utwatsi

0
1266

Pasiteri Kibonke w’Itorero Rehoboti Pentekote (rehoboth pentecostal church) riherereye Zindiro mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba akoresha imbaraga za Satani ndetse agahakana ko asengera abantu abakubita nkuko bivugwa akavuga ko abavuga ibyo baba bagamije kumuharabika.

Pasiteri Ntakirutimana Théonèste uzwi cyane ku izina rya Kibonke ari naryo ryitiriwe itorero ayoboye yatangirije Ibyishimo.com ko ibivugwa mu itorero ayobora byo kuba hari imbaraga akoresha zidasanzwe ndetse no kuba hari abakirisitu bakubitirwa mu rusengero mu gihe cyo gusenga ari ibinyoma.

Yavuze ko abamuvugaho ibyo byose ari abashaka kumuharabika no kwangiza isura y’itorero ayoboye.

Ubwo twageraga aho urusengero rw’iri torero ruherereye kuwa kane taliki 18 Mutarama 2018 twahasanze abantu benshi ku buryo ukihahinguka wahitaga utangazwa n’ubwinshi bw’abantu bahari dore ko iri torero ritaramara igihe ritangijwe.

Twegereye bamwe mu bakirisitu bahasengera tubabaza impamvu nyamukuru ituma iri torero riyobokwa n’abantu benshi kandi risenga ku munsi w’akazi badutangariza ko ubwinshi bw’abantu bagana iri torero buterwa n’ibitangaza bihakorerwa.

Nyirahabimana Cynthia, umwe mu bakirisitu bahasengera yagize ati:“Uyu mu Pasteri Kibonke afite imbaraga zidasanzwe, aba bose ureba baturutse mu madini atandukanye baba baje gusengerwa ngo Imana ibakize, baba abarwayi barakira, ababuze urubyaro, akazi ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye birakemuka.”

Amakuru aherutse kugera ku Kinyamakuri Ibyishimo.Com avuga ko muri iri torero basengera abantu babakubita ariko Pasiteri Kibonke yabihakanye yivuye inyuma.

Imabaraga akoresha mu gukiza abantu no gukora ibitangaza na zo zibazwaho na benshi ndetse  bamwe bakazikemanga bakeka ko yaba akorana na Sekibi.

Twashatse kumenya iby’izi mabaraga zidasanzwe ziri muri iri torero n’aho zikomoka, maze Paseteri Kibonke adusubiza avuga ko imbaraga akoresha ari izo Yesu yasize asezeranye ajya kujya mu ijuru.

Yagize ati: “Nta mbaraga zidasanzwe zindimo nk’uko bivugwa, ahubwo Yesu ajya gusubira mu ijuru yadusigiye ubushobozi avuga ko umwizera kandi agakora mu izina rye azakora ibitangaza, icyo nkora rero ni ugusohoza ibyanditswe.”

Itorero Rehoboti Pentekoti rimaze imyaka ibiri gusa rikora, ariko iyo ugeze aho rikorera usanga bahazanye abarwayi b’indembe, imbabare, abafite ubumuga ndetse n’abarozwe bakaba baza bavuga ko iyo Kibonke abasengeye bakira bityo bagatangaza ko batazahwema kuza kuhasengera kuko bahabonera ibyo baburiye ahandi.

Pasiteri Ntakirutimana Théonèste uyobora Itorero Rehoboti Pentekote
Abakirisitu basengera muri iri Torero baba buzuye no hanze bahari
Abasengera muri iri torero ngo bakururwa n’imbaraga zikora ibitangaza ziri muri Pasiteri Kibonke
Iyi ni inyubako y’urusengero rw’itorero Rehoboti Pentekote

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::