Gukoresha Shisha rimwe birusha ubukana gutumura amasegereti 100

0
204

Ikiyobyabwenge cya Shisha gifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu ndetse zishobora no kuruta iziterwa n’itabi risanzwe nk’isegereti.

Urubyiruko rwinshi mu bihugu bitandukanye muri iyi minsi rusigaye rukunda gukoresha Shisha mu rwego rwo kwishimisha ariko nubwo bamwe bayikoresha ntibasobanukiwe ububi bwayo n’ingaruka ziterwa no kuyikoresha.

Gusa hari n’abayumva ariko batarayibona batazi uburyo ikoreshwamo ndetse bumva bakenyeye kuzayikoreshaho ngo bumwe uko bimera, gusa abatarayikoresha baragirwa inama yo kutazayikoresha na rimwe kandi abayikoresha bazi ko ari ukwishimisha bamenye ko baba barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uburyo shisha ikoreshwa ndetse n’ingaruka zo kuyikoresha

Shisha inyobwa hatumurwa umwotsi uba uturuka mu ruhombo rucometse mu gicupa. Icyo gicupa kiba kirimo imvange y’ibintu binyuranye, akenshi biba ari ibishishwa cyangwa ibisigazwa by’imbuto, iyikoresha ni we uhitamo bitewe n’impumuro wifuza.

Hakunze gukoreshwa pome, watermelon, cappuccino, ibishishwa by’imineke n’ibindi.

Muri Shisha ariko habamo n’itabi nubwo abenshi batabizi. Itabi rikunze gukoreshwamo ni iryitwa Maassel, gusa kubera impumuro riba rifite ntiwatahura ko ari ryo.

Shisha inyobwa hatumurwa umwotsi uva muri ibyo bishishwa biba byakongejwe n’ikara riba ririmo nuko bikarekura umwotsi, ari wo unyura muri rwa ruhombo bashyira ku munwa bagakurura.

Nyamara kandi ntitwabura kuvuga ko hari n’abashobora gushyiramo itabi cyangwa ibiyobyabwenge bindi nk’urumogi n’ibindi.

Nubwo benshi bavuga ko atari itabi, ndetse kuyinywa ntacyo byangiza, hari ibibi byinshi biterwa no kunywa Shisha ndetse bikaba byenda kuba kimwe no kunywa itabi.

  1. Shisha ishobora kuba intandaro yo kurwara indwara z’ubuhumekero

Kuba uruhombo rusohokamo umwotsi rukoreshwa n’abantu batandukanye (umwe akuraho umunwa undi ashyiraho uwe), ubwabyo byatera indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero.

Indwara z’ubuhumekero zishobora kuza ku muntu uri gutumura iyi myosti cyangwa abo ayitumurira iruhande, uwo mwotsi wayo wangiza ibihaha nkuko bikorwa n’umwotsi w’itabi.

  1. Shisha ibamo uburozi bukaze buruta ubwo mu itabi

Muri shisha harimo uburozi bwa CO (carbon monoxide),Ndetse ubu burozi ubushakashatsi bwagaragaje ko buba ari bwinshi kurenza ububa mu gutumura isigara.

Ubu burozi ni bubi ku bihaha kuko butuma umubiri utakira umwuka wa oxygen uhagije bityo ingaruka zikaba kubura ingufu mu mubiri, no mu bwonko by’umwihariko.

  1. Muri Shisha harimo ibitera kanseri

Kunywa Shisha byongera mu muntu uburozi bwa nicotine, tar, CO, cobalt, plomb byose bikaba ari ibyangiza uturemangingo tw’umubiri bigatuma umuntu arwara kanseri.

  1. Shisha itera ububata

Nkuko kunywa itabi bibata umuntu ku buryo kurireka biba ikibazo, ni kimwe no kuri Shisha kuko uburozi bwa nicotine butera ububata buba mu itabi no muri Shisha bubamo. Ubu burozi butuma habaho irekurwa rya dopamine, uyu ukaba umusemburo utuma wumva ufite akanyamuneza. Nubwo bamwe bashobora kuyisimbuza itabi, nyamara na yo itera ububata nk’ubuterwa n’itabi.

  1. Ikara rikoreshwamo ryongera ibyago byo kurwara.

Kugirango uriya mwotsi uboneke, hakoreshwa ikara riba ryaka, rigatwika ibintu bikiri bibisi. Ibyo byose bituma muri wa mwotsi utumura hagendamo ibinyabutabire byinshi bibi, byose bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero na za kanseri.

  1. Kwangiza ibice by’umubiri.

Uretse kuba umwotsi utera uburwayi, unangiza inyama zo mu nda cyane cyane umutima n’ ibihaha. Ibi nubwo bidahita bigaragara ako kanya buhoro buhoro ibi bice by’umubiri bigenda byangirika.

  1. Kunywa Shisha byangiza umubiri kurusha itabi

Akenshi usanga umunywi wa Shisha atumura imyotsi yayo mu gihe kiri hagati y’iminota 20 na 80. Umwotsi aba akuruye ungana n’uw’amasigara 100. Birazwi ko abanywi b’itabi abanywa amasigara 100 ku munsi niba bariho ni mbarwa, byumvikane ko Shisha ari yo mbi kurenza itabi risanzwe.

  1. Itera ibibazo umwana uri mu nda

Kunywa Shisha utwite bigira ingaruka ku mwana uri mu nda zirimo kuvuka adafite ibiro bihagije, n’ibindi bibazo binyuranye umwana ashobora kuvukana.

Minisiteri y’ubuzima iherutse guca burundu ikoreshwa ry’iki kiyobyabwenge kubera ingaruka kigira ku buzima bw’umuntu. Nyuma yuko u Rwanda rubuzanyije ikoresha rya Shisha, igihugu cya Kenya na cyo cyafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa ryayo kubanya-Kenya.

Mu buzima ni byiza ko abantu bishima kuko kwishima bitera ubuzima bwiza ariko nanone si byiza kwishimisha mu byangiza ubuzima nka Shisha.

Abakoresha Shisha baba bazi ko barimo kwishimisha ariko igira ingaruka ziruta kure iz’itabi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::