Gatsibo: Pasiteri w’imyaka 51 arakekwaho gutera umwana inda

0
572

Pasitiri Kayumba Fiston w’imyaka 51 w’Itorero Revelation Church Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, arakekwaho gutera inda umwana w’imyaka 17 bigahishirwa.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Rwimbogo avuga ko Pasitiri Kayumba Fiston yateye inda uwo mwana wari urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Nyuma yuko uyu mukobwa abyaye, amakuru yasakaye ko yatewe inda na Pasiteri Kayumba bituma ahita atoroka.

Abaturage bavuga ko nyuma y’uko inkuru imaze kuba kimomo ko Pasiteri ari we wateye inda uwo mukobwa, yahise abeshya abaturage ko agiye mu masengesho i Nyagatare aburirwa irengero atyo kugeza n’ubu ntaragaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Niyonziza Felicien, yabwiye IGIHE ko hashize iminsi ine bamenye aya makuru ndetse Polisi yatangiye iperereza kugira ngo uyu mupasiteri afatwe.

Yagize ati “Nibyo yamuteye inda babihisha ubuyobozi bimenyekana umukobwa amaze kubyara ariko uwo mupasiteri yaratorotse nyuma y’uko itorero yakoragamo rimuketseho ibyaha byo kuba yarasambanyije uwo mwana w’imyaka 17, anamutera inda.”

Yongeyeho ko amakuru bafite ni uko uwo mupasiteri afite umugore n’abana 11 ndetse ko abo bajya baganira yababwiye ko yagiye mu mwiherero w’amasengesho.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bahise babimenyesha Akarere ka Gatsibo na Polisi kugira ngo uyu akurikiranwe.

Yoseje agira inama abana b’abakobwa yo kujya batekereze ku buzima bwabo bw’ejo hazaza cyane cyane ko uyu mwana ashobora kuvuga ko yafashwekungufu ariko bikaza kugaragara ko bumvikanye kubera ko yanze gutanga amakuru hakiri kare.

Pasiteri yaburiwe irengero nyuma y’uko n’itorero rye rimwirukanye kubera imyitwarire mibi ryamukekagaho.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::