Gushyira imbaraga mu buzima ni inkingi y’iterambere rirambye – Minisitiri Dr. Musafiri Papias

0
284

Kuri uyu wa kane  23 Ugushyingo 2017 i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ku nshuro ya 7 izamara iminsi 5 yateguwe n’umuryango mpuzamahanga  w’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima n’abakora  mu buvuzi , ku bufatanye na Kaminuza  y’u Rwanda.

Umuryango World Healthcare Students Symposium ( WHSS ) wateguye iyi nama uhuje amashirahamwe yita  ku buvuzi , Kaminuza zigisha ubuvuzi , abayobozi batandukanye n’abanyeshuri baturutse impande zose zisi .

Minisitiri w’uburezi  Dr. Papias Musafiri Malimba wafunguye ku mugaragaro inama y’umuryango mpuzamahanga  y’abanyeshuri  biga ku bijyanye n’ubuvuzi n’ubunararibonye ku miti yashimiye abitabiriye iyo  inama  mu  Rwanda , n’uyu muryango w’abanyeshuri watsindiye kuyobora iyi nama  ku nshuro yayo ya  7.

Ku bwa Minisitiri w’uburezi  Dr. Papias Musafiri Malimba ngo ku banyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda bazungukira ubumenyi butandukanye muri iyi nama , bityo ngo babonye umwanya mwiza wo gusangira ibitekerezo ku bibazo biri mu buzima na bagenzi babo.

Yashimiye Nyakubahwa Jeannette Kagame Madamu  wa perezida wa Repubulika uruhare agira mu kwita ku burezi  bw’umwana w’umukobwa  kugeza ubu ko bigeze ku kigero gishimishije,yasabye abitabiriye iyi nama  ko bazashira imbaraga mu bumenyi n’inama  bazakura muri iyi nama mu ntego z’icyerekezo 2030  .

Prof. Philip Cotton , Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda wungirije akaba ari nawe muyozi w’icyubahiro  muri uyu muryango w’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima  n’ababikoramo yavuze ko bazungukira byinshi  muri iyi nama , ko hazakemukira bimwe mu bibazo bw’ubuvuzi . Yakomeje avuga ko cyane cyane izibanda ku bufatanye n’amashuri n’abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye  .

Prof. Phillip akomeza avuga ko abanyeshuri bazasangira  ibitekerezo bizongera ubumenyi mu mwuga w’ubuvuzi n’ubunararibonye ku miti, yakomeje avuga ko kugeza ubu kaminiza y’u Rwanda  iri ku mwanya wa kabiri mu bushakashatsi muri Afurika y’uburasirazuba .

Ku kibazo cy’ibikorwa remezo kikigaragara mu buvuzi na farumasi yavuze ko bikiri imbogamizi , ukwimenyereza bari kubikorera hanze y’igihugu nko muri  Uganda na Kenya , gusa ngo biri kwigwaho n’inzego zitandukanye ku buryo mu gihe kiri imbere  bazaba batacyohereza abanyeshuri  hanze ahubwo bazajya bayikorera mu Rwanda .

Phn  Kabogo Janvier umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga  w’abanyeshuri  biga ibijyanye n’ubuvuzi  yavuze ko bari kwibanda ku kongera ubufatanye na baganzi babo baturutse mu bindi bihugu babagaragariza  ibyo bagezeho ,  nabo babigiriho  kubyo bagezeho , no kureba ku ntego zirambye igihugu cyihaye 2030.

Ku ruhare rw’abanyeshuri bibumbiye muri uyu muryango bagaragaza uruhare rwabo , kwibanda ku bibazo biri mu buzima nk’indwara zitandura n’izandura  cyane agakoko gatera sida  , diyabeti  na kanseri.

Ku kibazo cy’abaganga bakiri bacye , yavuze ko bitoroshye kwiga ibijyanye n’ubuvuzi  haba mu bushobozi  bw’amafaranga   n’ubushobozi bw’ababyiga  ( mu bwenge ). Yavuze ko bitakagombye kuba ikibazo , ko kugeza ubu Leta yashyize imbaraga mu gutanda  sirivisi zihuta mu buzima , aho hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga ryihuse mu gukwirakwiza amaraso ku ndembe  hakoreshejwe drone no kwakira neza abagana  amavuriro.

John Kibet   waturutse mu gihugu cya Kenya na mugenzi we wo muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo    Dr Pierre Ciza batangarije IBYISHIMO.COM ko Bazungukira byinshi muri iyi nama mpuzamahanga  , aho bazasangira na bagenzi babo ibitekerezo n’ubunararibonye ku byo  buri ruhande rwagezeho , bakazabishyira mu bikorwa basubiye mu bihugu byabo.

Bashimiye abateguye iyi nama , bashimangira ko yaje ikinewe  cyane ko nabo bafite ubumenyi n’ubunararibonye bazasangiza bagenzi babo.

Abitabiriye inama ( Foto : Jean Luc Habimana )

Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba afungura inama ku mugaragaro iteraniye i Kigari
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Phillip Cotton

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::