Monday , 29 May 2017

Gloire Nkundayesu azamurika album kwinjira mu gitaramo na CD ari ubuntu — TANGA ABANDI KUMVA INDIRIMBO ZE [ Free Download ]

Umuririmbyi , umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umucuranzi wa Gitari  Gloire Nkundayesu agiye kumurika Album ye ya mbere yatangiye gukora ubwo yari umunyeshuri mu gihugu cy’Ubushinwa ari naho yakuye  impamyabumenyi  yo mu rwego rwa  Masters muri ‘ Electrical Engineering’ .

Hari abantu batari bacye bakunze indirimbo ze nka  ‘ Nzagukurikira hose , Kubaho ni Kristo , Inshuti y’Imana , Tubyinire Imana ‘ n’izindi yagiye akora mu gihe yarakiri umunyeshuri zigacurangwa ku maradiyo yamamaza ubutumwa bw’iyobokamana mu Rwanda .

Gloire afite gahunda yo gukora ibitaramo mu ntara zose z’u Rwanda kandi atishyuza .

Gloire ni umukozi w’Imana ubarizwa mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR  Muhoza mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru .

Album ya mbere Gloire Nkundayesu agiye gushyira hanze yayise ‘ Kubaho ni Kristo ‘ . Mu birori byo kuyimurika akazafatanya n’abandi bahanzi bakomeye ndetse na Korali zifite ibigwi mu murimo w’Imana nka Chorale Bethel ya Adepr Rubavu , umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi , Chorale Gosheni y’i Musanze , umuhanzikazi Ashimwe Dorcas n’abavugabutumwa b’ijambo ry’Imana .

Mu kiganiro na Gloire Nkundayesu yatangarije ibyishimo.com  ko imyiteguro y’iki gitaramo iri kugenda neza , kandi n’abakozi b’Imana yatumiye biteguye neza . Abajijwe niba kwinjira bizaba ari amafaranga nkuko bikunze kugaragara mu bitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri iki gihe yasubije ati :” Oya ntabwo tuzishyuza , ahubwo na CD bitewe nuko ubushobozi buzangana nazo tuzazitanga kuko tuzi neza ko ubutumwa Imana yaduhaye tugomba kubugeza ku bantu batandukanye .Si ukuvugako ntakeneye inkunga hagize untera ingabo mu bitugu nabyo nabishimira Imana nabimushimira nkanashimira Imana .”

Igitaramo cyo kumurika iyo Album ‘ Kubaho ni Kristo ‘ kizabera i mu karere ka Musanze  kuwa gatanu taliki 30 Ukuboza 2016, kikazatangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri salle y’umurenge wa Muhoza.

Gloire ni umucuranzi wa Gitari . ( Aha yari yatumiwe mu gitaramo mu Bushinwa aho yigaga )

UMVA INDIRIMBO ZA GLOIRE NKUNDAYESU KANDI UBASHE KUZISIGARANA / Free Download

Mu majwi yandi yumvikana mu ndirimbo za Gloire harimo abakobwa basanzwe bazwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda nka Neema Marie Jeanne uzwi muri Chorale Iriba , umuhanzikazi Ashimwe Dorcas ndetse n’umufasha wa Gloire Nkundayesu akaba ari n’umucuranzi wa Piano .

1. Tubyine by Gloire Nkundayesu 


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

2. Niwowe Gusa by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

3. Ubuhungiro by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

4. Ibigwi by Gloire Nkundayesu 


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

5. Yesu Ndagushima by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

6. Inshuti y’Imana by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

7. Nzagukurikira Hose by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

8. Umusaraba by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

9. Icyubahiro n’ikuzo by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

10. Kubaho ni Kristu by Gloire Nkundayesu


Kanda Hano ubashe gusigarana iyi ndirimbo muri Telefone yawe

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

14,945 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress