Gusenga ni imbaraga , ni inzira itwerekeza ku bisubizo — Bishop Albert Rugamba

1
237

Bishop Rugamba Albert  umushumba mukuru w’Itorero Bethesda Holy Church rikorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yabwiye Abakristo b’iri torero  ko Gusenga ari imbaraga , kandi ari yo nzira iberekeza ku bisubizo by’ibibazo bafite.

Yifashishije inkuru yo muri Luka 11:5-8 ivuga ukuntu Yesu yigishije intumwa gusenga badacika intege batitiriza , Bishop Rugamba yavuze ko gusenga kw’Abakristo gukwiye kumenywa n’Imana , atari abantu . Ngo kuko byaba ntaho bitandukaniye n’Abafarisayo basengeraga mu mahuriro y’imihanda ngo abantu bababone.

Yagize ati: ” Yesu yagaragaje ko hari bamwe bitwa ko basenga ariko mu maso y’Imana ari indyarya. Bene aho iyo bagiye gusenga bahagarara mu mayira abiri ( muri rondpoint ), bagasenga bavuga cyane ngo abantu bumve ko bafite inganzo y’amagambo y’Imana, ati ukugaragza icyubahiro cy’Imana ahubwo ari ukugira ngo bemeze abantu. Abo ni indyarya , amasengesho yabo ntiyumvikana ku Mana , kandi ibyo bikorwa n’abapagani . Si uko bataba mu rusengero , ahubwo ntibizera Imana ngo bagaragaze icyubahiro cy’Imana.”

Bishop Rugamba yagaragaje ko gusenga ari umurage mwiza kandi ari ibintu byigwa. Ikindi kandi ngo ni imbaraga n’inzira bitugeza ku bisubizo.

Ati: ” Kera nkikizwa najyaga gusenga nkavuga nti ‘ Mana ndagushimye… nashaka irindi jambo rikurikiraho nkaribura […].

Ariko burya gusenga Imana birigwa; wabyiga ubyigishijwe cyangwa ubyigiye ku bandi. Ibintu byose birigwa kandi birandura… Gusenga ni umurage mwiza. Umuntu abyiga nk’uko umuntu yiga ijambo ry’Imana. Iyo uhuye n’abantu bafite ibibazo byabacanze bamwe bazi ko hasenga abacanganyukiwe , nyamara gusenga ni imbaraga, ni inzira itwerekeza ku gisubizo.”

Asobanura isengesho rya Data wa twese Yesu yigishije intumwa ze, Bishop Rugamba yavuze ko hari abantu bavuga Imana ku munwa itababa ku mutima.

Yagize ati: ” Yesu yigisha intumwa ze gusenga hari aho yavuze ngo Izina ryawe ryubahwe ; nyamara hari abantu bavuga Imana ku munwa itababa ku mutima, bavuga Imana gusa ariko ntibayubaha, iryo zina ry’Uwiteka ntibaryubaha. Iyo iryo zina ryubashwe muri wowe, rifite agaciro muri wowe, riba rinafite imbaraga muri wowe.”

REBA ISI N’IJURU  YA LIGHT GOSPEL CHOIR

Bishop Rugamba yakomeje avuga ko kubera abantu basenga nabi ari mpamvu badahabwa,anatanga inama ku cyakorwa.

Yagize ati: “Dusenga nabi ntiduhabwe kuko twasenze nabi. Dusengera inyuma y’umurongo.Niba isengesho ritagira imbaraga byanze bikunze hari icyo tugomba gukora. Mbere yuko ubwami buza butegurirwa inzira,abantu bakwiye kugerageza gukiranuka kugira ngo ubwami bw’Imana buze muri bo.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::