Sunday , 20 August 2017

Hakozwe irobo ( robot ) ifite isura nk’iy’umuntu izajya ihesha umugisha abawushaka — AMAFOTO

Ntibyari bimenyerewe ko imashini cyangwa ikindi kintu cyose kidafite ubuzima cyafatwa nk’icyahesha umugisha abantu uvuye ku Mana. Gusa uko ikoranabuhanga ritera imbere , ni nako imitekerereze y’ikiremwa muntu irushaho kwaguka , ikarushaho gutesha agaciro ibyanditswe byera biri muri Bibiliya.

Mu mujyi muto wa Wittenberg mu gihugu cy’u Budage hakozwe imashini [robot] ifite ubushobozi bwo guha umugisha umuntu uyibisabye.

Iyi robot ikoze mu isura nk’iy’umuntu ibasha kurambura amaboko, igacana amatara yera maze igaha umugisha umuntu bitewe n’icyifuzo cye.

Iyi Robot itanga imigisha mu ndimi eshanu, yashyizwe ahagaragara kandi izakoreshwa mu isabukuru y’imyaka Magana atanu ishize, mu Burayi hatangiye impinduramatwara yari ishingiye ku iyobokamana, umuco na politiki, igihe Martin Luther King yamanikaga amategeko 95 ku muryango w’urusengero kandi agategeka ko agomba kubahirizwa.

Stephan Krebs wo mu itorero ry’Abaporotesitanti mu gace ka Hesse, akaba n’inyuma y’ikorwa ry’iyi robot, yabwiye The Guardian dukesha iyi nkuru, ati “ twari dukeneye kumenya niba bizashoboka guhabwa umugisha na robot cyangwa se niba bigombera ikiremwamuntu.”

Iyi robot ifite agatuza gakozwe mu buryo bw’ikoranabauhanga aho ifite ikirahure abantu bakozamo intoki kikabaha ibyo bakeneye  ‘ touchscreen ’, amaboko abiri ndetse n’umutwe.

Mu minsi yashize, yatanze umugisha mu Kidage, Icyongereza, Igifaransa,Icyesipanyolo no mu rurimi rukoreshwa muri Pologne. Ababishaka bashobora guhitamo guhabwa umugisha mu ijwi ry’umugore cyangwa ry’umugabo.

Iyo itanga umugisha izamura amaboko, igacana amatara y’umweru, ikavuga umurongo wo muri Bibiliya maze igasoza igira iti “ Imana iguhe umugisha kandi ikurinde.” Iyo umuntu abishaka, ishobora gutanga urupapuro ruriho ibyo yavuze.

Krebs yakomeje atangaza ko igitekerezo ubwacyo cyo gukora iyi robot cyagombaga guteza impaka byanze bikunze kuko abantu bakunda kuba bari mu nsengero batekereza ko ba Pasiteri bagiye gusimburwa na robot.

Krebs na bagenzi be bari gukusanya ibitekerezo mu kuyininisora ariko ku ruhande rwe, ngo kuva na mbere ntiyigeze abona ko robot zazaba igisubizo ku buke bw’abapasiteri n’abapadiri ku mugabane w’u Burayi kuko bukomeje kugaragara cyane muri iki gihe.

Iyi robot izamura ukuboko kwayo kw’iburyo igatanga umugisha .

Ibi byabereye aho Martin Luther yatangarije amategeko mashya.

Iyo robo ishobora no kuguha urupapuro rwanditseho ibyo yakubwiye

Iyi robot yahawe izina rya BlessU-2, si yo ya mbere yinjijwe mu isi y’ukwemera. Umwaka ushize, urusengero rugendera ku myemerere ya Buda [Buddhist temple], ruherereye mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa, rwakoze robot yashoboraga kuririmba kandi igasobanura amahame y’ibanze, iyobokamana ryabo rishingiyeho.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com

 

 

Ntakirutimana  Janvier

1,415 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. mugenzi philbert

    nakataraza kazaza to ndunva ubupagane bwo muri aziya bwaje muburayi IMANA idutanare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress