Groove Awards Rwanda 2017 izagaragaramo impinduka zitandukanye

0
447

Groove Awards ihemba abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa harebwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Irushanwa rya Groove Awards rigiye kongera kuba mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, muri uyu mwaka hajemo impinduka zitunguranye mu buyobozi ndetse no mu kanama nkemurampaka.

Groove Awards Rwanda izabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya Gatanu, ryagarukanye umwihariko uhereye ku mpinduka mu buyobozi bwa Groove Awards Rwanda ndetse n’amaraso mashya mu bagize akanama nkemurampaka.

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2017, abahanzi n’abandi bari mu ruhando rw’ivugabutumwa barimo abafite ibihangano n’ibindi bikorwa byagarutsweho cyane hagati y’iya 1 Mata 2016 kugeza ku ya 31 Werurwe 2017 bafunguriwe imiryango yo gutangira kwiyandikisha.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti “Together We Can” [Twabigeraho dufatanyije] igaragara mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1.14 hagira hati “Abo bose hamwe n’abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, Pasiteri Kaiga John [wasimbuye Francine Havugimana], yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere muri uyu mwaka Groove Awards izatangirana amavugurura adasanzwe.

Yagize ati “Twishimiye ko tugiye gutangiza ku nshuro ya Gatanu, Groove Awards mu Rwanda. Umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana uratera imbere kandi dufite umugisha ko abahanzi bacu bashobora kubona aho bagaragariza impano bafite bakamenyekana mu gihugu no hanze yacyo.”

Yakomeje atangaza ko impamvu irushanwa ryatinze gutangira muri uyu mwaka ari uko hari ibyari bigitunganywa birimo ikirango gishya kigezweho kirimo amabara y’u Rwanda n’ibindi kugira ngo rizagende neza.

Abazahembwa bari mu byiciro 13 bizatorwa n’abafana mu gihe ibindi bitandatu birimo icy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda; uwutunganya mu buryo bw’amajwi; umuterankunga mwiza mu ivugabutumwa n’umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane bizaharirwa inararibonye zigize akanama nkemurampaka.

Kuri iyi nshuro akanama nkemurampaka kazaba kagizwe n’abantu batanu barimo Umuyobozi wako, Noël Nkundimana, wasimbuye Pasiteri Kaiga John; umugore wa nyakwigendera, Kanyamibwa Patrick, Jeannine Mukabacondo [Mama Kenzo]; Robert n’abandi babiri bashya binjiyemo barimo Evans Mwendwa uzwi nka ‘Dj Spin’ na Mupende Gedeon Ndayishimiye.

Nkundimana Noël usanzwe ayobora Radio Umucyo ikorera i Kigali yatanze icyizere ko abagize akanama nkemurampaka babifitemo ubushake ku buryo adashidikanya ko bazabikorana umurava n’ubushishozi.

Groove Awards itegurwa na MoSound Events Ltd ifite inkomoko muri Kenya ari naho yatangiriye mu 2004; yagejejwe mu Rwanda mu 2013.

Ibirori byo gutangaza abahanzi batoranyijwe mu byiciro byose biteganyijwe ku ya 16 Ugushyingo mbere yuko bongera guhurira muri Serena Hotel, ku ya 17 Ukuboza 2017, ahazatangarizwa abegukanye ibihembo.

Abifuza kwiyandikisha ngo bitabire ibihembo bya Groove Awards 2017 basanga impapuro zo kuzuza ku biro bya IBYISHIMO muri Centenary House mu igorofa rya gatanu no kuri Healing Center Church i Remera cyangwa ukanyura ku rubuga rwa Groove Awards Rwanda, www.grooveawards.co.rw.

Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, Pasiteri Kaiga John n’uw’Akanama Nkemurampaka, Nkundimana Noël
Mupende Gedeon Ndayishimiye yinjiye mu bagize akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda
Uhereye ibumoso: Evans Mwendwa uzwi nka ‘Dj Spin’, Mama Kenzo n’Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, Pasiteri Kaiga John mu kiganiro n’itangazamakuru
Ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bugaragaramo amaraso mashya
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Groove Awards Rwanda n’ibijyanye n’itangazamakuru, Nsengiyumva Hubert René
Nsengiyumva René Hubert yakuyeho urujijo ashimangira ko atigeze asezera muri Groove Awards

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::